Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

 Abiga amategeko basuye Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya May 14, 2018

Itsinda ry’abanyeshuri bakomoka mu gihugu cya Nepal, Norvege n’ abo mu Rwanda biga ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) basuye Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC) mu rwego rwo kuganira ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyeshuri b’abanyamahanga bari kumwe n’Abanyarwanda biga mu ishami ry’amategeko bashima aho Abanyarwanda bageze biyunga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mugaga Johnson, Umuyobozi w’imirimo rusange muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagaragaje uko  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyizwe mu bikorwa kandi igasenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

By’umwihariko Mugaga yasobanuye uburyo ubuyobozi bubi, politiki y’urwango  umuco wo kudahana, ubujiji n’ubukene bukabije byari bimwe mu bipimo byaganishaga kuri  Jenoside.

Umuyobozi w’imirimo rusange kandi yavuze ku ruhare rwa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu kurwanya no gukumira ibibazo by’ivangura.

Yashimangiye uruhare rwa NURC mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, imibanire myiza hagati y’Abanyarwanda n’uruhare rwabo mu kongera kubaka igihugu, aho buri wese asabwa gutanga umusanzu we mu kugera ku miyoborere myiza.

Aba banyeshuri baganirijwe kandi ku mibanire myiza Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yimakaje mu myaka yose imaze ishinzwe, bijyanye na bimwe u Rwanda rwagezeho  kuva NURC ishinzwe mu mwaka wa 1999.

Mugaga Johnson ati “Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yashyize imbaraga muri gahunda z’uburere mboneragihugu n’ubuvugizi binyuze mu byo Leta yakoze mu kunga Abanyarwanda kandi igihugu cyaherewe ibikombe”.

Mugaga kandi yagarutse ku biganiro byubaka kandi bihosha amakimbirane byagiye bikorwa na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’inyigisho z’uburere mboneragihugu buri mwaka hagamijwe kwimakaza amahoro, ubworoherane n’ubumwe n’ubwiyunge mu nteganyanyigisho y’igihugu.

NURC ikomeje guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge n’imibanire myiza y’Abanyarwanda no kubaka igihugu aho abaturage bose bafite uburenganzira bungana bagaharanira kugera ku miyoborere myiza.

Aba banyeshuri biganjemo abanyamahanga batangajwe cyane n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, aho rugeze ruteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, aho abaturage bishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi babasha kubana no kuganira kandi bagahurira muri gahunda zose za Leta, ngo basanga ari intambwe igaragara yatewe, bakemeza ko u Rwanda rukwiye gutanga amasomo ku bindi bihugu byagiye bigaragaramo ibibazo by’amacakubiri n’imiyoborere mibi.