Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Afurika iracyabangamiwe no kudahanga ibishya-Dr Ngirente

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jun 7, 2018

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard asanga ikibazo kinini kikibangamiye umugabane w’Afurika ari ukuba itarashyira imbaraga mu guhanga ibishya bituma ibasha kwihuta mu iterambere, akaba ari muri urwo rwego ibihugu bigize uwo mugabane bihamagarirwa gushyiraho gahunda zihamye zifasha inzego zinyuranye kubyaza umusaruro ibyo zikora.

Uvuye ibumoso ni Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, Clare Akamanzi Umuyobozi Mukuru wa RDB, Minisitiri w’Ikoranabuhanga Rurangirwa J. de Dieu na bamwe mu bitabiriye inama (Foto James R)

Ibyo Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama mpuzamahanga y’iminsi 3 izwi nka “Africa Innovation Summit” yateraniye i Kigali ejo hashize ku ya 06 Kamena ikazageza ku ya 08 Kamena 2018.

Dr Ngirente agira ati “Kwitabira iyi nama bizadufasha gutekereza uburyo twakubaka umugabane wacu w’Afurika, duhanga ibishya kandi tunashaka uko tugomba kubigaragaza. Ikibazo gikomeye kikibangamiye Afurika n’imibereho y’abayituye n’iterambere ry’uwo mugabane muri rusange, ibyo gukora birahari ariko ugasanga bidakorwa”.

Avuga ko kuba iyo nama yitabiriwe n’ibihugu binyuranye kuri uwo mugabane no ku Isi kandi babarizwa mu nzego zinyuranye yitezweho gutangirwamo ibitekerezo bizafasha Afurika guhangana n’ibibazo bikiyibangamiye.

Akomeza ashimangira ko u Rwanda nka kimwe mu bihugu by’Afurika rwizeye ko iyo nama izavamo urufunguzo ku muti w’ibibazo bicyugarije Afurika.

Dr. Ngirente atangaza ko Afurika usanga hari uburyo itorohereza inzego zitandukanye, akaba ari muri urwo rwego ashishikariza ibihugu gushyiraho uburyo ndetse n’ikoranabuhanga biteza imbere ubukungu bwabyo, bikifashisha abikorera bakabasha guhanga ibishya bigamije guhangana n’izo mbogamizi Afurika igifite.

Asaba kandi abitabiriye baturutse mu bihugu binyuranye kwitabira gushyiraho amasomo yigisha guhanga imirimo guturuka mu mashuri abanza, ayisumbuye, ay’ubumenyingiro na za kaminuza.

Bamwe mu bihangiye imirimo kuri uwo mugabane bitabiriye imurikabikorwa na bo batangaza ko hari akamaro bibagirira kandi bari mu rugendo rwo kubisangizanya na bagenzi babo bo mu bindi bihugu by’Afurika.

Nshimiyimana Innocent wagiranye ikiganiro n’Imvaho Nshya agira ati “Mpagarariye Pressol ltd uruganda rwo mu mujyi wa Nairobi muri Kenya rukora iziko rya kijyambere kandi rikoresha etanolo ikomoka mu bisheke, itandukanye na gazi yindi ikoreshwa mu bundi buryo bwo guteka, iyo Etanolo ntihenda kandi irinda kuba umuntu yakwandura indwara z’ubuhumekero”.

Avuga ko nyir’uruganda yaje ahagarariye yaje kumurikira ibyo akora abitabiriye iyo nama mpuzamahanga nk’uwihangiye imirimo kugira ngo nibamara kubisobanukirwa mu gihe gito imbere azagurire ibikorwa bye mu Rwanda n’ahandi.

Uwera Sabrina ni umukozi muri Kampani yitwa “Pascal Technology” ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ryifashishwa ku ngendo zikorerwa kuri Moto n’irigabanya umuvuduko w’ibinyabiziga (speed governor), avuga ko byagiriye akamaro abaryitabiriye kuko byakuyeho ingaruka zo kuyoba, gushimutwa byabagaho kuri bamwe, no guhendwa n’umumotari. Byanahaye kandi urubuga abagenzi rwo kugaragaza uburyo batwawe mu ngendo, mu gihe batwawe neza bakishyura byaba byakozwe nabi bakabigaragaza bifashishije iryo koranabuhanga bityo ba nyiri kampani bagahita babibona bagatanga ubutabazi.

Yvan Magwene ukorana n’ikigo gikora ikoranabuhanga rya Tap & Go muri bisi, avuga ko kuva aho baritangirije ryamaze gukemura inzira ndende amafaranga yanyuzwagamo ava ku mugenzi kuzagera kuri nyiri kampani kuko atakirwaga uko yanganaga yose.

Avuga ko ryanakemuye serivisi mbi yabagaho, gutinda ariko nubwo hagiye hagaragazwa ibibazo by’abagenzi bibwa n’imashini rimwe biterwa n’uburangare bw’abagenzi ariko hari n’ibyagiye bikosorwa birimo kugabanya intera y’igihe umuntu umwe yamaraga amaze gukoza iyo karita ku mashini undi na we akabona kumukurikira ashyiraho iye.

Ni ku nshuro ya 2 u Rwanda rwakira inama mpuzamahanga ya ‘Africa Innovation Summit’, kuri iyi nshuro hakazibandwa ku cyateza Afurika imbere bishingiye mu guhanga ibishya.