Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

ADEPR: Imana igambiriye ko Abanyarwanda bibuka biyubaka

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 10-04-2019 saa 10:10:52
Urukuta ruriho amazina y'abari abakirisitu ba ADEPR muri Paruwasi ya Bibare bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi (Kwibuka 25), Ubuyobozi bw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) burahamya ko Imana igambiriye kubaka u Rwanda aho Abanyarwanda bibuka biyubaka.

Itorero ADEPR rirashimira Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira mu bikorwa umugambi w’Imana wo kubaka bundi bushya u Rwanda rwasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, rishingiye ku Ijambo ry’Imana muri Bibiliya riboneka muri Yeremiya 31:4 rivuga riti: “Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse…” .

Iryo jambo rigaragaza umugambi w’Imana ku bantu bayo, rikaba rijyanye n’insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ari yo “Kwibuka Twiyubaka.”

Emmanuella Mahoro umukozi ushinzwe Isanamitima, Ubumwe n’Ubwiyunge muri ADEPR, yagize ati “Kuba Igihugu gifite intego yo kwiyubaka ni byiza kuko turi Abanyarwanda, ariko n’Imana yatekereje kongera kubaka abantu basenyutse. Icyo Imana igambiriye ni ukongera kutwubaka nk’Abanyarwanda. Abantu ntibaheranwe n’Agahinda kuko Imana ibitayeho, kandi ibifite ku mutima kongera kububaka kandi n’Igihugu kibitayeho.”

Gahunda yo Kwibuka 25 ya ADEPR

Itorero ADEPR ryateguye ibikorwa bitandukanye bijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi byabimburiwe n’umuganda wakozwe tariki 30 Werurwe 2019 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ahazwi nka “Commune Rouge”.

Kuva tariki 8 kugeza ku ya 12 Mata 2019, hirya no hino mu gihugu Itorero ADEPR riri muri gahunda yo kwibuka rifata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku rwego rw’Igihugu, kwibuka bizabera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi tariki 12 Mata, uyu muhango ukazabanzirizwa n’ijoro ryo kwibuka.

Hazakorwa ibikorwa birimo koroza inka imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mahoro ati: “Mu bazagabirwa harimo abakirisitu bacu n’abandi batari abakirisitu ba ADEPR kuko itorero dutanga ubufasha kuri bose. Hanyuma ikindi kizakorwayo ni ugusura umudugudu ubamo abapfakazi ba Jenoside ndetse n’Intwaza (abagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi).”

Abandi bazasurwa batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bazagenerwa ubufasha butandukanye burimo imyambaro, ibikoresho by’isuku, ibyo kurya n’ibindi. Biteganyijwe ko hazasurwa byibuze abakozi umunani ba ADEPR barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubafata mu mugongo.

Hazakorwa n’ibindi bikorwa birimo gusura inzibuto za Jenoside ku rubyiruko rwo ku matorero atandukanye hanyuma mu minsi 100 kwibuka bizakomeza ku matariki yihariye, ndetse na za Paruwasi zizagenda zigira ibihe bitandukanye byo kwibuka no kuremera abatishoboye.

Gufasha abarokotse Jenoside ni ivugabutumwa

Ubuyobozi bwa ADEPR buhamya ko gufasha abarokotse Jenoside ari ivugabutumwa rikomeye cyane ko hatibandwa ku bakirisitu b’Itorero gusa ahubwo hafashwa Abanyarwanda muri rusange.

Umwaka ushize, Itorero ADEPR mu gihugu hose ryatanze ubufasha bufite agaciro gakabakaba miriyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda zifashishijwe mu kubaka no gusana inzu z’abarokotse Jenoside batishoboye.

Ati “Ayo mafaranga yose yagiye mu bikorwa bitandukanye harimo kubaka amazu, i Karongi hubatweyo inzu ifite agaciro ka miriyoni zirenga 20 yubakiwe umwana wa Pasiteri wishwe muri Jenoside. Muri Nyaruguru ho twasannye amazu arindwi, twatanze inka mu ndembo zitandukanye, hari aho abakirisitu bagiye bitanga mu mirimo y’amaboko, n’aho bagiye basura abarokotse Jenoside.”

Ikindi kandi ADEPR yatanze inkunga yo kubaka Urwibutso rwa Rukumberi mu Karere ka Ngoma.

Umuvugizi wa ADEPR Rev. Karuranga Ephrem, arasaba abakirisitu b’Itorero ADEPR n’Abanyarwanda bose kubana mu mahoro, abakoze Jenoside bataricuza bakagarukira Imana.

Yakomeje avuga ko ADEPR ifite inshingano yo gutanga ubutumwa bwuzuye kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ati “Ikindi ni ukubaka ubumwe bw’Itorero, kubaka ahazaza heza h’abatarabonye Jenoside yakorewe Abatutsi no gukora ibikorwa byo guhangana n’ingaruka zayo.”

Hagiye gukorwa ubushakashatsi mu gihugu kugira ngo hamenyekane imibare ifatika y’abari abakirisitu cyangwa abashumba ba ADEPR bishwe, mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inzu ifite agaciro ka miriyoni zirenga 20 yubakiwe umusore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Urukuta ruriho amazina y’abari abakirisitu ba ADEPR muri Paruwasi ya Bibare bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.