17°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

AfroBasket: Perezida Kagame yakurikiye umukino wahuje u Rwanda na Misiri

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 13-07-2021 saa 20:24:12

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Nyakanga 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye umukino wahuzaga u Rwanda na Misiri mu mikino y’abagore yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika muri Basketball y’abagore “FIBA Women’s AfroBasket 2021 Zone 5 Qualifiers”. 

Nyuma yo gutsinda umukino wa mbere wayihuje na Kenya, Ikipe y’Igihugu yatsinzwe na Misiri ku manota 71 kuri 59 mu mukino waberaga muri Kigali Arena.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yatangiye neza muri uyu mukino aho igice cya mbere cy’umukino kigizwe n’uduce tubiri cyarangiye u Rwanda ruyoboye n’amanota 39 kuri 29. Mu duce tubiri twa nyuma, ikipe ya Misiri yaje kwigaranzura u Rwanda birangira yegukanye intsinzi ku manota 71 kuri 59.

Mu wundi mukino wabaye, ikipe ya Kenya yari yatsinzwe n’u Rwanda ku mukino wa mbere yitwaye neza itsinda ikipe ya South Sudan amanota 66 kuri 48.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021 ni bwo hasozwa imikino y’amajonjora aho ikipe y’u Rwanda igomba gukina na South Sudan  (18h00) naho ikipe ya Misiri igakina na Kenya (15h00).

Nyuma y’imikino y’amajonjora, tariki 15 Nyakanga 2021 hazabaho ikiruhuko hanyuma tariki 16 Nyakanga 2021 hakinwe imikino ya 1/2  aho ikipe ya mbere izakina n’iya kane naho iya kabiri ikine n’iya  gatatu. Ikipe zizatsinda zizahurira ku mukino wa nyuma tariki 17 Nyakanga 2021 hanyuma ikipe izegukana igikombe izahite ibona itike yo kuzakina imikino y’Afurika  “FIBA Women’s AfroBasket 2021″ izabera muri Cameroun tariki  17 kugera 26 Nzeri 2021.

Ikipe y’u Rwanda yitabiriye bwa mbere iyi mikino y’Afurika muri 2009 muri Madagascar  inasubirayo muri 2011 ubwo iyi mikino yaberaga muri Mali ari na bwo iherukayo.  Muri izi nshuro 2, ikipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 9.

Amafoto: Village Urugwiro 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.