Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Agaciro ku isoko ry’Imari n’Imigabane ni hafi 50% bya GDP

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 06-11-2019 saa 12:41:43
Rwabukumba uyobora Rwanda Stock Exchange

Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) Rwabukumba Pierre Célestin, avuga ko mu myaka hafi 8 ritangiye rigeze ku rwego rwiza rwo kuzamura ubukungu bw’igihugu, dore ko iri soko riri hafi 50% by’ingano y’umusaruro mbumbe w’Igihugu cy’u Rwanda (GDP).

Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane (Rwanda Stock Exchange) RSE, Rwabukumba Pierre Célestin, agaragaza ko iryo soko rihagaze neza kuko rimaze kugira ibicuruzwa ku migabane gusa bifite agaciro kangana na miriyari 3.4 z’amadorari, hakwiyongeraho agaciro k’impuro mpeshwamenda n’andi yose yagiye anyura kuri iryo soko kuva ryatangira muri rusange, rimaze kugira ibicuruzwa byose ku isoko ku rwego rw’imigabane, impapuro mpeshamwenda, bifite agaciro kagera hafi 50% by’ubukungu bw’igihugu.

Rwabukumba agira ati: “Isoko ni rinini gusumbya uko abantu baritekereza. RSE imaze kugira ibicuruzwa by’agaciro ka miriyari 3.4 z’amadorari ku migabane, tukagira impapuro mpeshamwenda zifite agaciro kangana na miriyoni 400 z’amadorari. Amafaranga amaze guca kuri iri soko kuva ryatangira agera kuri miriyoni 985.3 z’amadorari”.

Rwabukumba avuga ko ayo mafaranga ari menshi cyane kubera ko iryo soko rimaze kugira ibigo 8 byiyandikishije harimo bine byo mu karere u Rwanda ruherereyemo n’ibindi bine byo mu Rwanda.

Avuga ko isoko ry’imari n’imigabane mu gihugu riba rifite inshingano zo gufasha igihugu kuzamura ubukungu bwacyo no mu kwihaza mu buryo bw’amafaranga kuko rihuza abafite amafaranga na ba rwiyemezamirimo bakeneye kuyakoresha igihe kirekire harimo na Leta igihe yashyizeho impapuro mpeshwamwenda ikaguza nyuma ikagenda yungukira abo baturage buri mezi 6.

Rwabukumba atangaza ko akamaro ka RSE ari ugufasha abanyarwanda kwizigamira ariko no guteza imbere imiyoborere myiza mu masosiyete n’amakampani.

Rwabukumba yibutsa abanyarwanda gukomeza gufata isoko ry’imari n’imigabane nk’ibiryo bya buri munsi, kwizigamira bigakorwa buri munsi kandi bikaba mu muco. Akamenyesha abashoramari ko amafaranga atari yo kibazo, ahubwo hakenewe ibitekerezo bibyara inyungu, akabashishikariza kwishyira hamwe  kugira ngo bagire icyo bageraho kuko ari byo bitanga umusaruro.

Agira ati: “Birakwiye ko abanyarwanda bakwiye kujya bishyira hamwe ku isoko ry’imari n’imigabane bakagura amasosiyete yabo aho kugira ngo abanyamahanga bage baza bayatware bonyine”.

Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (RSE) ryatekerejjweho mu 2004, Leta yemeza uwo mushinga muri 2005 hanyuma rimurikirwa abanyarwanda ku mugaragaro mu 2008 rifatanye n’Ikigo gishizwe gutuma iryo soko rikora, kikagenzura kikanabungabunga umutekano (CMC), ariko nyuma biza gutandukana ari bwo RSE yatangiye imirimo yayo nyirizina mu 2011 ndetse icyahoze kitwa CMC gihinduka CMA.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.