Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Abiga ubuhinzi bagiye kwigira mu mirima kurusha kwigira mu ishuri

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Sep 1, 2018

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije muri Kaminuza y’u Rwanda na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, basinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije gushyira hamwe imbaraga mu rwego rwo gushyira hamwe mu guhindura imyigishirize yari isanzwe mu mashami y’ubuhinzi, abanyeshuri bakigira mu mirima kurusha uko bigira mu mashuri, hagamijwe gushyira mu bikorwa politiki y’ubuhinzi binyuze muri gahunda ya PSTA 4.

Uhereye ibumoso ni Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine, Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene n’Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI Nsengiyumva Fulgence (Foto Niyirora M.)

Ibi ni ibyatangajwe n’impande zombi zari zihagarariye isinywa ry’aya masezerano, ari zo Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Geraldine, yanenze cyane uburyo abanyeshuri basoje mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi bigoye ko batangira akazi batabanje guhabwa amahugurwa, kandi bitwa ngo basoje amasomo.

Ati “Abanyeshuri basoje amasomo y’ubuhinzi n’ubworozi muri Kaminuza zinyuranye iyo bageze iwacu tukabereka ibyo bagomba gukora, barongera bakadusaba amahugurwa kandi bitwa ngo bavuye mu ishuri. Ibyo ntibyumvikana, icyo bivuze ni uko bashobora kuba bigira mu ishuri cyane kurusha uko bigira mu mirima no mu bishanga”.

Avuga ko hagombye kuba impinduka ku mpande zombi hakurikijwe amasezerano yasinywe hagati ya Minisiteri zombi, abagoronomu ba RAB (Ikigo k’Igihugu cy’Ubuhinzi) na NAEB (Ikigo k’Igihugu gishinzwe Iyoherezwa mu mahanga Ibikomoka ku Buhinzi) bafite ikiciro gihanitse cya kaminuza bakagira amasomo batanga muri izo kaminuza ajyanye n’umurimo w’ubuhinzi, ndetse abanyeshuri na bo bakagira umwanya uhagije wo kwigira hanze y’icyumba k’ishuri, bakajya mu mirima no mu bishanga, bityo bakagira ubumenyingiro byisumbuyeho mu buhinzi.

Minisitiri w’Ubuhinzi yagarutse ku bushobozi bw’abarimu ba kaminuza busa nk’aho budahagije bigatuma abana basoje amasomo na bo bajya ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi budahagije.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura Eugene, na we yasabye ko aya masezerano ataguma mu mpapuro gusa, ko ahubwo agomba kujya mu bikorwa, bityo mu gihe cy’umwaka hakazajya hakorwa isuzuma ry’ibimaze kugerwaho mu rwego rw’imyigire y’abanyeshuri bo mu ishami ry’ubuhinzi n’ibyo bamaze kugeraho.

Yijeje abayobozi b’ibigo bigiye gushyira mu bikorwa iyi politiki kubaba hafi nka Ministeri y’Uburezi n’iy’Ubuhinzi, kandi ko ibizakenerwa byose izi Minisiteri zombi ziteguye kubitanga no kubibafashamo, kugira ngo intego y’aya masezerano igerweho.

Dr. Bucagu Charles, Umuyobozi mukuru wungirije muri RAB, ushinzwe iyamamazabuhinzi, avuga ko aya masezerano aje guhuza imikoranire nk’inzego zihurira ku buhinzi mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

Kuba Kaminuza zifite intego yo kwigisha, gukora ubushakashatsi no kubugeza ku baturage, aya maseserano agamije gukurikirana neza imyigire y’abiga ubuhinzi, bahabwe ubumenyi bukenewe mu iterambere ry’ubuhinzi, bityo abe ari bo bazajya gukora mu bigo bya RAB na NAEB.

Karuranga Egide, Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo, yavuze ko amasezerano  aje gukemura ikibazo k’ireme ry’uburezi n’ireme ry’ubuhinzi kuko bisa nk’ibikeneye umuti utazwi.

Ati “Ni bwo bwa mbere tugiye gusohoka mu byumba by’ishuri tukajya mu mirima no mu bishanga, bakegereza ubushakashatsi bakora abaturage bakanerekera abaturage uburyo bwiza bwo guhinga bugamije umusaruro n’isoko”.

Avuga ko uburyo bwo guhinga bwa kera ari nabwo bugikorwa muri iki gihe, ubuhinzi bukoresheje isuka butabyara umusaruro uhagije, aya masezerano akaba aje kuvugurura uburyo bw’ubuhinzi hagamijwe kugera ku buhinzi bufite umusaruro bukanasagurira amasoko.