Abize Siyansi barasangira ubumenyi mu kugaragaza ibimenyetso mu butabera

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 03-07-2019 saa 09:10:15
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston (hagati) ari kumwe n'abandi batumirwa barimo abari bavuye mu Budage (Foto Gentil)

Abize Siyansi (sciences) bo mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda n’u Budage bari i Kigali kuva ku itariki ya 1 kugeza kuri 5 Nyakanga 2019, aho bahanahana ubunararibonye n’ubumenyi mu kugaragaza ibimenyetso byifashishwa mu korohereza ubutabera gukora akazi kabwo hifashishijwe ibipimo bitandukanye byo muri labaratwari (laboratoire).

Ni ku nshuro ya 8 ibihugu byavuzwe hejuru bihuriye mu nama bise mu rurimi rw’Icyongereza Interdisciplinary Forensic Summer School 2019. Barebera hamwe uko imirimo bahuriyeho muri siyansi zitandukanye ihagaze, ibibazo bahura na byo bagamije kubishakira ibisubizo, no gufatira hamwe ingamba z’ibishobora kuzakenerwa mu myaka iri imbere.

Iyo nama yafunguwe na Busingye Johnson, Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, wasabye abayitabiriye kurushaho gukarishya ubumenyi bwa siyansi bugaragaza ibimenyetso ku byaha bikorwa kugira ngo birusheho korohereza abashinzwe ubutabera mu kazi kabo ka buri munsi.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Prof. Leon Mutesa uhuza ibikorwa bya « Interdisciplinary Forensic Summer School » mu karere ko mu bihugu by’Uburasirazuba bw’Afurika, yatangaje ko icyo iyo nama y’iminsi itanu ibera mu Rwanda, ngo ni ukongerera ubumenyi abiga za siyansi zitandukanye mu Rwanda, kugira ngo barusheho barusheho gutyaza ubuhanga mu bushakashatsi no mu gupima muri laboratwari ibimenyetso byo mu buryo butandukanye hagamijwe gufasha Abanyarwanda baganaga inkiko hakaba iyo babura gihamya ku bajyaga impaka ku bintu bitandukanye.

Dr. Kabera Justin wize ubutabire (chimie) ukora muri Laboratwari y’u Rwanda izwi ku izina rya « Rwanda Forensic Laboratory” akaba n’umwarimu muri Kaminuza, umwe mu bari batumiwe muri iyo nama y’abize Siyansi zitandukanye, yatangaje ko ibintu bapima ngo ni ibifatwa nk’ibiyobyabwenge ariko ababifite bakaba bahakana ko bidafite ubumara. Ngo hari abafatanwa ibisa na kawunga ariko byapimwa muri laboratwari ngo bagasanga ari uburozi bwa kokayine (cocaïne).

Ati: « Abantu bafatanywe ibintu nk’ibyo akenshi bashyikirizwa ubutabera. Byagoraga Abacamanza guhamya umuntu icyaha nta bimenyetso bifatika bafite. Ariko kuva Guverinoma y’u Rwanda yashyiraho Laboratwari ibipima ikagaragaza ukuri ndakuka, byorohereje cyane ubutabera bwo mu gihugu cyacu gucira ababifatanywe imanza bitagoranye ».

Abize Siyansi zitandukanye mu Rwanda, ubu ngo bapima amasano ari hagati y’abantu bakunze kwita ADN bakamenya nta gushidikanya abantu babyara abana bakabihakana.

Dr Kabera ati: « Ubu buryo bwo gupima ibipimo binyuranye birimo n’icya ADN kivuzwe hejuru, bigafasha ubutabera gukiranura abajyaga impaka bamwe bahakana ko atari bo byabyaye. Rwanda Forensic Laboratory ifite n’ububasha bwo gupima amagufa ikaba yatandukanya ay’abantu n’inyamanswa mu gihe yaba amaze imyaka myinshi, abayabonye bayakekeranyagaho ».

Ibyo bipimo ariko, ngo bitanga ibisubizo ari uko bikozwe n’abafite ubuhanga bize muri siyansi zitandukanye mu Rwanda no mu bindi bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Ubufatanye bw’abize Siyansi mu bihugu by’u Rwanda, u Budage na Uganda ngo bizafasha abize ubu bumenyi mu gufasha gutanga ibimenyetso mu butabera nkuko Dr. Kabera yakomeje abitangaza. Ubu bumenyi ngo ni bushya mu Rwanda ariko mu bihugu byateye imbere kera ngo bimaze imyaka myinshi babikoresha.

Uyu mushinga watangijwe ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) na Hamburg yo mu Budage. Ihererekanyabumenyi ngo bikorwa hagati y’impuguke zize ubuvuzi (médecine), ubutabire (chimie), ibinyabuzima (biologie) n’izindi siyansi.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston (hagati) ari kumwe n’abandi batumirwa barimo abari bavuye mu Budage (Foto Gentil)

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.