Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Abishyuwe n’Ikigega Kihariye k’Ingoboka barashima imikorere yacyo

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 08-01-2019 saa 17:14:48
Igitera kirimo kona ibishyimbo by'umuturage mu nkengero za Pariki y'Akagera. Ifoto/Igihe

Mu mwaka wa 2016 imbogo zangije ibirayi bya Mashako Cyprien, agana Ikigega Kihariye k’Ingoboka (Special Guarantee Fund: SGF) nyuma y’igihe gito kimuha inyishyu.

Uyu mugabo wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, avuga ko kuri ubu umwana we arimo kuvuzwa na SGF nyuma y’aho atewe ihembe n’imbogo.

Mashako avuga ko iki kigega cyamwijeje ko mu gihe gito kiri imbere kizatanga inyishyu ku bijyanye n’ubuzima bw’umwana we imbogo yahungabanyije.

Niyonshuti Richard utuye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko na we yahawe inyishyu n’ikigega SGF nyuma y’aho akoze impanuka ya moto avunika akaguru k’ibumoso.

Yabwiye Imvaho Nshya ko iyo mpanuka yabaye kuwa 3 Gicurasi 2018 ubwo yari atwaye moto agongana n’undi muntu wari utwaye moto udafite ubwishingizi.

Ati “Nakoze impanuka ngongana n’umuntu utwaye moto udafite ubwishingizi akaguru kanjye kagira ikibazo nyuma ngana icyo kigo mu minsi mike bampa ubwishyu”.

Ubusanzwe Special Guarantee Fund (SGF) mu magambo y’impine, ni ikigega cya Leta gikora nk’ikigo cyihariye mu rwego rw’ubwishingizi.

Cyashyiriweho kugoboka Abanyarwanda n’abasura u Rwanda igihe bagize impanuka zitewe n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka, iyo bidafite ubwinshingizi.

Usibye ibyo, iki kigega gitanga n’inyishyu igihe bene ibinyabiziga bakagombye kuryozwa iyo mpanuka batashoboye kumenyekana ndetse n’igihe habayeho guhohoterwa n’ikinyabiziga kibwe cyangwa cyambuwe cyangwa cyafatiriwe ku ngufu.

Inshingano z’iki kigo ntabwo zihagararira ku kugoboka abahohotewe n’ibinyabiziga gusa, gishinzwe no kugoboka abahinzi n’aborozi baturiye inkengero za pariki z’igihugu cyangwa ahandi hari inyamaswa z’agasozi ziba ahantu hakomye, igihe zabangirije imitungo, abo zabakomerekeje cyangwa imiryango yabo zishe dore ko nabyo bibaho.

Mu myaka yashize iki kigega benshi bari bakimenyereye ku izina rya Automobile Guarantee Fund ariko iryo zina ryaje guhinduka mu 2011 ubwo icyo kigo cyongererwaga inshingano n’ubushobozi, maze cyitwa Special Guarantee Fund (Fond Special de Garantie) mu ndimi z’amahanga, cyangwa Ikigega kihariye cy’Ingoboka.

Iki kigega k’ingoboka gishamikiye kandi kirebererwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Ku bijyanye na serivisi iki kigega giha abakigana, kigendera ku mahame y’urwo rwego rw’ubwishingizi mu birebana no kubara indishyi no kumvikana n’uwahohotewe.

Gusa serivisi z’iki kigega ni izigenewe abashobora guhera mu gihirahiro mu gihe bahohotewe mu buryo bwasobanuwe hejuru.

Ahandi iki kigo kigoboka ni mu buvuzi bw’ibanze ku muntu utishoboye uba wagize impanuka yaba iy’ikinyabiziga cyangwa inyamaswa mu gihe hagitegerejwe kumenya uzaryozwa iyo mpanuka cyangwa niba nta bundi bwishingizi afite.

Ikindi ngo ni uko iki kigega kigoboka mu buvuzi bw’ibanze umuntu utishoboye wagize impanuka yaba iy’ikinyabiziga cyangwa inyamaswa mu gihe hagitegerejwe kumenya uzaryozwa iyo mpanuka, cyangwa niba nta bundi bwishingizi afite.

Umuyobozi w’iki kigo Dr Joseph Nzabonikuza yasobanuye ko ibi ari ukuvuga ko iyo inzego z’ubuvuzi zakiriye inkomere, iki kigega kishingira kwishyura ibikorwa byose bibakorerwa mu bihe bya mbere byo kuramira ubuzima bwabo.

Igitera kirimo kona ibishyimbo by’umuturage mu nkengero za Pariki y’Akagera. Ifoto/Igihe

Abantu bamaze kugobokwa n’iki kigega mu myaka ya vuba

Umuyobozi w’iki kigega atangaza ko mu 2014 – 2014 bakiriye dosiye 177 ubu hakaba hamaze kwishyurwamo 129. Mu mwaka wa 2015-2016 cyakiriye dosiye 166 ubu hakaba hamaze kwishyurwamo 150.

Mu 2016-2017 iki kigega cyakiriye dosiye 245 ubu hamaze kwishywamo 179 naho mu 2017-2018 iki kigega avuga ko cyakiriye dosiye 201 ubu hakaba hamaze kwishyurwa dosiye 186.

Kuva muri Nyakanga kugeza mu Kuboza mu 2018 iki kigega avuga ko cyakiriye dosiye 136 ubu hakaba hamaze kwishyurwa 111.

Muri iyo myaka yose hakiriwe dosiye 925 hishyurwamo 755, izo zikaba ari izijyanye n’impanukla z’ibinyabiziga.

Ku rundi ruhande abahohotewe n’inyamaswa kuva muri Mutarama 2013 kugeza muri Kamena 2016 avuga ko hakiriwe dosiye zibasa indishyi 4,362 hishyurwa 3,752, mu 2016-2017 hakirwa dosiye 1229 hishyurwa 1264, mu 2017 -2018 hakirwa dosiye 1350 hishyurwa 1242 naho mu 2018 kuva muri Nyakanga kugeza mu Kuboza hakirwa dosiye 1338 hishyurwa 1051 .

Umuntu ahereye ku biri hejuru ubwo muri iyo myaka yose hakiriwe dosiye 8279 hishyurwa 7309.

Kuba umubare w’amadosiye yose utari wishyurwa, Umuyobozi w’iki kigega avuga ko mu madosiye atarasubijwe hari aba yarakiriwe nyuma yasuzumwa, yakorewe ubugenzuzi bagasanga atujuje ibisabwa kugira ngo ikigega gitange ubwishyu.

Kuba umubare w’amadosiye wiyongera hasobanuwe ko zimwe mu mpamvu harimo kuba umubare w’ibinyabiziga bigenda ku butaka bw’u Rwanda ugenda wiyongera, kwiyongera kw’abamenya iki kigega, imyumvire igayitse ya benshi mu bashoferi bakora impanuka ntibahagarare batinya guhanwa ngo hakiyongeraho ko umubare wa za moto zigenda zidafite ubwishingizi zirushaho kwiyongera.

Nubwo iki kigo gikora imbogamizi ntizibura

Zimwe mu ngorane iki kigega gihura na zo, umuyobozi w’iki kigega Dr Joseph Nzabonikuza avuga ko hari igihe muri dosiye haba harimo amakuru atera urujijo cyangwa usaba indishyi ugasanga adafite ibisabwa byuzuye ngo gusa iyo bimeze uko hakorwa igenzura ryimbitse hakanifashishwa n’izindi nzego zirimo iza Polisi n’ubucamanza.

Kugira ngo serivisi zitangwa n’icyo kigega zirusheho kwihutishwa, umuyobozi wacyo avuga ko bakomeje kubaka ubushobozi mu bijyanye no gusuzuma amadosiye hakoreshejwe ikoranabuhanga no gukomeza kubaka ubufanye n’izindi nzego za Leta cyane cyane Polisi y’igihugu n’inzego z’ibanze mu mirenge ituriye pariki n’ahandi hantu hakomye cyangwa hari inyamaswa nko mu biyaga n’imigezi.

Umuyobozi w’iki kigega yaboneyeho umwanya wo gusaba abantu bagize ikibazo kijyanye n’impamvu zasobanuwe hejuru ko bagana icyo kigega kuko Leta yagishyizeho kugira ngo gikemure ibibazo by’abahohotewe ntihagire Umunyarwanda cyangwa Umushyitsi w’u Rwanda uvutswa uburenganzira bwo kugobokwa.

Umuyobozi wa Special Guarantee Fund, Dr Nzabonikuza Joseph

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.