Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Abifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda basabwe kwiyandikisha

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 15-10-2021 saa 12:51:21

Ubuyobozi bukuru bw’ Ingabo z’u Rwanda buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’abasirikare bato nyuma y’umwaka umwe w’amahugurwa ko bakwihutira kwiyandikisha mu biro by’imirenge babarurirwamo guhera taliki ya 15 kugeza ku wa 21 Ukwakira 2021.

Abiyandikisha ni abasore n’inkumi bujuje ibi bikurikira:

⦁ Kuba ari Umunyarwanda.
⦁ Kuba afite imyaka 18 kandi atarengeje 23.
⦁ Kuba afite ubuzima buzira umuze bikemezwa na muganga wemewe na Leta.
⦁ Kuba atarakatiwe n’inkiko.
⦁ Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya Leta kereka gusa yaba yarakuweho ubwo busembwa.
⦁ Kutagaragara ku rutonde rw’abirukanywe mu mirimo ya Leta.
⦁ Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire.
⦁ Kuba afite ubushake bwo kwinjira mu Ingabo z’u Rwanda.
⦁ Kuba ari ingaragu.
⦁ Kuba afite icyemezo kigaragaza ko yarangije byibuze amashuri 3 yisumbuye
kuzamura.
⦁ Gutsinda ibizamini bizatangwa byo kwinjizwa mu kazi.

Abiyandikisha basabwa kwitwaza ibi bikurikira:

⦁ Indangamuntu.
⦁ Icyemezo cyerekana amashuri wize.
⦁ Icyemezo cy’ ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge.
⦁ Icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko.

Abiyandikishije bazakora ibizamini by’ijonjora kuva ku wa 22 kugeza ku wa 31 Ukwakira 2021, saa mbiri za mu gitondo aha hakurikira:

Mu ntara y’Amajyaruguru (kuva ku wa 22 – 26 Ukwakira 2021): Mu Karere ka Gicumbi ni ku wa 22 Ukwakira 2021 kuri Sitade ya Gicumbi. Mu Karere ka Burera ni ku wa 23 Ukwakira 2021 ku biro by’Akarere. Mu karere ka Musanze ni ku wa 24 Ukwakira kuri Sitade Ubworoherane. Mu Karere ka Gakenke ni ku wa 25 Ukwakira 2021 ku kibuga cy’umupira cya Ngando. Mu Karere ka Rulindo ni ku wa 26 Ukwakira ku kibuga cya Gasiza.

Mu mujyi wa Kigali (kuva ku wa 27-31 Ukwakira 2021): Mu Karere ka Nyarugenge ni ku wa 27 Ukwakira 2021 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo. Mu Karere ka Kicukiro ni ku wa 28 na 29 Ukwakira 2021 kuri Sitade ya IPRC Kicukiro. Mu Karere ka Gasabo ni ku wa 30 na 31 Ukwakira 2021 kuri Sitade ya ULK.

Mu Ntara y’Amajyepfo (kuva ku wa 22-29 Ukwakira 2021): Mu Karere ka Nyamagabe, ni ku wa 22 Ukwakira 2021 kuri Sitade ya Nyamagabe. Mu Karere ka Nyaruguru ni ku wa 23 Ukwakira 2021 ku kibuga cy’umupira cya Ndago. Mu Karere ka Gisagara ni ku wa 24 Ukwakira ku biro by’Akarere. Mu Karere ka Huye ni ku wa 25 Ukwakira 2021 kuri Sitade ya Huye. Mu Karere ka Nyanza ni ku wa 26 Ukwakira 2021 kuri Stade ya Nyanza. Mu Karere ka Ruhango ni ku wa 27 Ukwakira ku biro by’Akarere. Mu Karere ka Muhanga ni ku wa 28 Ukwakira kuri Sitade ya Muhanga. Mu Karere ka Kamonyi ni ku wa 29 Ukwakira ku biro by’Akarere.

Mu Ntara y’Uburasirazuba (kuva ku wa 22-30 Ukwakira 2021): Mu Karere ka Kirehe ni ku wa 22 Ukwakira 2021 ku biro by’Akarere. Mu Karere ka Ngoma ni ku wa 23 Ukwakira 2021 ku kibuga cy’umupira cya Ngoma. Mu Karere ka Nyagatare ni ku wa 24 na 25 Ukwakira 2021 ku kibuga cy’umupira cya Nyagatare. Mu Karere ka Gatsibo ni ku wa 26 Ukwakira 2021 ku biro by’Akarere ka Gatsibo. Mu Karere ka Kayonza ni ku wa 27 na 28 Ukwakira ku biro by’Akarere ka Kayonza. Mu Karere ka Rwamagana ni ku wa 29 Ukwakira 2021 ku biro by’Akarere. Mu Karere ka Bugesera ni ku wa 30 Ukwakira 2021 ku kibuga cy’umupira cya Bugesera.

Mu Ntara y’Iburengerazuba (kuva ku wa 22-28 Ukwakira 2021): Mu Karere ka Rusizi ni ku wa 22 Ukwakira 2021 kuri sitade ya Rusizi, Mu Karere ka Nyamasheke ni ku wa 23 Ukwakira 2021 ku biro by’Akarere. Mu Karere ka Karongi ni ku wa 24 Ukwakira 2021 ku biro by’Akarere. Mu Karere ka Rutsiro ni ku wa 25 Ukwakira kuri sitade ya Rutsiro. Mu Karere ka Rubavu ni ku wa 26 Ukwakira 2021 kuri sitade ya Rubavu. Mu Karere ka Nyabihu ni ku wa 27 Ukwakira 2021 mu kigo cya gisirikare cya Mukamira. Mu Karere ka Ngororero ni ku wa 28 Ukwakira 2021 kuri sitade ya Ngororero.

Iri tangazo mushobora kurisoma kandi ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo www.mod.gov.rw.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

6 Comments on “Abifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda basabwe kwiyandikisha”

    1. Njye niga s6 ndakora uyu mwaka MCE pfite certificate muri ICT , muri carpenter ,muri Electricity ndi 1dan muri judo nakiniye ekipe nicional none ko nifuza kwinjyira ingabo zurwanda kurwego RWA official kuri kadete byakunda Nina byakunda bisaba iki murakoze

  1. Ufite certificate za mechanical auto mobile na electronic general, arko ntamashuri 3 afite, ese byakunda ?

  2. Ufite certificate za mechanical auto mobile na electronic general arko ntamashuri 3 afite arko yaragarukiye S1, ese byakunda ?

  3. Akarere ka ruhango
    Akagali ka buhanda
    Umurenge wa bweramana

    Ruhango le 22 ukwakira

    Bwana muyobozi wingabo

    Gusaba impamv bwana muyobozi wingabo nejejwe no kubandikira mbasaba ko. Mwamfasha mukanshyira mungabo zurwanda kd ndagikunda cynee amashuri nagarukiye s2 kubera ubushobozi bucye imyaka 24murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.