17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Aborozi barashishikarizwa guhunika ubwatsi bubagoboka mu mpeshyi

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 20-07-2021 saa 15:12:15
Ubwatsi buhunikwa mu mifuka yabugenewe

Mu gihe cy’impeshyi ubwatsi bw’amatungo bukunze kuba ikibazo ariko byamaze kugaragara ko hari uburyo ubwatsi bwumishwa, bugahunikwa bityo aborozi barashishikarizwa gukoresha ubwo buryo bwo kubwumisha kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kibinyujije mu Mushinga wo guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo RDDP, cyatangije uburyo bwo kwigisha aborozi kumisha no guhunika ubwatsi hirindwa ko inka zabo zazicwa n’inzara mu gihe cy’izuba (impeshyi) bikaba byagabanya umukamo.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umukozi w’Umushinga wita ku guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo, RDDP ukorera muri RAB, Nshokeyinka Joseph yayitangarije ko uwo mushinga wahaye abahinzi ubumenyi bwo kumisha no guhunika ubwatsi ngo bubagoboke mu mpeshyi.

Nshokeyinka yagize ati: “Ubu hagambiriwe gahunda yo guhunika ubwatsi ishishikarizwa aborozi muri iki gihe tumaze kwinjira mu gihe cy’izuba, ari ubwatsi bw’ubuterano, ibigorigori, ibishogoshogo n’ibindi bisigazwa by’umusaruro w’ubuhinzi. Ibyo ni ibintu baba bafite hafi yabo bashobora gufata bakabibika neza bakazabigabura muri ibi bihe by’izuba inka zabo zigatambuka nta kibazo zigize, ubuzima budahungabanye kandi n’umukamo wazo ukarushaho kutamanuka, ukaguma hamwe nibura by’umwihariko muri ibi bihe bigoye byo kubageraho kubera COVID-19.”

Yavuze kandi ko ibikorwa byo gushishikariza aborozi guhunika ubwatsi aborozi babihuguriwe na RDDP hifashishijwe abafashamyumvire.

Ati: “Aborozi babifiteho ubumenyi binyuze mu mashuri y’aborozi barahuguwe hamaze kwigishwa benshi harimo nabo bakomeza kwigisha abandi, abafashamyummvire mu buhinzi n’ubworozi na bo bakomeza guhugura abandi borozi bo hasi, cyane ko baba baratoranyijwe mu Midugudu yabo baturukanmo ni ho bakorera, ni ho baba bafite amatsinda ayo mashuri y’aborozi bigishirizamo kandi natwe nk’umushinga dukomeza kubaba hafi.”

Yongeyeho ko iki gikorwa cyo kwibutsa aborozi guhunika ubwatsi cyatangijwe ku mugaragaro ku italiki ya 14-18 Kamena 2021 mu Turere 14 aho umushinga ukorera, ubu igikurikiyeho ari uko bikomereza mu Mirenge hasi bagakomeza gukora.

Ibisigazwa by’ibihingwa nk’ibishogoshogo, ibigorigori byifashishwa mu kagaburira inka mu gihe cy’impeshyi

Aborozi basobanuriwe uburyo bwabafasha guhunika ubwatsi kandi budahenze, bigatuma inka zabo zikomeza kubona ubwatsi mu gihe cy’impeshyi.

Yagize, ati: “Aborozi turi kubibutsa ko igihe cy’impeshyi cyageze, bityo bakwiye kwita kuri gahunda zo guhunika ubwatsi hakoreshejwe uburyo butandukanye, bwaba ukubika ubwatsi bwumye, kubika ubwatsi bubisi hifashishijwe amashashi yabugenewe ndetse n’uburyo bumenyerewe nko gukoresha umwobo muremure ugashyiramo shitingi ubundi ugashyirwamo ubwatsi ukabubikamo.”

Aborozi batangiye gukoresha ubu buryo bashima ko batakigira ikibazo yo kugabanuka k’ummukamo kubera kubura ubwatsi mu mpeshyi.

Rutagarama Rachid utuye mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi, mu Karere ka Kayonza yagize ati: “Ubu rero nabimenye nta nka yanjye izongera gusonza, nta n’ubwo umusaruro uzagabanyuka, iwanjye mfite amazi ni nayo mpamvu nkwiriye gushyiramo imbaraga kuko nsigaye norora ngamije ubucuruzi.”

Umushinga wo guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo RDDP ukorera mu Turere 14 ari two Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba; Ruhango, Nyanza na Huye mu Ntara y’Amajyepfo; Gicumbi, Burera, na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Turere twa Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Urubingo rwahunitswe mu mufuka wabugenewe (silage bag) ni uko ruvamo rusa

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

One Comment on “Aborozi barashishikarizwa guhunika ubwatsi bubagoboka mu mpeshyi”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.