Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thunderstorms
19°C
 

Afritech igiye guhuza abikorera 400 baganire ku bucuruzi bwambuka imipaka

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 08-02-2019 saa 17:18:02
Umuyobozi mukuru w'Urwego rw'Ubucuruzi n'Inganda muri Leta zunze ubumwe z'abarabu

Abashoramari bagera kuri 400 biganjemo ba rwiyemezamirimo bakiri bato bazahurira mu Rwanda mu nama ya Afritech Summit kuwa 13-15 Gashyantare 2019.

Iyo nama igamije kungurana ibitekerezo ku dushya mu bucuruzi bwambuka imipaka, hibandwa ku gufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato kunoza imikorere.

Abacuruzi biganjemo abakora ubucuruzi hifashishijwe ikoranabuhanga baturutse muri Leta y’Ubumwe bw’Abarabu UAE, abo ku mugabane w’Afurika, n’ahandi ku Isi bazahurira muri iyi nama igiye kubera mu Rwanda bwa mbere.

Abazitabira iyi nama bazerekwa ahari amahirwe yatuma habaho imikoranire ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika n’aba Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Ubucuruzi n’Inganda muri Leta zunze ubumwe z’abarabu uri mu bateguye iyi nama, Hammad Buamin, ati, “Ubufatanye nk’ubwo bw’abikorera bwakorohereza abatangira ibikorwa by’ubucuruzi, byatuma barushaho kugira ubumenyi n’ubufatanye bwaborohereza guteza imbere no guhanga udushya, kubashyigikira mu rwego urwari rwo rwose rwafasha guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi bakora, ikindi kuzana muri Afurika no mu Rwanda abatangira ubucuruzi bo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.”

Akomeza agira ati, “Hari ikizere ko uyu mushinga uzagera ku ntego zawo zo guteza imbere udushya no gushyigikira gahunda z’inyigisho kubifuza gukora bakiri bato maze babashe kugera ku ndoto zabo muri urwo rwego ibikorwa byabo bibashe gukura bigere no mu bindi bihugu hakurwa y’imipaka.”

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Ubucuruzi n’Inganda muri Leta zunze ubumwe z’abarabu

Mu kiganiro yahaye abagize itsinda ry’intumwa za rubanda bo mu Nteko yakarere k’Afurika y’Iburasirazuba bari bayobowe na Gasinzigwa Oda, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Ruzibiza Steven, yibukije abadepite ba EALA ko ubuvugizi bukenewe, kandi ko bafatanya gukora ubuvugizi aho bishoboka, maze hagakurwaho burundu imbogamizi zose zishobora kubangamira cyangwa zishobora kudindiza ibikorwa byabikorera bo mu karere ka EAC n’u Rwanda rurimo.

Muri iyo nama ya AFRITECH SUMMIT, abafite imishinga y’ubucuruzi bakiri bato bagera ku 10 bo muri leta zunze ubumwe z’Abarabu, ndetse n’abandi bo muri Afurika bazatoranywa maze bahabwe amahirwe yo gutangira gahunda zo guhabwa ubumenyi bujyanye n’uko ubucuruzi bukorwa.

Umwe mu bayobozi batangije sosiyete AFRITECH, Andrew Fassnidge, avuga ko yishimiye gukorana n’urwego rw’ubucuruzi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, muri iyo nama izabera murwanda kunshuro ya mbere, asanga ubu bufatanye bwazagera no kuyindi ntera mu yindi myaka iri mbere.

Andrew Fassnidge washinzwe Africa Tech Summit

Umwanditsi:

Twagira Wilson

One Comment on “Afritech igiye guhuza abikorera 400 baganire ku bucuruzi bwambuka imipaka”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.