Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Ab’i Bugeshi bakiranye urugwiro Minisitiri Gatabazi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 17-10-2021 saa 16:24:12

Guhera kuri iki Cymweru taliki ya 17 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yatangiye uruzinduko rw’Akazi rw’iminsi ibiri mu Ntara y’burengerazuba aho yaruhereye mu Murenge wa Bugeshi w’Akarere ka Rubavu.

Abaturage b’uyu Murenge wa Bugeshi uhana imbibi n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bamwakiranye ubwuzu n’urugwiro ubwo yabasuraga aherekejwe n’abayobozi b’Akarere, mbere yo gushyikiriza imiryango 8 y’abatishoboye inka bagabiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, binyuze mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS).

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko imiryango yagabiwe inka ari iyabonetsemo abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bityo zikaba zigiye gufasha iyo miryango no kubona amata yo guha abo bana bagakira imirire mibi.

Nyuma yo gutanga izo nka, Minisitiri Gatabazi yavuze ko ari impano abaturage bagenewe binyuze muri gahunda ya Girinka yatangijwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Yanabaganirije ku ngingo zitandukanye ahereye ku kubashimira umurava bagaragaza mu bikorwa byo kwiteza imbere, abasaba kutishora mu bucuruzi bwa magendu kuko ari bwo butuma bakoresha imipaka itemewe bikaba byabaviramo kwitiranywa n’umwanzi.

Umuyobozi wa NRS Fred Mufulukye, yibukije abaturage kongera imbaraga mu kurera abana ndetse no kuboneza urubyaro babyara abo bashoboye kubonera ibikenerwa by’ibanze no gukurikirana hirindwa ubuzererezi.

Abaturage bo muri Bugeshi bashimiye Perezida Kagame ukomeje kubazirikana, cyane ko no mu minsi ishize yashumbushije umuturage wo muri uyu Murenge abagizi ba nabi bari biciye inka.

Nyuma yo kugabira abo baturage bo muri Bugeshi, Minisitiri Gatabazi n’abayobozi bari kumwe basuye ibikorwa by’ubuhinzi bwa kijyambere mu Murenge wa Mudende.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.