Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

ACFTA: Ibicuruzwa biva mu karere bizagera kuri miriyari y’amadorari

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 24-06-2019 saa 10:53:22
Abacuruzi basobanuriwe inyungu zitezwe mu ishyirwaho ry'isoko rusange ry’Afurika (ACFTA) (Foto Gisubizo G)

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere ubukungu bw’Afurika UNECA, ishami ryayo mu Rwanda, Dr. Andrew Modi, avuga ko isoko rusange ry’Afurika (ACFTA) ibihugu biherutse gushyiraho umukono i Kigali, ari bimwe mu bizongera ubucuruzi by’umwihariko ibyo akarere k’Afurika y’Iburasirazuba byohereza mu bindi bihugu by’Afurika bizaba bifite agaciro ka miriyari isaga y’amadorari y’Amerika.

Modi Andrew yabivugiye i Kigali mu nama y’umunsi umwe yahuje abikorera by’umwihariko bari mu nzego z’abanyenganda baturutse i Kigali n’abahagarariye abandi hirya no hino mu gihugu, aho yabaganirije ku birebana n’inyungu ndetse n’amahirwe abikorera bazaba bafite mu gihe amasezerano ashyiraho isoko rusange ibihugu by’Afurika bihuriyeho azaba yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Ati: “Ishyirwaho ry’isoko rusange ry’Afurika ibihugu biherutse gusinya rizagirira akamaro inzego zitandukanye zirimo n’abikorera baba abo mu Rwanda, ndetse n’Afurika muri rusange, kuko ari bimwe mu bizongera ubucuruzi by’umwihariko ibyo Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba byohereza mu bindi bihugu by’Afurika ku buryo bizaba bifite agaciro ka miriyari isaga y’amadorari y’Amerika”.

Mu butumwa yabahaye, yabibukije ko gukorera hamwe mu rwego rw’ubucuruzi ari ingenzi, yifashishije amashusho n’amajwi, agaragaza uburyo abaturage bo kuri uyu mugabane basaga 77% bamaze kumva no kumenya akamaro k’ishyirwaho ry’isoko rusanga ry’Afurika, akamaro ku bikorera birimo koroherezwa imisoro, kuzamura imikorere mu rwego rw’ubucuruzi, kongera imirimo, amahirwe yo kubona imirimo n’ibindi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda Ruzibiza Steven yibukije abo banyenganda uburyo ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rizagirira akamaro ibikorwa byabo by’ubucuruzi.

Agaruka ku ngero z’ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu nganda uburyo bizajya biboneka ku buryo bworoshye, avuga ko hakwiye gukomeza n’ingamba zo guca no gukuraho inzitizi zirebana n’imbogamizi zidashingiye ku mahoro NTBs abacuruzi bahura nazo kuko ziri mu bidindiza ubucuruzi hagati y’abacuruzi bo mu bihugu by’akarere.

Abacuruzi basobanuriwe inyungu zitezwe mu ishyirwaho ry’isoko rusange ry’Afurika (ACFTA) (Foto Gisubizo G)

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.