Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Afurika ntiyatera imbere abaturage bacu badafite ubuzima bwiza-Kagame

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Sep 27, 2018

Perezida Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, yatangaje ko Afurika itatera imbere igihe abaturage bayituye badafite ubuzima bwiza.

Nyuma yo kwakirwa na Trump, uvuye ibumoso ni Perezida Paul Kagame, Perezida Donald Trump, Madamu Melania Trump na Madamu Jeannette Kagame,

Ibi Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yabitangarije i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya 73 y’Umuryango w’Abibumbye, ku munsi w’ejo hashize tariki 26 Nzeri 2018, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bitabiraga Inama kuri Kanseri y’Ibere n’iy’Inkondo y’Umura yateguwe n’Ihuriro ry’Abadamu b’Abaperezida bo muri Afurika ryo Kurwanya Sida (OAFLA).

Nk’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Kagame yagize ati “Afurika nta bwo ishobora gutera imbere abaturage bacu badafite ubuzima bwiza. Indwara nka kanseri zikomeje gukaza umurego ahanini bitewe n’inzego z’ubuzima zidakora neza uko bigomba hamwe na hamwe.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika iyo barwaye akenshi indwara ziba zishobora kubaviramo urupfu kurusha mu bindi bice by’Isi kuko ubutabazi bw’ibanze iyo buramutse buhari, bubageraho bitinze.

Perezida Paul Kagame, uwa kabiri uturutse ibumoso, akurikiwe na Madamu Jeannette Kagame, n’abandi, mu nama kuri Kanseri y’Ibere n’iy’Inkondo y’Umura yateguwe n’Ihuriro ry’Abadamu b’Abaperezida muri Afurika, OAFLA

Yakomeje agira ati “Usanga biba bibi cyane iyo bigeze ku ndwara zibasira abari n’abategarugori nka kanseri. Iyo hatari politiki zijyanye n’uburinganire n’iterambere ry’abari n’abategarugori usanga ubuzima bw’abagore butitabwaho uko bikwiye.”

Umukuru w’Igihugu akaba yaravuze ko ubuke bw’abaganga b’abagore nabwo bushobora gutuma abagore batitabira serivisi z’ubuvuzi cyane cyane iyo ari abantu batisangaho.

Kagame yahuye anagirana ibiganiro n’abayobozi banyurane

Aha muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yitabiriye inama y’Inteko Rusange ya 73 y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida Paul Kagame yahuye n’abayobozi banyuranye, barimo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron bagiranye ibiganiro.

Ku rubuga rwe rwa Twitter, Kagame yavuze ko ibi biganiro byibanze ku bufatanye n’Afurika Yunze Ubumwe mu bijyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro, ndetse no ku mubano w’ibihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu kandi yahuye anagirana ibiganiro na Perezida w’Austria Alexander Van der Bellen, na Chancellor w’iki gihugu Sebastian Kurz, aho Perezida Kagame yatangaje ko ibiganiro na Kurz byibanze ku mubano w’Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU).

Perezida Kagame kandi na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump ari kumwe n’umugore we Melania Trump.

Kagame kandi yahuye n’Umunyamabanga Mukuru wa NATO Jens Stoltenberg, n’abandi nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres, Emir wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al-Thani, Minisitiri w’Intebe w’Armenia Nikol Pashinyan, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi Jean-Claude Juncker, n’abandi.