Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abazitabira Inama ya ABLI bazigira ku Rwanda kubaka amateka mashya

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 09-05-2019 saa 16:07:55
Abazitabira Inama ya ABLI bazigira ku Rwanda kubaka amateka mashya

Mu Kwakira k’uyu mwaka wa 2019, mu Rwanda hazabera Inama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’imiryango ya Bibiliya ikorera mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika.

Iryo huriro «Forum» bita African Biblical Leadership Initiative ABLI (mu magambo ahinnye y’icyongereza), irimo gutegurwa n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda BSR (The Bible Society of Rwanda).

Abantu bagera kuri 700 bazitabira iyo nama bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bashishikajwe no kwigira ku Rwanda uburyo rwavuye mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu u Rwanda rukaba rwarateye intambwe ikomeye yo kongera kubaka amateka mashya kandi meza. Mu mateka meza menshi yasangizwa abanyamahanga harimo kubaka Umuryango Nyarwanda uzira amacakubiri ashingiye ku moko, kubaka umuco w’amahoro n’iterambere rirambye.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Pasitori Viateur Ruzibiza, Umuyobozi w’Inama y’ubuyobozi y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yatangaje ko hari ibintu bishingirwaho kugira ngo igihugu kemererwe gutegura no kwakira iyo nama ya ABLI.

Ati “Icya mbere gishingirwaho ni amateka cyagezweho cyasangiza abandi. Nk’uko mubizi rero mu Rwanda dufite amateka yo kwigirwaho. Uretse na ABLI, n’indi miryango itandukanye mubona ko iza kwigira ku Rwanda.

Icya kabiri gishingirwaho ni umutekano igihugu kiba gifite, naho icya gatatu, ni uko Igihugu cyakira abanyamahanga (Hospitality)”. Abayobozi ba African Biblical Leadership Initiative bamaze gusuzuma ubusabe bw’ibihugu byinshi, bahisemo ko u Rwanda ari rwo ruyakira ku nshuro ya 9 kuko ngo basanze rwujuje ibisabwa byose.

Rev. Ruzibiza yamenyesheje ko nk’Abanyarwanda bari muri Forum ya ABLI, na bo ngo basabye kwakira no gutegura iyo nama mpuzamahanga y’imiryango ya Bibiliya muri Afurika, kubera ko bari bafite amateka meza bagaragaje amahanga yakwigira ku Rwanda.

Ati «Iyo urebye amateka mabi Abanyarwanda twaciyemo, nuko u Rwanda rwari rwarasenyutse mu nzego zose hanyuma ukareba aho igihugu kigeze mu bumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere mu miyoborere no mu bikorwa remezo, bigaragarira abagana iki gihugu ko twavuye mu mwijima, ubu turi mu mucyo w’isanzure.»

Mu nama yo kunoza imyiteguro y’Inama Mpuzamahanga ya ABLI izabera mu Rwanda ku itariki ya 19 Ukwakira 2019 ikiciro cya mbere, Dr. Girima Muhammed, Umuyobozi wayo ku rwego rw’Isi wari uvuye mu Bwongereza mu kiganiro yatanze, yagaragaje impungenge z’uko asanga abatuye Isi badaha agaciro Bibiliya Ijambo ry’Imana, batayisoma uko bikwiye kandi ngo irimo amagambo y’ubwenge atanga ubugingo.

Ati «Mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, abahatuye ntibagisoma Bibiliya ahubwo batwawe n’amafirime abangiza akangiza n’abana babo. Muri Etiyopiya mu gihugu cy’amavuko, usanga abantu batunze Bibiliya ariko ntibazisome. Ahubwo bazishyira munsi y’imisego iyo bagiye kuryama mu ijoro kuko bizera ko ngo zibarinda imyuka mibi iyo ije kubateza akaga.»

Dr. Girma yavuze ko yifuza cyane ko muri Afurika batoza urubyiruko gukunda no gusoma Bibiliya, kugira ngo bakomeze bagire umuco w’ubumuntu. Igituma mu Burayi no mu bihugu bindi byateye imbere hagaragara ibikorwa by’ubunyamaswa byinshi, ngo ni uko banze gukurikiza amahame n’imiyoborere by’Ijambo ry’Imana.

Abakora muri BSR, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda n’amatorero ayigize bahawe umukoro wo gukangurira Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange guha agaciro Bibiliya no kuyisoma kubera umumaro ifite abatuye Isi.

Inama ya ABLI ngo izakora mu byiciro 2. Icya mbere kizahuza urubyiruko rw’Abanyarwanda 1000 kikazaba ku wa 19 Ukwakira. Ruzaganirizwa ku insanganyamatsiko yo kubaka amahoro, no ku kwiyubaka bijyanye no kwibeshaho.

Ikiciro cya kabiri k’inama kizatangira ku wa 23-25 Ukwakira 2019. Insanganyamatsiko izaganirwa muri iki kiciro igira iti «From Trauma to Triumph». Ugenekereje mu Kinyarwanda, bishatse kuvuga ngo “Kuva mu mwijima, ugana mu mucyo”.

Bijyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rwanyuzemo. Ibi biganiro bizatangwa n’impuguke z’Abanyarwanda n’abanyamahanga, nkuko byemejwe na Pasitori Ruzibiza, Umuyobozi w’Inama y’ubuyobozi y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda. Iyi nama ngo izitabirwa na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uyoborwa na Musenyeri Antoine Kambanda wa Kiliziya Gatolika, uherutse guhabwa na Papa inshingano zo kuyobora Arkidiyoseze ya Kigali asimbuye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa uri mu kiruhuko k’izabukuru.

Abazitabira Inama ya ABLI bazigira ku Rwanda kubaka amateka mashya

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.