Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Abigize abakomisiyoneri mu manza batangiye gutabwa muri yombi

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Mar 30, 2018

Abantu bamwe bigize abahuza b’abaturage bafite imanza n’abacamanza biyita  abakomisiyoneri, bagasaba amafaranga abaturage bafite imanza ngo babaheshe itariki ya hafi yo kuburana cyangwa ngo babahuze n’abacamanza bazabashe gutsinda imanza zabo, batangiye gutabwa muri yombi.

Mutabazi Harrison, Umuvugizi w’Inkiko (Foto Mugisha B.)

Nk’uko bitangazwa na Mutabazi Harrison, Umuvugizi w’inkiko, ngo hari abantu bagera kuri batatu bamaze gufatirwa muri ibyo bikorwa bibi ndetse banashyikirijwe n’ubutabera kuri ubu bategereje kuburana.

Ati “Iki kibazo kimaze iminsi kivugwa ariko tutarabona ibimenyetso bikigaragaza n’ababigiramo uruhare, ariko kuri ubu dufite ingero zifatika z’abantu bakekwaho gukora ubu bwambuzi n’ububeshyi biyita abanyamategeko bagashuka abantu bafite imanza babasaba amafaranga ngo bazabavuganire ku bacamanza bafite dosiye zabo ngo bazatsinde.”

Mutabazi atanga urugero rwa Hagenimana Jean de Dieu wari watswe amafaranga n’uwitwa Gahutu Jean de Dieu kugira ngo amuvuganire ku mucamanza ufite dosiye ye bityo arekurwe.

Avuga ko iby’icyo kibazo byamenyekanye ubwo Hagenimana yafungurwaga by’agateganyo mu buryo busanzwe, nyuma Gahutu akamusanga amubwira ngo namwishyure amafaranga 200 000 yahaye umucamanza wari ufite dosiye ye kuko ari nacyo cyatumye afungurwa.

Ati “Yamaze iminsi yishyuza Hagenimana amafaranga ngo yaba yaramutangiye ku mucamanza ngo afungurwe, bituma uyu na we aza ku rukiko rwisumbuye rwa Gasabo ari narwo rwari rufite dosiye ye, asanga umucamanza amubaza niba hari amafaranga Gahutu yamuhaye ngo akunde amufungure, bituma umucamanza abikurikirana ndetse anabigeza ku rwego rwa Polisi ari nayo yabataye muri yombi bombi.”

Mutabazi avuga ko kuri ubu aba bagabo bombi bari mu maboko ya Polisi kugira ngo babazwe iby’ayo mafaranga Hagenimana Jean de Dieu yabazwaga na Gahutu  kuko yamwishyuzaga avuga ko yayamutangiye ku mucamanza witwa Umutesi Sonia ari na we wari ufite dosiye ya Havugimana ari na we wamufunguye.

Hagenimana kandi ashinja Gahutu ko akiri mu maboko y’ubutabera yaje  kumureba ari kumwe n’abandi bantu babiri  akamusaba amafaranga yo guha umucamanza kugira ngo amufungure no kugira ngo batazajuririra icyo  kemezo cyangwa se ngo aregerwe urukiko.

Urundi rugero Mutabazi atanga rw’abashuka abaturage biyita abakomisiyoneri mu butabera, ngo ni urw’urwagaragaye ku rukiko rw’ibanze rwa Kirehe wahaye amafaranga umumotari ngo ayamuhere umucamanza, agafatirwa mu cyuho ayatanga n’uwayamuhaye na we agafatwa.

Umuvugizi w’inkiko kandi avuga ko mu karere ka Kirehe hari undi muntu wiyise perezida w’Urukiko asaba amafaranga umubyeyi w’umusore wari ufungiye muri kasho kugira ngo ayashyire umucamanza azabashe kumufungurira umwana.

Ati “Uwo na we yatawe muri yombi, akekwaho icyaha kandi harimo gukorwa iperereza kuri abo bose bakekwaho icyo cyaha.”

Mutabazi asanga ibi byose bikorwa ari ibyaha bigamije gusebya ubutabera bw’u Rwanda no kwangisha abaturage ubuyobozi bw’igihugu kuko ababashuka bababwira ko ari abacamanza bayabatumye kugira ngo babashe gutsinda izi manza.

Asaba rero abaturage guhorana ubushishozi no gushungura byimbitse ibyo abantu bababwira ku butabera kuko nta yandi mafaranga umuturage asabwa uretse ay’igarama ry’urubanza n’ayo kugura imyanzuro y’urukiko kongeraho aya Avoka mu gihe abona azamukenera mu rubanza.

Ati “Ni ngombwa ko abaturage bashishoza kandi bagashungura ibyo babwirwa  bakamenya gutandukanya ubutabera n’ubutekamutwe. Nta yandi mafaranga asabwa umuturage uretse ay’igarama ry’urubanza mu gihe aje gutanga ikirego cyangwa ayo kugura imyanzuro y’urukiko mu gihe urubaza rwamaze gusomwa. Andi mafaranga umuturage ashobora gutanga ni ay’umwunganizi mu nkiko (Avocat) na bwo mu gihe abona ko amukeneye kandi ntayasabwa n’urukiko ahubwo ni ku bwende bwe n’uwo yahisemo kumuburanira.”

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya bifuje ko bazaganirizwa kuri ibyo bibazo by’abatekamutwe bihisha inyuma y’inkiko bakambura abaturage kugira ngo barusheho kumenya amayeri bakoresha n’imvugo bakoresha hato ngo batabacuza utwabo bazi ko ari bo bunganizi bavugwa mu by’amategeko.