23°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Adrien na Gentil Misigaro bategerejwe mu gitaramo gikomeye i Kigali

Yanditswe na Gisubizo Gentil M.

Ku ya 10-01-2020 saa 17:13:43
Gentil yishimiye uburyo yakiriwe i mu gitaramo aheruka gukorera i Kigali

Abahanzi bakomeye  mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Adrien Misigaro, Gentil Misigaro bari kumwe nabandi baramyi bane bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagiye guhurira mu gitaramo cy’amateka i Kigali.

Gentil Misigaro na Adrien Misigaro baheruka i Kigali, ku wa 11 Werurwe 2019 mu gitaramo ‘Hari imbaraga Tour Rwanda’ cyururukije imitima ya benshi bahimbaje Imana mu mashyi no mudiho kuva gitangiye kugeza umurishyo wa nyuma uvugijwe.

Adrien Misigaro  yavuze ko bazagera i Kigali, ku wa 24 Gashyantare 2020 bifatanye n’itsinda rya Melody of New Hope mu bikorwa bitandukanye bazakorera ahantu hatandukanye bafasha umubare munini.

Yavuze ko igitaramo ‘The Each one reach one Concert’ cyo ku wa 08 Werurwe 2020 kiri mu murongo wo kwishimira ibikorwa iri tsinda rimaze gukora mu gihe rimaze rishinzwe ndetse ko hari n’abantu bafashijwe kuva mu biyobyabwenge bazatanga ubuhamya.

Adrien Misigaro avuga ko iki gitaramo bazagikora bashyigikiwe n’abaramyi bane bo muri Amerika, yirinze gutangaza amazina.

Yagize ati “Iki gitaramo twagiteguye mu rwego rwo gukangurira abantu bose turi gukorana kugira ngo umuntu umwe arebe uko yafasha mugenzi we. Kuko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kiri ahantu henshi mu rubyiruko, mu banyeshuri ariko usanga abantu benshi batabasha kugaragara ngo tubashe kubafasha.”

Uyu muhanzi uri kubarizwa muri Australia, mu Ukuboza 2019 yatamira muri Suede ndetse afite n’ibindi bitaramo azakorera i Burayi.  Afite Album “Nzagerayo” yatunganyijwe na Producer Lick Lick, Pastor P na Producer Boris.

Ku wa 15 Ukuboza 2019 we na Gentil Misigaro bataramiye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya mu gitaramo “Buri Munsi Night”.

Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bafitanye indirimbo bise “Buri munsi” ndetse na “Salama” zakunzwe mu buryo bukomeye.

Gentil Misigaro ni umuhanzi akaba n’umu producer wabigize umwuga. Azwi cyane mu ndirimbo “Buri munsi”, “Biratungana” n’izindi.

Izina rya Adrien Misigaro ryakomejwe n’indirimbo “Ntacyo nzaba” yakoranye na Meddy, imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga miliyoni eshatu. Indirimbo “Nkwite nde” yakoranye na The Ben nayo yarakunzwe cyane mu Rwanda no hanze.

Adrien yafashije Gentil mu gitaramo yakoreye i Kigali uyu mwaka

Umwanditsi:

Gisubizo Gentil M.

One Comment on “Adrien na Gentil Misigaro bategerejwe mu gitaramo gikomeye i Kigali”

  1. Yesu ashimwe bavandimwe twishimiye icyo gitaramo nukuri tubategerezanyije ubwuzu kandi nukuri tuzifatanya nabo murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.