Aborozi bihaye intego yo gusezerera ubworozi bwa gakondo

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 12-11-2019 saa 14:05:54
Aborozi hirya no hino mu gihugu baravuga ko bagenda barushaho guhindura imyumvire ku buryo ubu intego ari ugusezerera ubworozi bwa gakondo bakinjira mu bworozi bubaha umukamo ushimishije

Aborozi hirya no hino mu gihugu baravuga ko bagenda barushaho guhindura imyumvire ku buryo ubu intego ari ugusezerera ubworozi bwa gakondo bakinjira mu bworozi bubaha umukamo ushimishije.

Bamwe mu borozi baganiriye n’imvaho Nshya bo mu karere ka Rutsiro barimo Mahoro Boniface bavuga ko bitabiriye kuvugurura icyororo bagamije kubona inka zitanga umukamo.

Dr. Ngarambe Michel, Umuyobozi w’Umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo RDDP avuga ko Abanyarwanda bageze  mu myumvire ishimishije mu kuva mu bworozi bwa gakondo binjira mu  bworozi butanga umukamo mwinshi.

Dr. Ngarambe avuga  ko urebye aho aborozi mu Rwanda bava ari kure ariko bakaba bageze aheza mu ntumbero yo kugera ku mukamo ushimishije.

Yagize ati : “Tugeze ahantu hashimishije mu bworozi  kuko urebye aho tuvuye naho tugeze birashimishije cyane. Inka dufite ubu mu Rwanda zigera kuri miliyoni 1 na magana atatu, inka zikiri iza gakondo ni 38% gusa, twavuye kuri 99% nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubu tugeze kuri 38% ku nka z’Inyarwanda, dufite 54% z’inka zivanze, Abanyarwanda bitabiriye kuvugurura icyororo, twateye intanga kugira ngo tuve mu nka zidatanga umukamo tujya ku nka zitanga umukamo mwinshi.”

Akomeza avuga ko urugendo ari  rwiza. Icyakora ngo inka  z’Inyarwanda zose  ntizizavanwaho ahubwo hazasigara  nkeya z’umuco.

Aborozi bakangurirwa gukora bizinesi bagamije kugera ku  ifaranga

Dr. Ngarambe avuga ko Leta y’u Rwanda yitaye cyane ku borozi bityo, ko bakwiye kuganisha kuri bizinesi ifatika mu bworozi.

Ni muri urwo rwego aborozi kimwe n’abandi bose baba mu ruhererekane rw’ubworozi bashyiriweho umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ugamije guteza imbere umukamo w’amata mu Rwanda RDDP (Rwanda Dairly Development).

Yagize ati, “Uyu mushinga RDDP  nicyo waje gufasha Abanyarwanda kandi harimo amahirwe menshi atandukanye, ayo kuvugurura icyororo, ubuvuzi, imirire, izo gahunda zose zirahari muri uyu mushinga kugira ngo dufashe Abanyarwanda korora bakora bizinesi.”

Akomeza agira ati, “Umushinga ufasha abifuza korora inka zitanga umukamo zikageza ku iterambere. RDDP ni umushinga Leta y’u Rwanda yagiye gufata inguzanyo mu kigega gitera inkunga imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi ya miliyoni 65 z’amadorari y’Abanyamerika zigera kuri miliyari 50 z’Amafaranga y’u Rwanda, ni umushinga uzamara imyaka 6, akaba ari amafaranga azishyurwa. Ni umushinga waje guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo, ukorera mu turere 12, uturere 3 muri buri ntara.”

Ibikorwa by’uyu mushinga ngo bireba kuva kumworozi, utwara amata n’uyatunganya ndetse nawa wundi uyacuruza abo bose ubakoraho, abo bose ubaha amahirwe n’uyacuruza, ibyo bakora bakabikora nka bizinesi bunguka, guhera ku mworozi kugera kuri wa wundi uyacuruza.

Dr Ngarambe avuga ko  Leta yifuza ko umukamo wakwiyongera binyuze mu nzira zabumbirwa muri 3 : kurushaho kunoza imirire y’amatungo, ubuvuzi bwayo no kwita ku cyororo.

Bamwe mu bacuruzi b’amata barimo Perezida w’abacunda amata mu Murenge wa Cyumba, mu Karere ka Gicumbi, Tumukunde Lauben, avuga ko hari amahirwe menshi babonera muri uwo mushinga.

Yagize ati, “Amahirwe arahari muri uyu mushinga,  uri muri iyi bizinesi cyangwa  muri urwo ruhererekane rw’amata kuva ku mworozi kugeza kuyanywa bashobora gukora imishinga ikabateza imbere, uyu mushinga ayo mahirwe urayatanga kandi byatumye turushaho kwiteza imbere.”

Dr Ngarambe avuga ko kuba bakorera mu turere 12 hari gahunda y’uko utundi turere dusigaye bazatugeramo ariko abo basigaye basabwa kubanza  kwigira ku bandi.

Yagize ati, “Ibikorwa by’umushinga bimaze kugaragara, urugero natanga aborozi tubahugura mu buryo butandukanye.  Agashya twazanye  amashuri y’aborozi mu rwuri no mu kiraro, ubu tumaze gukora amatsinda y’aborozi 393 buri tsinda riba ririmo aborozi bava kuri 25 kugera kuri 30 aborozi begeranye, twavuye mu magambo tujya mu bikorwa ayo matsinda aba afite akarima k’ubwatsi  aho berekana ubwatsi bugaburirwa amatungo akamererwa neza ibinyampeke n’ibinyamisogwe. Niyo mpamvu duhamagarira abandi borozi bari muturere tutarageramo kwigira kuri bagenzi babo.”

Uretse ibyo, ngo buri tsinda rigira  akarima k’ikitegererezo kandi ngo ntabwo biga imirire gusa, ahubwo muri iryo tinda bigiramo kuvura,  bagakurikirana ubwabo isuku yo gukama, n’ibindi byose bijyanye no guteza imbere ubworozi.

Kugeza ubu, mu matsinda yose ngo harimo  aborozi ibihumbi 11 505 umushinga ukurikirana umunsi ku wundi mu mudugudu aho abaturage batuye.

Ikindi, ngo buri tsinda riba rifite abafashamyumvire, abajyanama b’ubuzima bw’amatungo ku buryo bafasha bagenzi babo mu bijyanye n’ubworozi bwose, ikintu gikwiye gutanga isomo ku borozi bose.

Dr Ngarambe avuga ko bafasha n’abatwara amata.

Uretse ibyo ngo kugeza ubu  bizinesi y’amata imaze  gutanga imirimo myinshi mu ruhererekane rwo kuva ku mworozi kugeza kubayagurisha n’abayongerera agaciro.

Akangurira aborozi kujya mu makoperative kuko hari nkunganire bahabwa ya 50% n’ikigega BDF.

RDDP itera inkunga aborozi bari mu byiciro bitandukanye, harimo  aborozi bimbuye hamwe muri koperative zabo z’aborozi, hari abakoze  umushinga uhuriweho na ba rwiyemezamirimo, hari  koperative y’aborozi bitabaza umuntu uri mu mwuga w’ubworozi ufite amafaranga, RDDP ibatera inkunga ya 60% bo bakishyiririramo asigaye 40%, hari ikindi kiciro cy’umushinga wubakiye kuri rwiyemezamirimo umworozi uza ku giti ke agaterwa inkunga ya  30 % ku ishoramari ry’umushinga we.

Ikindi kiciro giterwa inkunga ni  koperative y’aborozi bakizamuka batariyubaka aho bahabwa  inkunga ya 70% y’agaciro k’ishoramari ry’umushinga wabo na 80% byo kubaka ubushobozi.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.