Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Abitanga kubaka ubukungu tuzakomeza kubashyigikira – Maj Gen Murasira

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 01-06-2019 saa 14:07:22
Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Murasira Albert ageza ijambo rye ku bitabiriye uyu muhango

Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Murasira Albert, avuga ko minisiteri ayoboye izakomeza kugira uruhare mu gushyigikira iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Yavuze ko abashoramari bazakomeza gushyigikirwa, ndetse abaturage bashishikarizwe kwitabira gukorana n’ibigo by’imari hagamijwe iterambere ryabo n’iry’igihugu.

Yabivugiye mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ikigo cy’imari cyo kubitsa no kugurizanya cya Jari Savings and Credit, kuri uyu wa 1 Kamena 2019, i Kigali.

Yashimiye abatangije icyo kigo cy’imari, avuga ko asanga umuco wo gukorera hamwe, no gufatanya ari wo uzatuma Abanyarwanda bagera ku ntego yo kwishakamo ibisubizo.

Minisitiri w’Ingabo ati, “Minisiteri y’Ingabo izakomeza gushyigikira abitanga bahereye ku bikorwa byo gushyira hamwe, no gufatanya bagamije icyateza imbere ubukungu bw’igihugu.

Ni igikorwa cy’indashyikurwa gutangiza ibigo nk’ibi byo kubitsa no kuguriza kuko ni bimwe mu byunganira Leta gushishikariza abasigaye umuco wo kuzigama.”

Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Murasira Albert ageza ijambo rye ku bitabiriye uyu muhango

Umuyobozi mukuru wa Jali holdings, (Rtd) Twahirwa Dodo, ashima Ubuyobozi bwashyigikiye igikorwa nk’iki cyo gutangiza ikigo cy’imari kije guteza imbere abikorera binyuze mu kubaha inguzanyo ziciriritse.

Yagize ati, “Ubu twatangiye gutanga inguzanyo ku bashoramari bishyize hamwe mu matsinda, ku ikubitiro twatanze inguzanyo ziciriritse nka miriyoni 5 na 6, turateganya ko zizaguka zikagera no kuri miriyoni 100 zisaga abantu bagashobora gukora, no guteza imbere ibikorwa byabo, ikindi ntabwo ari i Kigali gusa kuko duteganya kwagura amashami y’iki kigo cy’imari tukagaba amashami hirya no hino nko mu bigo abagenzi bategeramo imodoka mu buryo bwo kwegereza serivisi nziza abakiriya”.

Umuyobozi wa Koperative Like Business igizwe n’urubyiruko rusaga 300 bafite konti muri iki kigo cy’imari, mu buhamya bwe, ashima uburyo ubuyobozi bwa Jari Savings and Credit bwabafashije bubaha inguzanyo no kubigisha uburyo bayikoresha ikabyara inyungu, ubu bakaba barateye indi ntambwe, kuko batagikorera mu kajagari, ubu n’umutungo wabo babitsa muri icyo kigo bakaba bizeye umutekano wawo.

Jari Savings and credit PLC imaze amezi atatu itangiye, yahawe ubuzima gatozi na Banki Nkuru y’Igihugu kuya 3 Mutarama 2019, aho yatangiranye imari shingiro ya miriyari zisaga eshatu, ubu ikaba ifite abakozi 10 n’abanyamuryango basaga 8.000.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.