Abitabiriye imikino y’urubyiruko bifatanyije n’abatuye Huye mu rugendo rwo kwibuka

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 08-04-2019 saa 16:58:28
Abatuye Huye bari kumwe n'abitabiriye imikino y'urubyiruko mu rugendo rwo kwibuka

Abakinnyi bitabiriye imikino y’urubyiruko rwaturutse mu bihugu bigize  akarere ka 5 “ANOCA Zone 5 Youth Games 2019”  bifatanyije n’abatuye mu Karere ka Huye mu rugendo rwo kwibuka “Walk  to remember”, tariki 07 Mata 2019 ubwo  hatangizwaga icyumweru k’icyunamo  mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 225 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abatuye Huye bari kumwe n’abitabiriye imikino y’urubyiruko mu rugendo rwo kwibuka

Iyi mikino yari yabereye i Huye kuva tariki 02 kugeza 06 Mata 2019 yitabiriwe n’ibihugu 11 bigize akarere ka 5 ari byo u Rwanda, Uganda, Burundi, Tanzania, Kenya, Sudani, Eritrea, Sudani y’Epfo, Somalia, Misiri  na Ethiopia  kongeraho u Bufaransa bwatumiwe.

Ubwo iyi mikino yasozwaga tariki 6 Mata, abayitabiriye basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri i Murambi muri Nyamagabe basobanurirwa amateka ya Jenoside.

Tariki 07 Mata 2019 ubwo hatangiraga icyumweru k’icyunamo,  abari basigaye mu karere ka Huye harimo ikipe y’u Bufaransa  bakoranye urugendo rwo kwibuka “Walk to remember” n’abatuye mu Karere ka Huye.

Uru rugendo rwatangiriye kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye  ahabanje gucanwa urumuri rw’ikizere ku rwibutso   nyuma  bakora urugendo  basoreza kuri Sitade ya Huye ahatangiwe ubuhamya butandukanye  bwagarutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi i Huye.

Nyuma yo gusura urwibutso ndetse no kwitabira urugendo rwo kwibuka, umwe mu bakinnyi baturutse mu Bufaransa  yatangaje ko  yari asanzwe azi ko Jenoside  yabaye mu Rwanda ariko  ko nyuma yo gusura urwibutso yabonye yarakoranwe ubugome ndengakamere ndetse ko biteye ubwoba. Yakomeje avuga ko hari byinshi bungutse ko bagiye kubisangiza abandi basize iwabo kuko  hari n’abatazi ibyabaye mu Rwanda.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Bufaransa, Odjo Denis B.Jean-Luc yatangaje ko  ari byiza  kuba barabashije kureba amateka igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo. Yakomeje avuga ko  uru rubyiruko rukwiye kwigira ku byabaye ruhagaranira ko bitazongera ukundi.

Umwe mu baherekeje iyi kipe, Sophie Metais akaba abarizwa muri Komite Olempike y’u Bufaransa yavuze ko bari barasomye byinshi mu bitabo ariko  gusura urwibutso hari byinshi bungutse  kuko batiyumvishaga ko byagenze gutya. Nawe ashimangira ko siporo ihuza abantu ari nayo mpamvu abayibamo bose  bakwiye gufatanya mu guhangana n’ibikorwa nk’ibi.

Sophie Metais yanishimiye uko bakiriwe mu Rwanda anavuga ko  n’ikindi gihe bazongera bakagaruka.

Iyi mikino yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda n’ihuriro rya Komite Olempike mu bihugu bigize akarere ka 5 “ANOCA Zone 5” ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda “MINISPOC” yari igamije  gufasha  abakinnyi bari munsi y’imyaka 18  kwimenyereza amarushanwa  ariko ukaba wari n’umwanya mwiza  wo gutoza uru rubyiruko  indangagaciro  zigamije ubumwe, ubwiyunge n’imibanire  myiza.

Ikipe y’u Rwanda muri Beach Volleyball mu kiciro k’ingimbi

Ikipe y’u Rwanda muri Beach Volleyball mu bangavu

Aba bahagarariye u Rwanda mu mikino ngororamubiri

Ikipe y’u Rwanda mu gusiganwa ku magare

Ikipe y’u Rwanda muri Basketball ya 3

Ikipe y’u Bufaransa mu mukino wa Taekwondo

Ubwo hakorwaga urugendo

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Bufaransa, Odjo Denis B.Jean-Luc (iburyo) mu rugendo rwo kwibuka

Bageze muri Sitade bakurikiranye ibiganiro bitandukanye birimo n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.