Abitabiriye inama bo mu migi ivuga Igifaransa bitabiriye siporo rusange

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 03-06-2019 saa 16:16:04
Abaturage batuye mu migi ikoresha ururimi rw'icyongereza bifatanyije n'abanyakigali muri Siporo rusange (Kayitare J.P)

Abitabiriye inama baturuka mu migi ivuga ururimi rw’igifaransa bifatanyije n’abatuye mu Mujyi wa Kigali gukora siporo rusange (Car Free Day) bityo abakonyecongokazi bagaragaza imikino itandukanye ubwo bitabiraga iyi siporo rusange.

Bamwe mu bari i Kigali bitabiriye siporo rusange batangajwe n’ubwitabire bw’abaturage mu ngeri zose bakoze siporo, bavuga ko bagiye kubishishikariza ubuyobozi bwabo kuza kwigira ku Rwanda siporo rusange.

Bavuga ko batiyumvisha ukuntu umuntu ajya muri siporo yarangiza agasuzumwa indwara zitandukanye kandi ku buntu, bakavuga ko ari inzozi kuba Leta zabo zabaha serivisi zo kubasuzuma indwara ku buntu.

Badia Nadine waturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yagize ati: “Biratangaje kubona abantu bitabira siporo gutya. Birashimishije kugendana n’umuntu ukuze ndetse n’abana barimo gukora siporo nta muyobozi mu nzego z’ibanze wamushyizeho agahato. Ku bwange numva naguma i Kigali kuko nabonye ari ahantu hafite umutekano aho umuntu agenda uko ashaka atikanga abajura ariko by’akarusho kubona abantu bakora Siporo.”

Babakisina Musafiri Damien utuye mu Mujyi wa Goma avuga ko siporo rusange ari ubuzima ku baturage b’ingeri zose nabonye bakora siporo. Inama nirangira nkasubira mu Mujyi wa Goma nzasaba abayobozi mu nzego z’ibanze gukora iyo bwabaga na bo bakaza kwigira ku Mujyi wa Kigali bityo Goma na yo ikajya ikora siporo rusange.

Ati “Ni byiza gukora siporo kuko bituma umuntu agira ubuzima bwiza. Mu mujyi wa Goma natwe tugomba gutangiza iyi siporo ariko ibyo birajyana nuko abayobozi bacu mu nzego z’ibanze baza kwigira ku buyobozi bwa hano hanyuma natwe tugatangiza siporo. Kuri we avuga ko yashimishijwe no kubona abato n’abakuru bakora siporo.”

Kamanzi Claver, utuye mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge ahazwi nko mu Kiyovu, avuga ko mu gihe cyose abanyamahanga bitabiriye siporo rusange, bituma hari icyo bigira ku Rwanda kandi kiza. Avuga ko aka ari agashya k’u Rwanda kandi ko abantu batangiye kukigiraho.

Akomeza avuga ko mu gihe mu Rwanda hari inama mpuzamahanga ziba zihateganyijwe, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyira imbaraga mu gutegura Car Free Day cyane ko nta ngengo y’imari bisaba bityo n’abanyamahanga bakigira ku Rwanda ibintu byinshi birimo na siporo rusange.

Ati “Ndabona ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukwiye gutekereza kuri siporo rusange yajya ikorwa mu gihe hari inama mpuzamahanga u Rwanda rwakiriye kugira ngo barusheho kuruhuka neza no kugira ubuzima bwiza.

Ibi bizatuma babigeza aho batuye ikindi kandi ubuyobozi ntibwajya butekereza ku munsi wagenwe ahubwo byajya bikorwa mu rwego kugira ngo byigishwe n’ab’ahandi bo mu bindi bihugu kugira ngo batwigireho.”

Siporo rusange ituma hari bamwe bashobora kugabanya ibiro byabo ndetse hakabaho no kumenya uko umubiri wabo uhagaze, cyane ko bikorerwa ku buntu kugira ngo hamenyekane icyo umuntu yakora kugira ngo agabanye ibiro no gutuma ibintu bibi biri mu mubiri we bimusohokamo.

Abaturage batuye mu migi ikoresha ururimi rw’icyongereza bifatanyije n’abanyakigali muri Siporo rusange (Kayitare J.P)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.