Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

ACFTA izatuma inganda zongera ubwiza bw’ibyo zikora

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Apr 23, 2018

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi n’ubuhuzabikorwa mu iterambere mu kigo k’igihugu gishinzwe ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA) Dr Nyombaire George, asanga inganda zo muri Afurika zizungukira byinshi ku ishyirwa mu bikorwa ryo guhuza isoko rimwe rusange ku bihugu bigize uwo mugabane (ACFTA), harimo kongera ubwiza mu byo zikora.

Inganda zo mu Rwanda zirasabwa kongera ubwiza bw’ibyo zikora kugira ngo zizashobore guhangana n’iz’ahandi ku isoko rimwe ry’Afurika (Foto Mukagahizi R.)

Dr Nyombaire ashimangira ko mu gihe Afurika izaba yamaze guhuza isoko rimwe izunguka cyane, inganda zayo zikabasha kongera ubwiza (quality) bw’ibyo zikora bituruka mu bihugu biyigize. Agira ati: “Mu bisanzwe wasangaga ibicuruzwa byinshi byinjira muri uyu mugabane biva hanze kandi ugasanga ibihugu by’Afurika byinshi bitifitiye ikizere mu guhangana n’ibyo bindi ku isoko”.

Yongeraho ko isoko rimwe rizafasha Afurika kugira amafaranga azenguruka mu bihugu byayo kandi bikarushaho gutanga akazi bityo n’uwo mugabane ukabyungukiramo.

Inganda zo mu Rwanda nyinshi ntizirabona ibyangombwa byemewe by’ubuziranenge bigomba kuzifasha guhangana n’iz’ahandi, aha ni ho hagomba gushyirwa imbaraga (Foto Gisubizo G.)

Dr Nyombaire avuga ko NIRDA ari ikigo Leta yashyizeho kugira ngo gifashe inganda zo mu Rwanda hanyuma ibyo zikora zibashe guhangana n’izindi zivuye mu bindi bihugu. Bityo, ngo mu gihe inganda zo mu Rwanda zizaba zohereje ibyo zikora byinshi hanze kandi bikagira ubuziranenge butuma zibasha guhangana NIRDA izaba yesheje umuhigo wayo.

Dr Nyombaire agira ati: “Mu bushakashatsi NIRDA yakoze yibanze mu kureba niba abanyenganda babasha kumva neza ibyerekeranye n’ibipimo by’ubuziranenge biba bisabwa kugira ngo isoko rimwe ry’Afurika rigerweho dusanga ababizi ari mbarwa”.

Avuga ko abanyenganda basaba ibyemezo by’ubuziranenge bamara kubibona bagasubira gukora nk’uko bakoraga mbere ariko Ikigo k’Igihugu cy’ubuziranenge (RSB) gihora kizisura kigamije kureba ko ibyo bemeranyije kuba bujuje babikora nk’uko babisabwe.

PSF isanga ACFTA izafasha ibihugu gutera imbere

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere iterambere ry’ibikorwa by’abacuruzi mu rugaga rw’abikorera, PSF, Kamanzi Geoffrey, avuga ko isoko rimwe ry’Afurika ari ingirakamaro kubera ko ritari mu gihugu kimwe ahubwo ari uburyo bugamije gufasha ibihugu ngo bitere imbere.

Avuga ko mu rwego rw’inganda iryo soko rizoroshya cyane kugira ngo haboneke inganda zinaza gukorera mu Rwanda. Agira ati: “Kugira ngo inganda zize gukorera ahantu zibanza kureba niba hari ibikoresho by’ibanze bizakoreshwa mu byo bashaka gushyira ku isoko. Ubusanzwe 80% by’ibikoresho by’ibanze biza mu Rwanda turacyabikura hanze, kandi iyo ibihugu tubikuyemo tudafitanye amasezerano yo gukuraho amahoro bigera hano mu Rwanda bihenze”.

Kamanzi avuga ko isoko rimwe niritangira gukora neza ibikoresho by’ibanze bizagera mu bihugu bidahenze cyangwa ibikoresho bimwe byoroherezwe gukorerwa mu Rwanda kimwe n’ahandi ku buryo ukora uruganda urwo ari rwo rwose igiciro kizaba kiri hasi kuko amahoro yasabwaga gukurwaho ahita yorohereza nyiri uruganda kandi ibyo akoze na we bigere ku isoko bidahenze abantu bashobora kubigura.

Akomeza avuga ko ibyo bizagira n’uruhare mu kongera umubare w’abashoramari mu nganda kandi n’umubare wazo ubashe kwiyongera by’umwihariko no mu Rwanda.

Kamanzi asaba abanyenganda kugendana n’ikoranabuhanga uko rigenda rihinduka, bakareba ibikorwa bikenewe ku isoko baba Abanyarwanda n’abatuye akarere bafitiye ubushobozi bwo kugura, bakongeramo ubuziranenge (quality) bazirikana ko kuba ari isoko rinini rifunguwe bizabasaba kurushanwa cyangwa gupiganwa (competition).

Agira ati: “Hari abantu bazaza bafite ubumenyi n’ubushobozi burushije ubw’abanyenganda bo mu Rwanda, tukaba dusaba abanyamuryango bacu kongera ubushobozi n’ubumenyi mu mikorere yabo kugira ngo bazashobore guhangana ku isoko, bagashaka agashya gatuma abantu bagura ibyabo bakareka iby’abandi. Niba kandi isoko rimwe rifunguwe abaguzi bazaba benshi, turabasaba ko niba ibyo bakora byakunzwe bagomba kuzirikana ko bitagomba kubura ku isoko kugira ngo turebe ko natwe inganda zacu zatezwa imbere”.

Umuyobozi w’uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi Nsanzabaganwa Emile na we asanga igipimo cy’ubuziranenge inganda zisabwa ari ingirakamaro, kuko bigaragariza ikizere umuntu ukeneye ibyo rukora (Product).

Yongeraho ko ibyo bipimo bisabwa bifasha n’inganda kumenya ibikenewe kugira ngo ibintu bikorwe neza kandi kubera igenzura riba ryakozwe na RBS rikemeza ubuziranenge bw’ibyo rukora bitanga ikizere ku muntu kabone nubwo rwabikora ubikeneye adahari. Avuga ko abanyenganda batumvaga akamaro ko gusaba impamyabushobozi y’ubuziranenge ariko uko bagenda babona inyungu batangiye kubyumva, kuko ku isoko rimwe ry’Afurika ibi ari ingenzi.

Kugeza ubu ibihugu 44 byiyemeje binashyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange ry’Afurika, bikaba byarabereye mu nama idasanzwe y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yabereye i Kigali tariki ya 21 Werurwe 2018 ikitabirwa n’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika.