22°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

ACP Mbonyumuvunyi yasobanuye ibisabwa mu gutangiza ikigo gitanga umutekano

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 17-04-2021 saa 16:37:15
ACP JN Mbonyumuvunyi, Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe Ibigo byigenga bitanga umutekano (Foto RNP)

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe Ibigo byigenga bitanga umutekano, ACP JN Mbonyumuvunyi, yasobanuye imikorere y’ibigo byigenga bitanga  umutekano n’ibisabwa ngo umuntu atangize ikigo kigenga gitanga  umutekano.

Mu kiganiro kigufi ACP Mbonyumuvunyi yagiranye n’Imvaho Nshya, asobanura ko ishami abereye umuyobozi muri Polisi y’igihugu, rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo mu gihugu hose rikanakurikirana ibikorwa by’ibigo byigenga bitanga  umutekano w’abikorera.

Mu Rwanda habarurwa ibigo 17 bitanga  umutekano mu bigo byigenga n’ibya Leta, bikagira abakozi basaga ibihumbi 22. ACP Mbonyumuvunyi avuga ko uyu ari umubare munini aho urubyiruko rukora muri ako kazi biri mu rwego rwo guhanga imirimo.

ACP Mbonyumuvunyi, agaragaza ko gutangiza ikigo gitanga  umutekano ari uburenganzira bw’umuntu kubera ko  abyemererwa n’itegeko nshinga. Ati : “Ni uburenganzira bwa buri munyarwanda kuba yashora imari aho ari ho hose”.

Akomeza avuga ko Leta yarebye kure. Ati : “Umutekano ntabwo ari ikintu cyo gukinisha byatumye Leta ishyiraho ishami rishinzwe ibigo bitanga   umutekano muri Polisi y’igihugu ariko hanashyirwaho amategeko agenga ibyo bikorwa kugira ngo bitazabamo akajagari”.

Igisabwa k’ingenzi mu gutangiza ikigo gitanga   umutekano ni ubushobozi mu byerekeranye n’ubukungu.

Ushinze ikigo agomba kuba afite ubushobozi bwo guhemba abakozi nibura mu gihe cy’amezi atandatu mu gihe haba habayeho gusesa amasezerano.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe Ibigo byigenga bitanga  umutekano, ACP Mbonyumuvunyi, yagize ati “Ingingo ya 6 y’iteka rya Minisitiri rishyiraho iri tegeko riravuga ngo kugira ngo ushinge ikigo ugomba kuba ufite nibura miliyoni 200 kuri konti yawe ndetse ukaba ufite n’izindi miliyoni 500 ziri mu bikorwaremezo, iyo ni ingingo imwe mu bisabwa”.

Ubufasha Polisi itanga mu bigo bitanga umutekano, harimo ubugenzuzi, amahugurwa amara amezi atatu n’ubufasha bugamije gusesengura abakandida hakarebwa niba abinjiye mu bigo bitanga   umutekano ari bazima, bafite imico myiza n’imyifatire cyangwa ko batigeze bakatirwa n’inkiko.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Polisi bugira buti : “Ibi bigo uko ari 17 bidufatiye runini, barinda ibigo bikomeye n’ahaba hagiye kuba ikibazo baduha amakuru […] tuhagera vuba kuko baba baduhaye amakuru”.

Ingingo ya 29 y’itegeko rigenga ibigo bitanga  umutekano, riteganya ko abakozi b’ibi bigo bazagengwa n’itegeko ry’umurimo mu gihugu.

Harebwa niba abakozi bafite ubwishingizi, bafite ubwiteganyirize bw’abakozi, bafite amasezerano y’umurimo, ko nta mukozi wava muri kampani imwe ngo ajye mu yindi ngo indi imwakire adatanze ibaruwa y’umukoresha wa nyuma.

ACP Mbonyumuvunyi ashishikariza abayobozi b’ibigo bitanga umutekano kujyana n’ibyo itegeko rishya risaba kugira ngo igihe bahawe kizarangire, igihugu gifite kampani zishobora kujya gupiganira amasoko yo hanze y’igihugu.

Ingingo ya 6 y’itegeko No 16Bis/2020 ryo ku wa 07/09/2020 rigenga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera, rigaragaza ko usaba icyemezo cyo kwiyandikisha mu gutanga serivisi  z’umutekano zitangwa n’abikorera, yandikira Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

One Comment on “ACP Mbonyumuvunyi yasobanuye ibisabwa mu gutangiza ikigo gitanga umutekano”

  1. Mwiriwe ndi umwe mubakora akazi mukigo gicunga umutekano cyitwa agespro ese ministeri ifite inshingano zumurimo yazatubariza impamvu bimwe mubigo bitaduha ubwishingizi ikindii dukora amasaha yikirenga bitandukanye na Masha ministeri ifite abakozi munshingano yagenye murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.