Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Abikorera bo mu Rwanda bagiranye ibiganiro n’abo mu Misiri

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Mar 20, 2018

Abashoramari b’abacuruzi bo mu Rwanda bagiranye ibiganiro n’itsinda ry’abikorera bo mu Misiri mu rwego rwo kurebera hamwe amahirwe bamwe bakungukira ku bandi no guteza imbere ubucuruzi nyafurika.

Ibumoso ni Sina Gerard aganira n’abanyenganda b’abashoramari bo mu Misiri uko ibicuruzwa bye byagera muri icyo gihugu n’ibyo bamwigiraho (Foto Samuel M)

Ni ibiganiro abashoramari bo mu Rwanda bagiranye na bagenzi babo baturutse mu Misiri, ejo hashize tariki ya 19 Werurwe 2018. Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuze ko biteguye gufungura amarembo y’ishoramari ryabo muri icyo gihugu gifite byinshi giteyemo imbere, bityo ibicuruzwa nyarwanda bikagera kure muri Afurika.

Umushoramari w‘Umunyarwanda Sina Gerard, ukora ibikorerwa mu Rwanda, yagize ati “Nk’umuntu ufite inganda zinyuranye ziri mu karere ka Rulindo, nkaba nabonye abashoramari bo mu Misiri kandi nabo bafite inganda dushobora kuzuzanya; ni byiza guhura na bo, ndetse n’abo maze kuganira na bo byanshimishije.

Ikiba kigamijwe ni ugutera intambwe, igihe ubonanye na bariya ni byiza, kuko ni igihugu giteye imbere, iyo mwahuye cyane cyane nk’urwego rwa “Ambalage” (ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa) rufasha mu rwego rwo kunoza ibikorwa kugira ngo nongere ngire ambalaje zindi zidasanzwe. Ni no kugira ngo natwe ibyo dufite, nk’Akabanga’ kange cyangwa ‘Agashya’ nshobore kubyohereza hanze bityo twongere amadovise mu gihugu cyacu.”

Munyengango Richard, Umuyobozi Mukuru w’uruganda Gako Organic Farming rukora ifumbire nyarwanda, yagize ati “Nta cyo nshaka ko bamfasha ahubwo ndashaka ko dukorana. Mfite uruganda rukora ifumbire y’umwimerere, nsanze bo bakora ifumbire y’imvaruganda.

Inaha mu Rwanda ifumbire y’umwimerere yonyine nta bwo izana umusaruro uhagije, nk’uko gahunda ya Leta ibishaka ifumbire mvaruganda ntikora yonyine; icyo nshaka gukorana na bo ni ukuntu inganda zacu zombi twazihuza, noneho tukareba ikintu bakora nk’ibyo dukora, tukareba n’ubutaka bwacu icyo bukennye, bityo tukazajya twongeramo ibikenewe mu butaka kuko ubutaka butandukanye buba nabwo bushaka ibintu bitandukanye.”

Ndizeye Samuel ukora iby’ubugeni bwo gukora ishusho y’inzu umuntu yifuza (Art&Design), yavuze ko yaganiriye n’abanyamisiri bafite inganda zikora ibirahuri n’Aluminiyumu by’inzu bityo bifuza kuzana ibyo bafite kubicururiza mu Rwanda.

Uyoboye iryo tsinda, Dr. Sherif El Gabaly, akaba n’Umuyobozi mukuru ushinzwe agashami gashinzwe ubuhahirane muri Afurika, mu Rugaga rw’Abikorera bo mu Misiri “Federation Egyptian industries (FEI)”, yavuze ko barimo kwaguria ibikorwa byabo ku mugabane w’Afurika no kureba amahirwe atandukanye bakura mu bihugu byo kuri uwo mugabane.

Zimwe mu nganda zaturutse mu Misiri zije kwiga uko zagurira isoko mu Rwanda, zirimo izikora mu by’ubwubatsi, izongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, inganda zitunganya icyayi, izikora ibyo gufunyikamo ibicuruzwa n’izindi.

Impande zombi zumvikanye gukomeza kugirana ibiganiro hagati yabo mu buryo butandukanye nk’ubw’ikoranabuhanga, mu gihe rukana Abanyarwanda bakazajya mu Misiri gusura inganda bifuza kuzakorana nazo.