Afurika igiye kugira ikigo kimwe gipima ubuziranenge bw’imiti

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 10-12-2018 saa 18:04:55
Minisitiri w'ubuzima Dr. Gashumba Diane uwa gatatu uhereye iburyo ari kumwe n'abandi bafatanyabikorwa mu by'ubuzima nyuma yo gutangiza inama (Foto Twagira W.)

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Gashumba Diane, asanga kugira ikigo kimwe gifite mu nshingano kureba no kusuzuma imiti mu bihugu by’Afurika bizafasha mu kugira imiti myiza kandi yujuje ubuziranenge, ku buryo izaba inahendukiye abaturage b’uyu mugabane.

Dr. Dianne Gashumba yabivugiye i Kigali kuri uyu wa Mbere, mu nama nyafurika ihuje impuguke n’abafatanyabikorwa mu by’ubuzima baturutse mu bihugu bisaga 7 by’Afurika n’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba EAC, intumwa z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima WHO, n’abandi.

Hari mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe gusuzuma ubuziranenge bw’imiti ikomoka muri Afurika “African Medicines Regulatory Harmonization (AMRH) Week, aho ibihugu by’Afurika byiyemeje gukorera hamwe no kongera ingano y’imiti ibiturukamo aho gukomeza kurambiriza ku ituruka ku yindi migabane usanga hari ubwo iba inahenze.

Yagize ati “Umuryango umwe twe nk’ibihugu by’uyu mugabane biyemeje gushyiraho ikigo kimwe kizaba gishinzwe guharanira kugira imiti yujuje ubuziranenge ku mugabane wacu w’Afurika, intambwe z’ibanze zarakozwe zirimo kuba abaminisitiri b’ubuzima baremeje amategeko kizagenderaho, ndetse n’abaminisitiri bashinzwe ubutabera bahuriye i Addis Ababa bakora ibiri mu nshingano zabo, igisigaye ni ukubishyikiriza inama y’abaperezida kugira ngo ibikenewe byari bisigaye binononsorwe birimo n’aho kizakorera, maze Afurika igire ikigo kimwe kizaba kihagije mu rwego rw’imiti myiza ihagije kandi ihendukiye abaturage.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane uwa gatatu uhereye iburyo ari kumwe n’abandi bafatanyabikorwa mu by’ubuzima nyuma yo gutangiza inama (Foto Twagira W.)

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr. Gashumba yavuze ko asanga intambwe zose zikenewe ku byerekeranye n’ishyirwaho ry’iryo huriro rihuje ibihugu by’Umugabane intambwe igeze kure.

Dr. Mukanga David uhagarariye umuryango Bill&Melinda Foundation, umufatanyabikorwa mu by’ubuzima, avuga ko kuba inama ibereye mu Rwanda, ndetse n’ikigo kigiye kujyaho biziye igihe, cyane ko u Rwanda rumaze igihe gito rushyizeho urwego “Food and Drug Authority” rwatangiye kunganira no gucunga ubuziranenge bw’imiti kugira ngo abaturage bagire ubuzima bwiza.

Umunyamabanga mukuru wa EAC wungirije ushizwe imbereho myiza, Bazivamo Christophe, asanga guhuriza hamwe imikorere n’imitunganyirize y’imiti n’ibiyikomokaho muri Afurika bibaye mu gihe Afurika iharanira kugira isoko rimwe, maze hubakwe n’ubushobozi bw’abaturage bari mu rwego rw’ubuzima.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.