Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Afurika iriga ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo gufungura ikirere mu by’indege

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 22-07-2019 saa 16:06:13
Minisitiri w'Ibikorwa Remezo Amb. Gatete Claver, atangiza inama yiga ku masezerano agamije gukuraho imbogamizi ku bwikorezi bwo mu kirere

Ibihugu by’Afurika bitandukanye biteraniye i Kigali mu Rwanda mu nama yo kwiga uko hashyirwa mu bikorwa amasezerano yo gufunguranira ingendo zo mu kirere mu by’indege, nk’uko bikubiye mu masezerano yiswe Yamoussoukro Decision (YD), yemejwe n’abakuru b’igihugu tariki ya 14 Ugushyingo 1999.

Ni inama y’iminsi itatu yateguwe na Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe AU, ije ikurikira inama rusange ya 30 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yateranye umwaka ushize tariki ya 28 Mutarama 2018, ubwo hemezwaga zimwe mu ngingo zijyanye no kugenzura no kubahirizwa kw’amategeko mu rwego rw’ubwikorezi, ‘Single African Air Transport Market’ (SAATM).

Ubwo yafunguraga iyo nama y’iminsi itatu, Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko ayo masezerano yemejwe kuko amasezerano hagati y’ibihugu mu gufunguranira ikirere bitageze kure uko bikwiye.

Yavuze ko bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko izo mbogamizi n’abadashaka gufungurana ikirere zabaye ikibazo gikumira ubushobozi bw’abafatanyabikorwa, bituma habaho kuzamura ibiciro, n’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rurushaho guhenda.

Ati “Icyavuyemo ni uko ubucuruzi hagati ku mugabane bwarushijeho guhenda ntibwatanga n’umusaruro by’umwihariko aho ibibazo byagaragaraga mu bihugu bifunze inzira z’ubwikorezi.”

Amb. Gatete yavuze ko inyungu zo gushyira mu bikorwa ayo masezerano ya Yamoussoukro zitagomba gushimangirwa gusa harebewe ku nyungu z’ubucuruzi ahubwo n’amahirwe aturuka mu gukomoranira ikirere hagati y’ibihugu.

Yakomeje avuga ko ubwo hemezwaga ayo masezerano ya Yamoussoukro mu 2018, yari intambwe ikomeye kuva aho yabaye imwe mu ntego za gahunda y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe 2063.

Ati “Twizeye ko muri iyi nama abantu ku giti cyabo baturuka mu bitabiriye bazakura ubumenyi, kandi bavugurure ibigize ayo masezerano.”

Abitabiriye iyi nama baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’Isoko rusange ry’ubucuruzi ry’ibihugu by’Afurika y’Iburasurazuba n’Amajyepfo (COMESA), Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC, Umuryango uhuza za Guverinoma mu by’iteramebre (IGAD) n’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADEC).

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Gatete Claver, atangiza inama yiga ku masezerano agamije gukuraho imbogamizi ku bwikorezi bwo mu kirere

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.