Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Afurika: Urubyiruko rwahagurukiye gukumira imvururu mu bihe by’amatora

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 22-07-2019 saa 16:20:43
Urubyiruko rw'Afurika rwiteguye impinduka nziza nyuma y'amatora azira imvururu (Foto Gentil)

Urubyiruko ruhagarariye imitwe ya Politiki itandukanye mu bihugu byo muri Afurika ruteraniye mu nama i Kigali mu Rwanda rwigira hamwe uburyo bwo gukumira amakimbirane mu bihe by’amatora rimwe na rimwe avamo n’imvururu ugasanga urubyiruko rwafashe iya mbere mu kubyitabira.

Ni inama mpuzamahanga ibaye ku nshuro ya gatatu y’urubyiruko mu mitwe ya politiki, igamije kwibanda ku ruhare rw’urubyiruko mu kwirinda amakimbirane mu gihe cy’amatora mu bihugu byo muri Afurika.

Iyi nama y’iminsi 4 yatangiye kuri uyu wa 22 Nyakanga 2019, yateguwe n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO), Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bijyanye na Demokarasi n’amatora (IDEA).

Kungaba Fongoh Leonel uturuka mu ishyaka Social Democratic Front muri Cameroun, avuga ko yitabiriye inama mu Rwanda kugira ngo nk’urubyiruko bafate umwanya wo gushakira hamwe umuti w’imvururu zikunze kuboneka mu bihugu byo muri Afurika nyuma y’amatora kandi ugasanga zitabirwa n’urubyiruko.

Avuga ko bagamije kureba uruhare rw’urubyiruko mu gukumira izo mvururu kandi bagire n’umusanzu mu gutanga ibitekerezo bituma ubutegetsi busimburana hatabayeho imvururu.

Avuga ko nk’urubyiruko bifuza ko Afurika itaba ahantu h’imvururu ahubwo ikareba uburyo ifashwa gutera imbere binyuze mu gushyira hamwe ibitekerezo by’imitwe ya politiki.

Yosra Kallali witabiriye inama aturutse mu gihugu cya Tuniziya, agira ati: “Ni amahirwe kuba nitabiriye iyi nama mu kureba uruhare rw’urubyiruko mu gukumira imvururu za nyuma y’amatora mu bihugu byinshi by’Afurika kugira ngo turebe impinduka yakorwa nk’abahagarariye imitwe ya politiki. Turashaka kureba kandi nk’urubyiruko uburyo twirinda kujya mu mvururu kandi tukabasha kumva neza uburyo politiki yakorwa hatabayeho kubangamirana.”

Umunyarwandakazi Ishimwe Yvonne uhagarariye PSD muri iyo nama, atangaza ko mu Rwanda urubyiruko rufite uruhare runini cyane mu iterambere ry’igihugu kandi rusabwa kugira umusanzu rutanga no mu zindi nzego z’igihugu.

Avuga ko mu bindi bihugu byitabiriye atari ko urubyiruko rufite ayo mahirwe, ari yo mpamvu muri iyo nama buri umwe azigira ku wundi hakarebwa intambwe yaterwa kugira ngo ibigenda neza mu gihugu kimwe bigere no mu bindi.

Ishimwe avuga ko urubyiruko rukunze gukoreshwa nabi ugasanga n’imyanya yarugenewe irifuzwa cyangwa ihagarariwe n’umuntu utari mu kiciro cy’urubyiruko ari kimwe mu bifatwa nk’ihohoterwa rikorerwa urubyiruko, akavuga ko bazarebera hamwe uburyo bafatanya ngo ibyo bikumirwe.

Muri iyo nama avuga ko bazungukiramo uburyo urubyiruko rwatinyuka politiki kandi bakirinda ko n’ibibazo bigenda bigaragara nyuma y’ibikorwa by’amatora byacika burundu.

Nk’uko abitangaza, abavuye mu bindi bihugu bagaragaje ko hari urubyiruko ruhabwa amafaranga ngo rube abayoboke b’amashyaka, ariko avuga ko ibyo bibazo bitaraba mu Rwanda umuntu ajya aho yumva intego z’ishyaka ziganisha ku myemerere ye.

Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) Mukabunani Christine, avuga ko iryo huriro ry’urubyiruko ryateguwe ngo harebwe uburyo rwakwirinda imvururu za politiki zikunda kuza nyuma y’amatora kuko usanga ari ikibazo gikunze kugaragara muri Afurika nyuma y’amatora.

Agira ati: “Akenshi nyuma y’amatora mu bihugu by’Afurika usanga akurikirwa n’imvururu kandi zikitabirwa cyane n’urubyiruko kubera n’ingufu rufite ugasanga ibihugu birasenyutse. Intego dufite rero ni uko urubyiruko rwahurira hamwe bakaganira uburyo izo mvururu zakwirindwa.”

Mukabunani avuga ko muri iyo nama hashyirwa imbere guhanahana ibitekerezo bakaba bakwigira ku Rwanda kuko rurangiza amatora yarwo mu mutuzo kugira ngo na bo bagende babikore iwabo.

Avuga ko n’u Rwanda hari aho ruza kwigira kuri ibyo bihugu kuko icya mbere ari no kumenya ingaruka byagize nyuma y’amatora zikomotse ku mvururu kugira ngo babashe kuzirinda bakahafatira amasomo yatuma rufata ingamba.

Iyi nama mpuzamahanga yitabiriwe n’urubyiruko ruvuye mu bihugu by’Afurika nka Cameroun, Ghana, Guinea, Zimbabwe n’u Rwanda.

Urubyiruko rw’Afurika rwiteguye impinduka nziza nyuma y’amatora azira imvururu (Foto Gentil)

Yosra Kallali witeguye ko ibitekerezo bizasangizanya muri iyo nama izatanga umusaruro mwiza (Foto Gentil)

Ishimwe Yvonne uhagarariye PSD mu nama mpuzamahanga yo gukumira amakimbirane aterwa n’amatora mu bihugu by’Afurika (Foto Gentil)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.