Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Abigisha ku kirwa cya Bugarura barifuza gusurwa na MINEDUC

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 01-04-2019 saa 15:36:46
Abarimu bifashisha ubwato nk'ubwo bajya banava kwigisha bwatinda bagakoresha ubw'ingashya

Ikirwa cya Bugarura giherereye mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro, kikaba gituwe ndetse kigendera kuri gahunda za Leta zitandukanye.

Abahatuye bagaragaza ko bifitiye ikizere cyo kubaka ahazaza heza, aho ababyeyi baharanira ko abana babo babona uburezi bufite ireme.

Kuri iki Kirwa hari ishuri rya Bugarura (Groupe Scolaire de Bugarura) rifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12 YBE) n’abanyeshuri 750, barimo ba kavukire ku kirwa n’abaturuka ahandi baje kuhiga buri munsi.

Ikigo gifite abakozi 19 harimo abarimu 17 bigisha mu kiciro rusange ndetse no mu ishami ry’Amateka-Icungamutungo n’Ubumenyi bw’Isi.

No mu barimu hari abaturuka imusozi baza kwigisha cyane ko kuri iki kirwa habarirwa n’amashuri abiri y’inshuke.

Bamwe mu barimu bigisha kuri iri shuri barasaba Minisiteri y’Uburezi kubasura ikamenya ibibazo byihariye bafite bibangamiye ireme ry’uburezi

Mbyariyabarezi Antoine uyobora Groupe Scolaire de Bugarura avuga ko bafite ikibazo cyo kugera ku kigo utega ubwato ugaca mu kiyaga cya Kivu.

Ati “Hari igihe abarimu bakererwa cyangwa bagasiba mu gihe ikiyaga kivumbagatanyije, hari imiraba, kuko abenshi badatuye mu kirwa, bigisha bataha. Hari n’abana batega ubwato bajya kwiga bagahura n’ibibazo nk’ibya mwarimu.”

Akomeza avuga ko banabangamirwa no kuba nta cyumba cy’umunyeshuri w’umukobwa gihari, ibitabo bike, kuba bafite amashanyarazi ariko nta internet yafasha mu myigire nk’ibindi bigo byo mu Karere.

Uwera Joyeuse umaze imyaka 6 mu burezi uvuga ko bimuvuna cyane kugera kuri Groupe Scolaire de Bugarura, kuko kugera aho ategera ubwato akoresha iminota 50 n’amaguru, yamara kwambuka ageze ku kirwa agakora urugendo n’amaguru ruri hagati y’iminota 35 na 40.

Agira ati “Iyi mvune yo gukora urugendo rw’amasaha arenga 3 n’amaguru abantu bayihanganira ni bake buri munsi kuko binsaba kwitegera ubwato, ntabariyemo ayo kurya ndi ku kirwa.”

Kamanayo Edouard atuye mu kirwa cya Bugarura avuga ko ikibazo cy’amazi kibahangayikishije ku buryo abana bakererwa ishuri bagiye kuvoma abandi bakarara mu kivu baroba isambaza bigatuma bajya kwiga bahunyiza.

Kuri ibyo kibazo Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence, yatangarije Imvaho Nshya ko hari gahunda y’icumbi rya mwarimu Akarere gateganya kubaka.

Avuga ko habonetse ubwato bwa moteri bw’ikigo k’ishuri na byo byafasha abarimu kuko kugendera kuri gahunda y’abandi bagenzi bitinza abarimu.

Hakenewe inyubako kugira ngo bagabanye ubucucike mu mashuri butuma bamwe biga mbere ya saa sita abandi nyuma ya saa sita.

Hakenewe kandi isomero ririmo ibitabo na Murandasi kugira ngo ibitabo badafite bage babasha kubisoma bifashishije Murandasi.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) buhamya ko bwashyize imbaraga mu guteza imbere ireme ry’uburezi binyuze mu guha abarimu n’abanyeshuri ibyangombwa bibafasha mu myigire.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irénée yatangarije Imvaho Nshya ko ibibazo biri ku Kirwa cya Bugarura bizakemurwa mu gihe kidatinze kimwe no mu yandi mashuri bikigaragaramo.

Ati “Ikibazo kirahari mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, Leta irarwana no kongera ibyumba by’amashuri, kubigezaho ibikorwa remezo n’amashanyarazi abafasha gukoresha murandasi.”

Mu ntara y’Iburengerazuba, avuga ko hari ikizere cy’uko ibibazo bya murandasi bizashira kubera icyogajuru cyamaze koherezwa mu kirere kikaba cyaramaze gukemura ikibazo cya murandasi ku kirwa cya Nkombo.

Dr. Ndayambaje arasaba ubuyobozi bw’uturere kujya bukurikirana amashuri bukagerageza gukemura ibibazo bashoboye, anibutsa ababyeyi kugira uruhare mu burere bw’abana babo bunganira ibigo uko bashoboye kose.

Umuyobozi wa Groupe Scolaire de Bugarura Mbyariyabarezi Antoine

Iryo ni ryo somero bafite, bakeneye ibitabo

Inyubako ziri muri iki kigo ntabwo zihagije

Abarimu bifashisha ubwato nk’ubwo bajya banava kwigisha bwatinda bagakoresha ubw’ingashya

Abarimu bavuye kwigisha mu kirwa cya Bugarura

Uwera Joyeuse, umwarimu muri Groupe Scolaire de Bugarura

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.