Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Abitegura kuba Abofisiye basabwe guharanira umuco wo gukunda igihugu

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 03-08-2019 saa 18:26:49
Abitegura kuba ba ofisiye bibukijwe ko basabwa kurangwa n'umuco wo gukunda igihugu

Itsinda rigizwe n’abanyeshuri basaga 300 abahungu n’abakobwa bari mu ishuri rya gisirikare rya Gako mu karere ka Bugesera aho barimo gusoza amasomo abategura kuba ba ofisiye bato mu ngabo z’igihugu, kuri uyu wa Gatandatu basuye Igicumbi k’Intwari ahashyinguye intwari ziri mu byiciro bitandukanye, mu butumwa bahawe bakaba basabwe gukomeza guharanira umuco wo gukunda igihugu no kukitangira.

Mu kiganiro yahaye urwo rubyiruko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe Nkusi Deo, yagarutse ku mateka y’ubutwari mu Rwanda n’ibishingirwaho kugira ngo umunyarwanda abe yashyirwa mu kiciro runaka cy’ubutwari kuko hari igikorwa kidasanzwe gifitiye abantu benshi akamaro mu rwego rwo kwitanga, cyane ko ibikorwa by’ubutwari byahozeho kuva na mbere mu muco w’Abanyarwanda.

Ati: “Iyo musuye Igicumbi k’Intwari hari indangagaciro z’ubutwari mutahana kandi mukaba mwazitoza n’abandi bagenzi banyu.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru Nkusi avuga ko iyo abanyeshuri bitegura kuba ba ofisiye basuye Igicumbi k’Intwari bifite akamaro no ku gihugu. Ati : “Iyo basuye Igicumbi k’Intwari nk’abagize urubyiruko bituma basubirayo bakaba bakwigisha na bagenzi babo umuco mwiza n’indangagaciro z’ibikorwa by’ubutwari nkuko babyigiye ku bababanjirije maze na bo bakurane uwo muco mwiza wo kwitangira no gukunda igihugu cyabo kuko ari bo bazatanga umusanzu wo kubaka u Rwanda mu gihe kiri imbere.”

Nikorasi Rwaka ushinzwe ishami ry’ubushakashatsi muri CHENO, mu kiganiro yahaye abo banyeshuri yabibukije ko urwego rwa gisirikare bitegura kujyamo rufitanye isano n’ibikorwa by’ubutwari, abibutsa kugera ikirenge mu cya bakuru babo bababanjirije abaha ingero z’ibikorwa by’ubutwari byaranze Abanyarwanda mu bihe byo hambere na nyuma y’ubukoroni, aho Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo bari baratojwe umuco wo kwitangira igihugu no kukirinda n’imbibi zacyo, kuba batabara mu gihe bibaye ngombwa, aho umuntu wagaragaje igikorwa cy’ubutwari cyo kwivugana abanzi benshi yahabwaga igihembo cyo kwambikwa umudende.

Lt. Col. Kayiranga Joseph akaba ari umwarimu ushinzwe kwigisha abitegura kuba ba ofisiye bato yabwiye itangazamakuru ko amasomo abanyeshuri be bahawe ari mu masomo basabwa kwiga mu gihe baba bageze ku kiciro cya nyuma cyo gusoza gahunda y’amasomo.

Asanga ubumenyi bungutse birebera ahari igicumbi cyababaye intwari bifite ubusobanuro bufatika kuko bituma bagira inyota yo kuzagera ikirenge mu cya bakuru babo bababanjirije bityo na bo bazabasha kubishyira mu bikorwa bazaharanira kuba intwari no kurushaho gusobanukirwa n’amateka y’igihugu cyabo.

OC/ Cadet Happy Kimeza mu izina ry’abandi banyeshuri bagenzi be avuga ko gusura Igicumbi k’Intwari batabibwirwa mu magambo gusa bari mu ishuri, ahubwo hari icyo bibungura nk’aba bato b’urubyiruko bitegura guzatanga umusanzu wabo mu ngabo z’igihugu bagamije kurinda umutekano w’Abanyarwanda. Ati “Natwe tuzaharanira gutera intambwe tukagera ikirenge mu cy’ababaye intwari z’igihugu.”

Abanyeshuri bitegura kuba aba ofisiye bato ni ikiciro cya 8, mu masomo bahabwa harimo gukunda igihugu, amateka y’u Rwanda, ubwirinzi, bose hamwe uko ari 303 barimo abakobwa n’abahungu biteganyijwe ko bazasoza amasomo yabo vuba.

Abitegura kuba ba ofisiye bibukijwe ko basabwa kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.