Abu Dhabi: U Rwanda rwegukanye imidari 6 mu mikino y’Isi y’abafite ubumuga

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Mar 24, 2019

Kuva tariki 14 kugeza ku ya 21 Werurwe 2019, mu mujyi wa Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu habereye imikino y’Isi y’abafite ubumuga bwo mu mutwe “Special Olympics World Summer Games 2019”, abakinnyi bari baserukiye u Rwanda babashije kwegukana imidari igera kuri 6.

Muri iyi mikino u Rwanda rwari rwitabiriye ku nshuro ya 5, rwahagarariwe n’abakinnyi 24 bakina imikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, kwiruka ku maguru ahareshya na metero 100, gutera umuhunda, gusimbuka, Koga ahareshya na metero 25 ndetse na Boccia.

Muri iyi midari 6 u Rwanda rwakuye muri iyi mikino y’Isi, irimo ibiri ya zahabu, yatwawe na Kajeje Bosco mu gusimbuka intera ndende “Long Jump” nyuma yo kuba uwa mbere mu bahungu.

Mushimiyimana Marceline nawe yaje kwitwara neza yegukana umudari wa zahabu abaye uwa mbere mu bakobwa mu gutera umuhunda bizwi nka “Mini Javel”.

Abandi bakinnyi b’u Rwanda batwaye imidari ya Feza (3) barimo Mukamana Alice ufite imyaka 20 y’amavuko wabaye uwa 2 mu gusimbuka intera ndende mu bakobwa.

Bisagura Samson w’imyaka 35 y’amavuko nawe yabashije gusoreza ku mwanya wa 2, mu mukino wo wa koga “Swimming” ahareshya n’intera ya metero 25 mu bahungu.

Abakinnyi baserukiye u Rwanda mu mikino y’Isi y’abafite ubumuga bakuyeyo imidari 6

 

Mbarushimana Hamza ni undi mukinnyi w’umunyarwanda wabashije kwegukana umudari wa Feza nyuma y’uko abaye uwa kabiri mu gutera umuhunda “Mini Javel” mu bahungu.

Ni mu gihe kandi Bisagura Samson yaje kongera kwegukana umudari wa kabiri w’Umuringa mu mukino wo koga “Swimming” ahareshya n’intera ya metero 25 mu bahungu.

Uko abandi bakinnyi baserukiye igihugu bitwaye; Kayitana Jack yabaye uwa 7 mu koga ahareshya na metero 25 mu bahungu, Mushimiyimana Marceline yabaye uwa 7 mu kwiruka metero 100 mu bakobwa, Mukeshimana Alice aba uwa 4 mu kwiruka metero 100 mu bakobwa.

Mu mukino wo koga “Swimming Free style” ahareshya na metero 25 mu bakobwa ikiciro cya 6, Nyiraminani Peruth yabaye uwa 4, akurikirwa na mugenzi we Mukakagenza Felicite wabaye uwa 5 naho ikipe y’umupira w’amaguru yasoreje ku mwanya 5.

Pasiteri Sangwa Deus, umuyobozi wa Special Olympics wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe binyuze mu mikino, yatangaje ko bishimira kuba barabashije guhigura umuhigo bahize.

Ati “Iyo wasezeranye uba ugomba gusohoza, muzi ko twari twasezeranye ko uko bizagenda kose tuzazana imidari, icyo twishimira cyane ni uko twashoboye kuzana imidari ya zahabu (2), tukagira iya Feza (3) n’uw’Umuringa (1), urumva rero imidari dufite ntabwo twabura gushima. Abana bacu bitwaye neza kugira ngo tuzane imidari.”

Mushimiyimana Marceline wegukanye umudari wa zahabu abaye uwa mbere mu bakobwa mu gutera umuhunda yunze mu ijambo ry’umuyobozi wa Special Olympics Rwanda, avuga ko bishimiye kuba barabashije kuzana imidari nk’uko bari babisezeranye.

Ati “Kuzana umudari wa zahabu bivuze y’uko bagenzi bange nabo bishimye kuko n’ubundi twahagurutse twiyemeje ko tugiye gutsinda, noneho rero tukaba twarabashije kuzana iyo nsinzi twari twiyemeje.”

Abakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe bagera ku 7,500 baturutse mu bihugu 200, ni bo bitabiriye iyi mikino y’Isi, iba ifite intego yo gukura abafite ubumuga mu bwigunge binyuze muri siporo.

Mushimiyimana na Kajeje bishimana n’umutoza wabo

Pasiteri Deus, umuyobozi wa Special Olympics Rwanda utangaza ko bishimiye kubasha guhigura umuhigo bari bahize wo kuzana imidari mu mikino y’Isi

Ubwo bari bamaze kugera i Kigali

Aba ni bamwe bakinnyi bari baserukiye u Rwanda mu mikino y’Isi

Bamwe mu bakinnyi bari baserukiye igihugu muri iyi mikino

Mushimiyimana Marceline (ibumoso) na Kajeje Bosco bombi begukanye umudari wa zahabu mu mikino y’Isi

Mushimiyimana Marceline wegukanye umudari wa zahabu abaye uwa mbere mu bakobwa mu gutera umuhunda

Mushimiyimana na Kajeje bari kumwe n’umutoza wabo