Abiga imyuga barasabirwa amahugurwa mu nganda n’akazi mu bwubatsi

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 05-03-2019 saa 19:51:49

Kimwe mu bibazo bigaragazwa n’ubuyobozi bw’Amashuri Makuru y’Imyuga (RP), ni ubuke bw’ibikoresho abana bifashisha mu myigire yabo bizwi nka ‘consumables’ mu Cyongereza.

Ni ibikoresho birimo amasima n’umucanga ku bubatsi, amatiyo ku biga ibyo gutunganya imiyoboro y’amazi bazwi nka plumbers, ubuyobozi bwa RP buvuga ko ibihari bidahagije.

Intandaro y’ubuke bwabyo, ni uko ari ibintu byangizwa mu gihe cyo kwiga, ku buryo iyo haje irindi tsinda ry’abanyeshuri hakenerwa ibindi bishya, bityo bikagomba kugurwa kenshi.

Dr Gashumba James, umuyobozi wungirije wa RP, yumva mu gushakira umuti icyo kibazo, abiga imyuga bakwiye guhabwa akazi (ibiraka) ko gukora intebe n’ibindi bikoresho bafitiye ubushobozi bikenerwa mu mashuri yubakwa hirya no hino mu gihugu.

Avuga ko mu gihe ingengo y’imari bagenerwa na Leta idahagije, amafaranga abo banyeshuri bakorera yajya abafasha kwigurira ‘consumables’ zihagije badahanze amaso MINECOFIN.

Iyo ni imwe mu ngingo z’ingenzi z’ikiganiro gikurikira Dr Gashumba yahaye Imvaho Nshya, aho yasobanuye birambuye umumaro w’amashuri y’ubumenyingiro n’imbogamizi ahura na zo.

Igitekerezo cyo gushyiraho amashuri y’ubumenyingiro cyaje gite?

Amashuri Makuru y’Imyuga (RP: Rwanda Polytechnic), yahurijwemo IPRCs (amashuri makuru y’ubumenyingiro) umunani, RP imaze umwaka umwe itangiye gukora ariko itegeko riyishyiraho ryasohotse mu ku wa 30 Gicurasi, 2017, ubwo zimwe mu nshingano z’Ikigo k’Igihugu cy’Ubumenyingiro (WDA) zimuriwe muri RP, intego yacu ikaba ijyanye no gufasha u Rwanda kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, bigizweho uruhare n’iterambere ry’inganda.

Amashuri y’ubumenyingiro (TVET, IPRCs) rero yashyizweho nyuma yo kubona ko iyo igihugu gikeneye gutera imbere byihuse, hakenerwa ubumenyingiro (hands-on skills) kugira ngo ubukungu bubashe kuzamuka. Nubwo ubumenyi bwo muri kaminuza bwiganjemo ubwo abantu bahabwa mu magambo (theory-based education) na bwo bukenewe, ariko byagaragaye ko ingufu zikwiye gushyirwa cyane cyane mu kwigisha abantu iby’ubumenyingiro.

Murabona amashuri y’ubumenyingiro atera imbere uko bikwiye?

Ubundi mbere twari dufite IPRCS zigisha ariko wareba uko zigisha, abarimu twabakuraga muri za kaminuza, ugasanga barigisha ibyo badasobanukiwe neza kuko babaga barize mu buryo bwa kera, RP ifite intego yo kubihindura, tukigisha abana bakamara igihe kinini bakora aho kukimara bumva nk’uko bigenda mu mashuri asanzwe atari ay’ubumenyingiro.

Urugendo ruracyari rurerure, ariko kugira ngo tugere ku ntego zacu twatangiye kugendera ku nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri (Competence-Based Curriculum), ndetse no kugenzura niba ibyo umwana yigishijwe yabyumvise (Competence-Based Assessment).

Icyo dukora rero ni ugushyiraho uburyo butuma tuva ku kuba umunyeshuri yamara 50% by’igihe ke cyangwa no munsi ya 50% yigishwa yicaye, bikazamuka bikagera nibura kuri 70% muri workshop (aho ashyirira mu bikorwa ibyo yiga). Ibyo kubigeraho bisaba kuba dufite urwego rw’abikorera (private sector) rukomeye, kugira ngo abanyeshuri bamare igihe cyabo hafi ya cyose aho ibintu bikorerwa nk’abakozi cyangwa bimenyereza umwuga.

Kubigeraho ariko ntibyoroshye kuko private sector yacu iracyari nto, icyo dukora ni ukureba uko abana bamara igihe cyabo hafi ya cyose mu ishuri aho biga bashyira mu ngiro ibyo bize (muri workshop) ku ishuri, ariko ibyo ni ibintu bihenze ku rwego ruhambaye.

Mu bihugu nk’u Budage n’u Busuwisi usanga abana bigira aho bahawe imirimo (mu nganda…), bityo ikiguzi k’ibyo bakoresha bimenyereza kikishyurwa n’umukoresha, ariko aha usanga ibyo bikoresho hafi ya byose ari twe tubishaka, niba twigisha umwana kubaka tugomba gushaka isima, umucanga, imisumari, niba ari ububaji tugashaka imbaho, kandi tugahora tugura ibindi bishya.

Nabonye amasezerano mwasinyanye na ruriya ruganda rwa Vision Garment rugiye gukora imyenda n’inzitiramubu, aho ruzahugura abanyeshuri banyu 475, haba hari izindi nganda mukorana mwoherejemo abana?

Inganda dukorana inyinshi zikora ibijyanye n’ubudozi cyangwa imyenda mu guteza imbere Made in Rwanda, ariko ibyo dukora ni amahugurwa y’igihe gito binyuze muri NEP Kora Wigire, ariko mu bihe biri imbere tuzashaka uko twakorana n’izindi nganda zitari iz’ibijyanye n’imyenda gusa.

Turashaka abadufasha guhugura abanyeshuri mu buryo bw’igihe kirekire gishobora kugera no ku myaka itatu, ine, ubu tumaze guhugura abanyeshuri ibihumbi 3 ariko turashaka kuzamura uyu mubare ukaba nibura ibihumbi 9 mu myaka nk’ibiri cyangwa itatu itaha binyuze muri NEP Kora Wigire.

Dr Gashumba James wa kabiri uturutse iburyo, nyuma yo gusinyana amasezerano na Vision Garment, uruganda rugiye kujya rukorera inzitiramubu mu Rwanda, aho ruzakoresha abanyeshuri 475 bo mu mashuri y’imyuga mu rwego rwo kubahugura. Ifoto/Janvier Popote

Muravuga ko mutabasha kugura ibikoresho bihagije, murashaka ko Leta ibongerera ingengo y’imari?

Leta yadufashije byinshi, sinavuga ko ntakeneye ubundi bufasha, ariko icyo nishimira ni uko hari ubushake bwa politiki, Leta izi umumaro wa TVET, icyo wenda navuga ni uko TVET ihenze cyane, dukunda kubivugana n’abayobozi muri Guverinoma ko mu gihe cyo kugena ingengo y’imari hakwiye kubaho kumva ko TVET ihenze kurusha amashuri asanzwe.

Kuvuga ko TVET ihenze, uravuga guhenda kw’ibikorwa remezo mukoresha, imishahara y’abarimu…?

Hari utubazo dutandukanye ariko ikibazo kidukomereye cyane ni ibikoresho abanyeshuri biyambaza mu kwiga ibintu tugura buri gihe uko abanyeshuri biga. Nk’uko nabivuze, mu Budage usanga ibyo bikoresho bishakwa n’inganda, niba ari uruganda rwa Mercedes Benz bafata umwana bakamwigishiriza mu ruganda, ariko twe kuko inganda zacu zitarakomera usanga byinshi abana babyigira ku ishuri, tekereza nk’abakora iby’amazi, gufata tiyo akayihina, akayikata, ejo haza abandi banyeshuri bagakenera amatiyo mashya, ubu rero turimo kuganira na Leta ngo idufashe, za IPRCs na zimwe muri TVET zifite workshops nziza, zibashe gukorera amafaranga.

Reka nguhe urugero, hari amashuri menshi yisumbuye arimo kubaka inyubako nshya mu guhangana n’ikibazo cy’ubucucike. Dufite ubushobozi bwo gukora intebe, ameza… byajya muri izo nyubako, abanyeshuri bacu babikora kandi neza, iryo soko bashobora kuriduha bityo ayo mafaranga tukaba twasubira inyuma tukaguramo ibikoresho.

Turimo kuganira na Leta ngo irebe uko yatworohereza kubona ayo masoko kuko bigiye mu nzira zisanzwe z’imitangire y’amasoko ntibyatworohera, kuko gupiganira iryo soko, ntidufite ubushobozi bwo kwishyurira ubwishingizi abakozi, ibintu banki zisaba, ariko tubifashijwemo, abana babona uburambe kandi amafaranga bakoreye agafasha mu kugura bya bikoresho bigiraho.

Umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic, Dr Gashumba James, mu kiganiro n’Imvaho Nshya. Ifoto/Janvier Popote

Mwumva Leta yabaha ingengo y’imari ingana ite kugira ngo mubashe kubona ibyo byo kwigiraho bihagije?

Buri uko duhuye n’abashinzwe amafaranga muri MINECOFIN, Minisitiri w’Intebe, dusobanura neza ko icyo ari cyo kibazo kidukomereye kurusha ibindi, n’ibikorwaremezo. Nubwo nka hano muri IPRC Kigali ibikorwaremezo bimeze neza ku rwego ruringaniye, ariko hari workshops (aho abana bigishirizwa) zidakoreshwa kuko tudafite consumables, ni yo mpamvu navugaga ngo haramutse hagiyeho uburyo bwatuma tubona amasoko tukinjiza amafaranga adufasha kugura izo consumables byaba ari byiza cyane, bishobora kudatuma tubona amafaranga ahagije ariko byanatera ishema mu banyeshuri, umwaka akishimira ko yagize uruhare mu kubaka inyubako runaka, ati ni twe twakoze ibikoresho (furniture) biri muri iyi nyubako, ikindi turashaka gukora ibirahuri, imbere ni heza kandi ndizera ko tuzabigeraho.

Amashuri y’imyuga ubona agira ruhare ki mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Guverinoma y’Iterambere Rirambye (NST1)?

Navuga ko tubirimo neza, turavugurura imyigishirize yacu, twimakaza integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri, tukaba twumva ko muri 2024 tuzaba twesa imihigo yacu nibura kuri 80%, ariko nyine ni urugendo kuko urwego rw’abikorera rwacu rutarakomera, uko ruzagenda rukomera rukadufasha mu guhugura abanyeshuri ni ko tuzarushaho kugera ku ntego zacu.

Abize benshi, bize mu mashuri asanzwe, aho uva mu mashuri abanza, ugakomereza mu yisumbuye, kaminuza, byagukundira ukiga na Master’s, akabona PhD… mubona ababyeyi bitabira kohereza abana mu mashuri y’imyuga?

Ni ikibazo ariko si umwihariko wacu kuko ni ikibazo kigaragara no mu bihugu byateye imbere, aho usanga umubare munini w’urubyiruko bashaka kujya mu mashuri asanzwe, abajya mu mashuri y’ubumenyingiro usanga ari bake cyane, ariko turashaka guhindura iyo myumvire kuko ni gake cyane uzabona umushomeri wize imyuga.

Tugiye gukora ubukangurambaga tubivugeho, abantu bamenye ko ari ho hari amahirwe kuko igihugu kiratera imbere vuba, ubukungu burazamuka vuba, hakenewe cyane rero abantu bazi gushyira mu bikorwa, aho kuba abafite ubumenyi mu mutwe ariko badashobora gushyira mu ngiro.

Hari ibihugu bimwe usanga ukeneye gukira yumva ko akwiye kwiga imyuga kuko benshi birangira bihangiye imirimo, bashobora kudakora ku rwego mpuzamahanga ariko iyo urebye mu bihugu birimo gutera imbere, ibigo biciriritse usanga bimeze nk’urutirigongo rw’ubukungu, usanga nka 60% y’ubukungu bw’igihugu yihariwe n’abikorera bato n’abisumbuyeho (small and medium companies), kandi benshi ugasanga ni abize imyuga.

Igihugu cya Australia namazemo igihe kinini, abantu twahuraga n’abantu bize imyuga, wareba amafaranga binjiza ugasanga binjiza menshi kurusha twe bagiye muri kaminuza tukabona za Masters na PhD, umubaji cyangwa plumber ugasanga yinjiza amafaranga akubye gatatu ay’umwarimu wigisha muri kaminuza.

Abafata amashuri y’imyuga nk’ay’abaswa rero uti baribeshya, wowe abana baba baragize amahirwe yo kuyigamo?

Nta mahirwe bagize kuko ndibuka ko njye n’umugore wanjye twabujije umwana wacu kujya muri TVET, tukumva ko agomba kwiga mu mashuri asanzwe, ku buryo twamunanije tugashaka kumujyana mu byo atiyumvamo, tumuhatira kwiga amashuri asanzwe, yagiye muri kaminuza abona impamyabumenyi (AO) mu bijyanye n’ubucuruzi ariko yakundaga kutubwira ngo ashaka kwiga ibintu bituma yikorera, ntiyavugaga TVET ariko yavugaga ko adashaka kujya muri kaminuza.

Yavugaga ko ashaka iki?

Ntiyavugaga ko ashaka TVET, yasaga n’utazi neza icyo ashaka uko cyaba kimeze ariko yashakaga ibyo yiga akabasha kwikorera, kandi hano mu Rwanda ntidukora neza carrer guidance (ubujyanama bufasha umuntu mu mwuga), umwana yakagombye kuba yitegerezwa akirangiza amashuri abanza cyangwa ari mu cyiciro cy’ibanze cy’ayisumbuye, tukareba icyo ashoboye akaba ari cyo yiga, umwana ashobora kugaragara nk’udakunda amashuri akitwa umuswa, rimwe na rimwe agacikiriza amashuri, kandi wenda ari umwana w’umuhanga ahubwo yajyanwe kwiga ibintu bitari ibye, uyu mwaka rero turashaka gukora ubukangurambaga ku rwego rw’Igihugu ku buryo TVET abantu bamenya ko ari ibintu byiza.

Ubushize hari abana biga hano muri IPRC-Kigali batwerekaga icyuma gicuruza amata hakoreshejwe ikarita ya Tap&Go, hari ibindi bintu abana mwigisha bakora bibafasha kwihangira imirimo ndetse wenda bakaba baha akazi abize muri ya mashuri asanzwe?

Nta mibare mfite ariko abo nagiye menya nasuye amashuri yacu atandukanye, hari ufite imashini ituraga imishwi y’inkoko wo muri IPRC Tumba, ifite ubushobozi bwo kurarira amagi 950 mu gihe kimwe, ubu iri ku isoko, hari n’imashini ikora amashanyarazi mu mirasire y’izuba (paneau solaire) na yo iri ku isoko, ibyuma bishyushya amazi byakozwe n’abanyeshuri bacu, ariko ibyo ntibihagije kuko hari abana benshi bafite udushya twakabaye dufasha kugera ku rundi rwego ku buryo n’abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga babamenya.

Nguhaye urugero, mu gihe kiri imbere tuzasaba abantu, batari ngombwa abanyeshuri, uwo ari we wese ufite igitekerezo cy’agashya, ko mu rwego rwo kwihangira umurimo, tumufashe kugiteza imbere, tuzasaba abantu kutugezaho iyo mishanga muri iki cyumweru cyangwa mu cyumweru, tuzahitamo imishinga nka 20 tuyijyane muri boot camp (mu mwiherero) tuyisuzume, tuzane abantu b’abahanga mu by’imishinga, babafashe kuyinoza hanyuma muri Gicurasi 2019 mu nama ya ‘Transform Africa Summit’ abatsinze bazamurikirwe abazitabira uwo muhango bazaba baturutse hirya ni hino mu mahanga.

Murakoze kuri iki kiganiro muduhaye

Murakoze namwe.

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

3 Comments on “Abiga imyuga barasabirwa amahugurwa mu nganda n’akazi mu bwubatsi”

  1. Mwatubwira urwo ruganda rw’inzitiramubu ruzakoreshwa abameze bate? Njye nize muri IPRC Tumba ariko nta kazi mfite, nabigenza nte ngo nanjye bampemo akazi? murakoz

  2. Systeme y’ababiligi benshi twizemo ituma buzuza mu mitwe yacu ibintu bitatubyarira umusaruro mu buryo bworoshye, ibintu bya histoire ukabyuzuzamooooooo warangiza ukabura abo ubwira ayo mateka no bakwishyure. Aya mashuri y’imnyuga yaje akenewe pe

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.