Abibwiraga ko Abanyarwanda batazongera kubana twarabahinyuje – Makuza

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 24-04-2019 saa 18:22:36
Perezida wa Sena y’ u Rwanda Bernard Makuza yavuze ko ibyagezweho mu myaka 25 ishize byose byubakiwe ku bumwe bw’Abanyarwanda (Foto Nshimiyimana E)

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yavuze ko abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bakanayishyira mu bikorwa bibwiraga ko Abanyarwanda batazongera kubana ariko u Rwanda rwarabahinyuje kandi rwashyizeho ingamba ku buryo nta na Jenoside yakongera kubaho.

Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Rwaniro mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye.

Agaragaza aho u Rwanda rugeze, Makuza yagize ati: ‟Ubufatanye bw’Abanyarwanda bose mu kubaka uru Rwanda ni bwo bwakuye u Rwanda aho rwari, birugeze aho rugeze ubu, icyo ni ikigaragaza ko u Rwanda rwongeye kuba umuryango umwe mu gihe abateguye Jenoside bakayishyira mu bikorwa bibwiraga ko Abanyarwanda batazongera kubana ariko twarabahinyuje”.

Ibyagezweho mu myaka 25 ishize yavuze ko byose byubakiwe ku bumwe bw’Abanyarwanda kandi biratanga cya kigereranyo hagati y’ubuyobozi bubi n’ubwiza.

Ati: ‟Guhangana bya ngo turwane twarabisezereye, tubona ko ari byiza gushaka ibisubizo ku bibazo igihugu cyaba gifite binyuze mu nzira y’ibiganiro, itonesha ryigizwayo, haba gusaranganya ntawuhezwa, mu by’ukuri twanze amacakubiri duharanira ubumwe bwacu. Naho abarota kongera guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside imbaraga zo kubatsinda zirahari”.

Agaragaza ko kimwe mu bitanga ikizere ko Jenoside idashobora kongera kuba ari uko gahunda ihari ari ugushyira imbaraga mu guhuza Abanyarwanda aho kuzishyira mu bibatanya.

Makuza kandi avuga ko n’imyumvire y’Abanyarwanda yahindutse aho abanyarwanda biyumvanamo ndetse bakumva ko ik’ibanze ari ukuba abanyarwanda kuruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose.

Avuga kandi ko hagiyeho n’amategeko ahana ivangura n’amacakubiri, ati ‟Mbere abajyaga mu macakubiri amategeko yo kubahana ntiyari ahari ahubwo abicaga abatutsi barabihemberwaga. Ubu hari amategeko ku buryo n’ugitsimbaraye amategeko yabimuryoza. Iyo tuvuga ngo ntibizongera kubaho dufite ikibishyigikira nta bwo ari amagambo ahubwo ni ibikorwa”.

Bamwe mu baturage bakurikiye iki kiganiro na bo bemeza ko Jenoside ikirangira na bo bumvaga ko kongera kubana neza bidashoboka, ariko bakemeza ko gahunda nziza za Leta zituma buri wese yumva ko ari ngombwa kubana neza na mugenzi we.

Ntirushwa Frederic utuye mu Kagali ka Mwendo ati ‟Natwe nta wumvaga ko yakongera kubana n’undi kuko wumvaga umuntu wishe bitakoroha ko abana n’uwamwiciye ariko kubera kwigishwa imyumvire igenda ihinduka kandi abantu bagahura hakabaho kwigishwa no gusaba imbabazi ku bakoze Jenoside bemeye icyaha, abantu ukabona ko barenze amateka mabi”.

Perezida wa Sena y’ u Rwanda Bernard Makuza yavuze ko ibyagezweho mu myaka 25 ishize byose byubakiwe ku bumwe bw’Abanyarwanda (Foto Nshimiyimana E)

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.