Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Agaciro k’abaturage bacu gasumba peteroli n’amabuye y’agaciro-Kagame

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 8, 2017

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ari Sherm-el-Sheikh mu gihugu cya Misiri, aho yitabiriye ihuriro ry’ubucuruzi ku rwego rw’umugabane w’Afurika riteganyijwe uyu munsi. Ku mugoroba w’ejo hashize akaba yaratanze ikiganiro mu ihuriro ryahuje urubyiruko rwiteje imbere bakiri bato, aho yababwiye ko abaturage ari wo mutungo uruta indi, peteroli n’amabuye y’agaciro.

Perezida Paul Kagame ubwo yatangaga ikiganiro mu biganiro byahuje urubyiruko rwiteje imbere bakiri bato

Muri iki kiganiro na ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko biteje imbere bakiri bato, YED Africa 2017, cyabaye ku mugoroba w’ejo hashize kuwa kane tariki ya 7 Mata 2017, Perezida Paul Kagame yagaragaje agaciro k’umuturage, aho yagize ati “Umugabane wacu uzwiho cyane kugira ubukungu kamere. Ariko agaciro k’abaturage bacu gasumbye cyane peteroli n’amabuye y’agaciro uyu mugabane utunze.”

Perezida Kagame avuga impamvu ba rwiyemezamikirimo bakiri bato bakwiye kwitabwaho, yavuze ko urubyiruko rutuye umugabane wa Afurika rukwiye kwitabwaho by’umwihariko, kuko ari bo mizero y’ejo hazaza.

Ibumoso ni Perezida Paul Kagame, hirya iburyo ni mugenzi we wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi mu biganiro bagiranye

Akomeza gira ati “Ibyo ntibivuga kureba gusa umubare w’abantu (urubyiruko) ahubwo igikwiye kwitabwaho ni ukureba ubushobozi bifitemo no gushyiraho ingamba n’uburyo ubwo bushobozi bwabo babukoresha mu guteza imbere Afurika.”

Umukuru w’igihugu akaba avuga ko u Rwanda rurimo gushyiraho uburyo buzoroherereza ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika, byose ikigamijwe akaba ari uguha amahirwe ba rwiyemezamirimo bakiri bato b’Abanyafurika.

Asoza, Kagame akaba yaragize ati “Urubyiruko n’abandi bose dufatanyije dukwiye guhindura imyumvire. Twe ubwacu turabikeneye, aho dutuye n’abaturage bose twese hamwe tukongera umuhate kandi ntiducike intege. Tugomba kwigirira ikizere kandi ntikibe cya kindi kiraza amasinde.”

Iki kiganiro gihuza ba rwiyemezamirimo biteje imbere bakiri bato cyanitabiriwe na  Perezida wa Misiri Abdel Fattah, umunyemari Tony Elumelu akaba umuhanga mu bukungu, akaba ari rwiyemezamirimo ukomoka muri Nigeria, n’abandi ba rwiyemezamirimo biteje imbere bakiri bato.

Biteganyijwe ko uyu munsi ku wa gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2017, Umukuru w’igihugu Paul Kagame yitabira Ihuriro ry’ubucuruzi ku rwego rw’Afurika, rikaba riba ribaye ku nshuro yaryo ya kabiri.

MUGABO LAMBERT