Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Abitabira ku giti cyabo kugura impapuro mpeshwamwenda ni 11%

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 25-03-2018 saa 08:33:27
Rwangombwa John, Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda asobanura uko ubwitabire ku bantu ku giti cyabo mu kugura impapuro mpeshwamwenda bwazamutse mu myaka ine ishize (Foto James R.)

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko abantu ku giti cyabo bitabira kugura impapuro mpeshwamwenda (Treasury Bonds) Leta ishyira ku isoko bamaze kugera ku mpuzandengo ya 11% bavuye kuri 0.3% mu myaka ine ishize.

Rwangombwa John, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda asobanura uko ubwitabire ku bantu ku giti cyabo mu kugura impapuro mpeshwamwenda bwazamutse mu myaka ine ishize (Foto James R.)

Yabigarutseho ubwo itsinda ry’Ikigega Mpuzamahanga k’Imari, IMF, ryagaragazaga ikigereranyo cy’uko ubukungu bw’u Rwanda buzaba bwifashe muri uyu mwaka wa 2018, hashingiwe ku izamuka ry’ubukungu bw’umwaka ushize wa 2017.

Guverineri Rwangombwa yavuze ko hari uburyo bwinshi bwo gushishikariza abantu ku giti cyabo kwitabira kugura impapuro mpeshwamwenda, aho buri muntu ashobora kubona ubutumwa bugufi kuri telefone ngendanwa ye bigatuma abantu barushaho kwitabira kugura izo mpapuro, kimwe mu buryo bwo kwizigamira Leta ishyiriraho Abanyarwanda.

Ati “Ubwitabire bwarazamutse cyane, nko mu 2013 tutaratangira gahunda yo koherereza abantu ubutumwa bugufi kuri telefone ngendanwa, abantu ku giti cyabo bagura izi mpapuro mpeshwamwenda twari dufite 0.3% gusa; ubu tumaze kugera kuri 11%, byagiye bizamuka cyane.”

Rwangombwa yasobanuye ko guhera muri iyo myaka ine ishize, nka Banki Nkuru y’u Rwanda bagira gahunda yo kumanuka bakegera abantu mu turere dutandukanye tw’igihugu, mu turere 10 buri gihembwe cy’umwaka, bakajya kubasobanurira ibijyanye n’isoko ry’impapuro mpeshwamwenda mbere y’uko izo mpapuro zishyirwa  ku isoko.

Ati “Tugira ikipe yacu, bafatanyije n’abakozi ba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bajya mu turere; nibura buri gihembwe dukora mu turere 10, tugahuza abantu batandukanye, tukabasobanurira iby’impapuro mpeshwamwenda. Tugira gahunda yo kujya mu bigo bitandukanye, ari ibigo bya Leta, iby’abikorera, tukaganira n’abakozi babo ibyiza byo gushora imari muri izo mpapuro noneho tukagira n’iyo gahunda yo kohereza ayo makuru mu butumwa bugufi, tukagira n’ubutumwa bwamamaza kuri za radiyo.”

Impapuro mpeshwamwenda z’imyaka irindwi, za miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashyize hanze mu Kuboza 2017, zitabiriwe ku kigero cya 178%. Ubwo bwitabire buri hejuru BNR yasobanuye ko buturuka ku bukangurambaga bugenda bukorwa hirya no hino mu gihugu, aho Abanyarwanda basobanurirwa akamaro ko kuzishoramo imari no kwizigamira bigamije inyungu binyuze mu kugura izo mpapuro.

 

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

One Comment on “Abitabira ku giti cyabo kugura impapuro mpeshwamwenda ni 11%”

  1. Iyo gahunda ni nziza none umuntu uri hanze y’igihugu ashaka kugura izo mpapuro mpesha mwenda yabikora ate kandi afite compte murwanda iriho amafaranga, mudusobanurire nibura tuzigure kuko nzagaruka mu RWANDA UMWAKA UTAHA KANDI NSHAKA KUZIGURA
    murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.