Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

ACFTA izahuza Abanyafurika basaga miliyari bazamuke no mu bukungu

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Mar 20, 2018

Minisitiri  w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba,  akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Mushikiwabo Louise,  agaragaza ko itangizwa ry’isoko rusange ibihugu bisaga 54 by’Afurika bihuriyeho (ACFTA) ari kimwe mu bituma miliyari isaga y’abaturage basangira isoko, ariko kandi bigafasha n’Abanyafurika kuzamuka mu bukungu.

Abaminisitiri b’Afurika bashinzwe Ububanyi n’Amahanga, bari kumwe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Afurika nyuma y’inama

Ibyo Mushikwabo yabitangarije i Kigali ejo hashize ku wa mbere tariki 19 Werurwe 2018, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo muri Afurika, yarimo n’umuyobozi wa Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe Moussa Faki, akaba ari  inama ibanziriza iy’abakuru b’ibihugu by’Afurika  izatangira ejo, aho bateganya  gutangiza isoko rusange (ACFTA: African Continental Free Trade Area)  ibihugu by’Afurika bihuriyeho.

Mushikiwabo avuga ko iri soko niritangira rizaba rihuza abatuye Afurika basaga miliyari kandi rikazabageza ku bukungu, ndetse n’ibikorwa by’ishoramari n’ubucuzi bikarushaho kwiyongera. Avuga ko umugabane w’Afurika ukwiye gushyiraho imigambi ikomeye mu bucuruzi kugira ngo amahirwe yitezwe muri  ayo  masezerano  ashyiraho iri soko azagire akamaro mu bikorwa by’ubucuruzi, kongera imirimo hamwe n’ishoramari.

Mushikiwabo asanga ari intambwe ya mbere izaba itewe  irebana no  kwemeza ko ibihugu byo muri Afurika bigiye kujya bihahirana nta mbogamizi mu bucuruzi, ibintu yemeza ko bikwiye kwishimirwa.

Yagize    ati “Gusinya amasezerano ya ACFTA ni ikintu cyo kwishimira cyane kuko gifite inyungu mu bucuruzi ku Banyafurika, ni ibyo umugabane  wakwishimira. Dukwiye kubona ko ari inshingano zacu kubyaza umusaruro aya masezerano kuko ari amahitamo yo guhindura koko  ibyo tubona ko byaduha inyungu kandi buri wese abigizemo uruhare.”

Yibukije ko amasezerano ya ACFTA ari igice kimwe k’ikerekezo 2063 Afurika yihaye kugira ngo ibe yabaye umugabane ufite ubucuruzi n’ibikorwaremezo bihamye kandi bikora neza mu kuyizamura, ati “Ni imwe mu ntego  abayobozi biyemeje  ishobora kudufasha kuzamura ubuzima bw’abaturage bacu n’ubukungu byacu nk’uko Afurika yahoze ibyifuza mu myaka myinshi ishize.”

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, wari muri iyo nama, avuga ko ishyirwaho ry’isoko rusange ari amahirwe aje gutuma Afurika igira ijwi rimwe, ndetse n’abatuye Isi bareberaho, bityo asaba ibihugu kuzemeza ayo masezerano.  Ati “Nk’ubu bizatuma ubucuruzi bwakorwaga hagati y’Abanyafurika buzamuka bukagera ku gipimo cya 52%.”

Ishyirwaho ry’isoko rusange muri Afurika rigaragazwa nk’imwe muri gahunda z’ukwihuza kw’Afurika nk’uko biteganywa mu kerekezo cyayo 2063.  Inama izaba ejo tariki ya 21 Werurwe biteganyijwe ko ihuza abakuru b’ibihugu basaga 26 n’abahagarariye za Guverinoma.