Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Abiga gutunganya ibiribwa bazafasha abanyenganda guteza imbere ibyo bakora

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya May 9, 2018

Abiga ibijyanye no gutunganya ibiribwa bagiye kujya boherezwa mu nganda gufasha mu guteza imbere ibyo bakora, ni mu rwego rwa gahunda ya “Zamura Ubuziranenge” yatangijwe n’Ikigo k’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) no mu buryo bwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru wa RSB (uwa kabiri ibumuso), Twahirwa Dieudone, Umuyobozi wungirije wa RYAF (ibumoso bwe) n’abandi bayobozi (Foto Mugisha B.)

Iyi gahunda ihuriweho na Minisiteri y’Ubucuruzi, iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, n’iy’Urubyiruko, ikomoka mu myanzuro y’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, basabye ko urubyiruko rubyazwa umusaruro ushingiye ku bumenyi bakura mu ishuri muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond.

Yagize ati “Iyi gahunda ikomoka mu myanzuro y’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, ihuriweho na Minisiteri y’Ubucuruzi, iy’Ubuhinzi n’iy’Urubyiruko, yitezweho gufasha urubyiruko rwiga ibijyanye no gutunganya ibiribwa, kwimemyereza umwuga no gufasha inganda nto n’iziciriritse guteza imbere ibyo zikora mu bwiza no mu bwishi hagamijwe ubuziranenge bwabyo.”

Avuga ko iyi gahunda ari amahirwe ku rubyiruko, abagore n’abafite ubumuga, urubyiruko rwize ibijyanye no gutunganya ibiribwa rukazahabwa amahugurwa kuri ibyo, nyuma rukoherezwa mu nganda gufasha mu gutunganya ibyo zikora hagamijwe ubuziranenge byabyo.

Ati “Iyi gahunda izatuma inganda zitunganya ibiribwa zitera imbere zikabasha no gukora ibyujuje ubuziranenge, bityo bikabona abaguzi baba ab’imbere mu gihugu n’abo hanze yacyo.”

Murenzi avuga kandi ko iyi gahunda izafasha guha ubushobozi abafite ibitekerezo n’impano zabo, bikabaganisha nabo ubwabo kwihangira umurimo no gutanga akazi ku rundi rubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga.

Nyuma y’amahugurwa azaba muri Kamena 2018, abanyeshuri 50 bazaba bahuguwe ku ikubitiro bazoherezwa mu nganda zibyifuza, ni nyuma yo gukorana amasezerano n’abanyenganda bazaba biyemeje kubakira, bakazatangira umurimo bazaba bahamagariwe mu mwaka utaha w’ingengo y’imari.

Twahirwa Dieudonne, ni umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’ubyiruko rutunganya ibiribwa (RYAF), avuga ko basanzwe barishyize hamwe nk’urubyiruko rutunganya ibiribwa bakaba bageze ku 4 300 bavuye ku 1 265, aho yemeza ko iri huriro ryabo rigenda ryaguka.

Ati “Urubyiruko rufite icyo rushoboye kandi rukora byinshi, ariko icyo rukeneye ni ukongererwa ubumenyi n’ubushobozi. Kuri ubu ihuriro ryacu rigizwe n’abagera ku 4300 bavuye ku 1265 mu myaka ishize, bivuze ko urubyiruko rufite intego yo kwagura ibikorwa n’ibitekerezo ruhereye ku bumenyi rukura ku ntebe y’ishuri”.

Padiri Munyankindi Theoneste, umwe mu bamaze kwakira abanyeshuri bize ibijyanye no gutunganya ibiribwa, akaba umuyobozi w’uruganda rukora Fromage rwo mu Karere ka Musanze, avuga ko kuva batangiye gukorana n’abanyeshuri bafite ubumenyi mu bijyanye no gutunganya ibiribwa, umusaruro wabo wariyongereye kandi n’icyo bavanamo cyariyongereye, bakaba bifuza kubona n’abandi kugira ngo uruganda rwabo rukomeze gutera imbere.

Ati “Nyuma yo gukorana n’abanyeshuri bafite ubumenyi mu byo gutunganya ibiribwa umusaruro wariyongereye, twasanze ahubwo icyo twaburaga ari amakuru yo kubona abafite ubwo bumenyi ngo tubahe akazi, na bo ntibamenye inganda zibakeneye ngo bazegere bazifashe bakoresheje ubumenyi bwabo nazo zibafashe kubona imirimo”.

Padiri Munyankindi yemeza ko iyi gahunda izatanga umusaruro mwiza mu nganda nto n’iziciriritse kandi igafasha urubyiruko kubona imirimo.