Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Abigaga i Gitwe bafite impungenge zo kwiyandikisha mu zindi kaminuza

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 05-02-2019 saa 12:41:43
Abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Gitwe mu mashami y'ubuganga na Labo bazajyanwa ahandi

Bamwe mu banyeshuri bigaga mu mashami yafunzwe muri Kaminuza ya Gitwe, bafite impungenge z’uko bashobora gusubizwa inyuma bitewe n’ibisabwa n’izindi kaminuza babwiwe kwiyandikishamo.

Ni nyuma y’uko Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC) ifungiye amashami y’Ubuvuzi na Laboratwari muri iyi kaminuza, mu mpera z’ukwezi gushize.

Kuwa 03 Gashyantare ni bwo ubuyobozi bwa HEC bwakoranye inama n’abanyeshuri n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abanyeshuri bigaga mu mashami yafunzwe.

Hanzuwe ko abanyeshuri bigaga muri porogaramu zahagaritswe bashobora kwiyandikisha muri Kaminuza y’u Rwanda ku bigaga mu ishami ry’ubuvuzi (Medecine and Surgery) n’aho abiga ibya Laboratwari bemerewe gukomereza muri UR, INES Ruhengeri, Kibogora Polytechnic na Catholic University of Rwanda.

Bamwe mu banyeshuri bigaga muri aya mashami bagaragaje ko ibisabwa muri izo kaminuza bishobora kuba bitandukanye n’ibyo basabwe biyandikisha muri Kaminuza ya Gitwe, ku buryo bafite impungenge z’uko bashobora kudahabwa imyanya muri izo kaminuza cyangwa bagasubizwa inyuma bitewe n’amasomo bize ashobora kudahura neza neza n’ayo bize.

Karemera Fiston ni umwe mu banyeshuri bigaga muri porogaramu y’ubuvuzi, avuga ko amabwiriza yo kwinjira muri iri shami muri kaminuza y’u Rwanda usanga afite umwihariko wayo adahuye neza n’ibyasabwaga na Kaminuza ya Gitwe mu kwiga iri shami, guhabwa kwiga muri kaminuza ya Leta hari byinshi bigenderwaho bishobora gutuma abanyeshuri badahabwa imyanya.

Ati “Kwiga muri kaminuza ya Leta ubwabyo hari byinshi bisabwa kugira ngo ubihabwa, muri byo ushobora gusanga hari byo twe tutujuje mu gihe Kaminuza ya Gitwe yo ibyo yasabaga kugira ngo umuntu yiyandikishe muri iryo shami bitari bigoye.”

Avuga ko amasomo bize ashobora kudahura neza n’ayo bazasanga muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’ubuzima n’ubuvuzi rusange.

Ibyo byose Kwizera avuga ko ari bimwe mu bishobora kutaborohera mu kubona imyanya muri iri shami riherereye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uwibambe Gloria na we wiga muri Porogaramu ya Laboratwari, avuga ko iryo shami riri muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, muri INES Ruhengeri n’i Kibogora, ariko nabwo ibisabwa uko tubyumva bishobora gutuma bamwe muri twe batemererwa kwiyandikisha muri izo kaminuza, bityo urugendo rwabo rwo kwiga kaminuza cyangwa iryo shami rukarangirira aho.

Umuyobozi wa HEC, Dr Muvunyi Emmanuel we avuga ko bamaze kuganira n’izo kaminuza basizaba kwakira abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Gitwe bafungiwe amashami, ariko nanone atangaza ko batabuza kaminuza gukurikiza amategeko n’amabwiriza isanganywe mu kwemerera abana kwiyandikisha muri ayo mashami, uretse ko hari n’ibipimo ngenderwaho mu kwemerera abanyeshuri kwiyandikisha muri aya mashami bisanzwe bitangwa na HEC, nko kuba hari amashami asabwa kuba umuntu yarize mu mashuri yisumbuye kugira ngo ahabwe ububasha bwo kwiga mu ishami ry’ubuvuzi n’ayo asabwa kuba yarize mu mashuri yisumbuye amuhesha kuba yakwiga muri porogaramu ya Laboratwari.

Ati: “Buri kaminuza ifite ibyo isaba umunyeshuri kugira ngo abashe kuyigamo, ibyo rero si twe tugiye kubivanaho, ubwo ni uburenganzira bwa buri kaminuza, niba hari ibyo bamwe babura ngo buzuze ibisabwa, si twe tuzajya kubisobanura, gusa icyo tuzasanga ari ngombwa ko tubavuganira tuzagikora ariko hari ibituzuye, bisaba ko umunyeshuri abyuzuza.”

Ku banyeshuri bagomba kurangiza umwaka wa nyuma wa Laboratwari ariko bakaza kwangirwa kuko batakoze imenyerezamwuga mu buryo buhagije, ndetse bakarisubizwamo, Dr. Muvunyi yavuze ko na bo bagomba kugira kaminuza biyandikishamo kugira ngo babashe gukurikiranwa n’ababashinzwe.

Abanyeshuri kandi baracyafite ikibazo cy’amafaranga y’ishuri bari baratanze bataramenya neza niba bazayasubizwa, bamwe bakaba bafite ikibazo cyo kubona andi yo gutanga mu mashuri mashya bazajya kwigamo, aho bavuga ko iki kifuzo bakigejeje kuri kaminuza bari basanzwe bigamo bakaba bategereje igisubizo.

Ikemezo cyo gufunga zimwe muri porogaramu zo muri kaminuza ya Gitwe cyashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi tariki ya 29 Mutarama 2019, ni nyuma y’igenzura ryari rimaze iminsi rikorwa na HEC harebwa ibikenewe byose kugira ngo hatangwe uburezi bufite ireme byabonetse, biza kurangira Minisitiri w’Uburezi ubwe yanzuye ko porogaramu z’ubuvuzi na Laboratwari muri Kaminuza ya Gitwe zihagaritswe.

Abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Gitwe mu mashami y’ubuganga na Labo bazajyanwa ahandi

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.