Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Afurika y’Epfo: ANC mu bibazo by’ingutu

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 30-10-2018 saa 11:38:36
Perezida wa Afurika y'Epfo n'ishyaka rya ANC riri ku butegetsi, Jacob Zuma

Muri Afurika y’Epfo, ANC (Congrès National Africain), Umutwe wa politiki uri ku butegetsi, ukomeje kuvugwaho ibibazo by’ingutu.

Ni ibibazo bishobora gutuma uyu mutwe utakaza ikizere wagirirwaga n’abenegihugu niba nta cyo abanyapolitiki bawo bakoze ngo bavugurure imikorere yawo.

Hamwe n’ibibazo by’imiyoborere idahwitse yagaragaye cyane ku butegetsi bwa Perezida Jacob Zuma wacyuye igihe, muri iri shyaka ryitirirwa Nelson Mandela watabarutse nyuma yo kwandika amateka ku Isi yo guharanira uburenganzira bw’Abirabura, ANC iravugwamo ubukene bukabije ku buryo itakibasha no kwishyurira site yayo ya «internet», nkuko bitangazwa na RFI, Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa.

Mu nkuru yasohoye ku wa 29 Ukwakira 2018, inkuru ifite umutwe ugira uti «Muri Afurika y’Epfo, ANC yugarijwe n’ibibazo by’ubukungu.»

Ibyo bibazo ngo bigaragarira ko kuva ku wa 26 Nzeri 2018, nta muntu ubasha gusura site ya «Internet» ya ANC. RFI iti «Iyo ushatse kwinjira muri iyo site y’umutwe wa politiki uri ku butegetsi bw’Afurika y’Epfo wifuza kugira amakuru uvanaho, haza inyandiko ivuga ko iyo site ifunzwe kubera ko itabashije kwishyura amafaranga ya serivise yahawe.»

RFI itangaza ko ikibabaje kuri iri shyaka riyoboye iki gihugu, ari uko ngo ibi bibazo bikomeza kwiyongera na nyuma y’amatora ya Perezida Cyrill Ramaphosa wasimbuye Jacob Zuma ukomeje kuregwa ibyaha byinshi bijyanye no kunyereza no gukoresha nabi umutungo w’Afurika y’Epfo.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga harimo na bimwe byo muri Afurika y’Epfo byemeza ko ANC irimo umwenda w’amafaranga y’Amayero 2000 igomba kwishyura serivisi yakorewe mu gihe gishize kugira ngo iyo site ya «internet» ikomeze ikore.

Abashinzwe ikoranabuhanga batumaga iyi site ibaho ngo batanze igihe k’ibyumweru 2 kugira ngo iri shyaka ribe ryamaze kubishyura.

Iki gihe nikirenga ngo bazarega mu nkiko. RFI iti «Si ubwa mbere ANC iregwa kwambura ibigo byayikoreye. Muri Kanama 2018 hari sosiyete yayishyuzaga ibihumbi 30 by’Amayero.»

Mu 2017, Zweli Mkhize wahoze ari umubitsi w’Ishyaka ANC ngo yihutiye kumenyesha abanyamuryango ko ubuzima bwaryo bugeze habi kubera amadeni ibereyemo abagiye bayikorera ntibishyure, amadeni yari ageze kuri miliyoni 13 z’Amayero.

Umuvugizi w’Urubyiruko rwa ANC muri uriya mwaka yagize ati «Ntibyumvikana uburyo Ishyaka ry’Intwari Nelson Mandela Madiba, ryajya mu matora ya Perezida konti zo muri banki zayo zose ziri mu mutuku. Hagomba gukorwa ibishoboka byose iyo myenda ikishyurwa, ndetse hagashakishwa n’ingengo y’imari yo kwamamaza umukandida wabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.»

RFI yemeza ko mu 2017 Ubutabera bw’Afurika y’Epfo bwatanze amabwiriza ko ishyaka riri ku butegetsi rihita ryishyura imyenda yose rifitiye za banki n’ibigo bitandukanye.

Ibibazo muri ANC ngo bigaragarira kandi ku kutavuga rumwe kw’abarwanashyaka nk’uko bikomeza bishimangirwa na RFI.

Iti «Mwibuke ko muzi Nzeri Thabo Mbeki wabaye Perezida w’iki gihugu asimbuye igihangange Mandela yavuze ijambo ryatunguranye riteza n’urujijo. Yamaganye igitekerezo cyo gusubiza abirabura ubutaka bari barambuwe n’abazungu mu gihe cy’Ubutegetsi bw’irondaruhu (Apartheid), avuga ko Guverinoma iriho ishaka guca ku ruhande politiki nziza ya ANC yo kubanisha abatuye igihugu bose. »

Ijambo rya Mbeki ryamaganywe n’ibihumbi by’Abanyafurikayepfo barangajwe imbere na Julius Malema utavuga rumwe n’ubutegetsi, aho bashinja uyu wabaye Perezida kuba igikoresho cy’abazungu no kugambanira bene wabo ku nyungu ze bwite nkuko babitangarije RFI muri Nzeri.

Ibi bibazo byose, ngo ni ihurizo rikomeye kuri Perezida Cyrill Ramaphosa uherutse gutorerwa kuyobora Afurika y’Epfo.

Perezida wa Afurika y’Epfo n’ishyaka rya ANC riri ku butegetsi, Jacob Zuma

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.