Abazahagararira  u Rwanda mu mikino y’Afurika y’urubyiruko  basabwe kwitwara neza

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 15, 2018

Kuva tariki  18 kugeza 28 Nyakanga 2018 mu mugi wa Alger muri Algeria hazabera imikino y’Afurika y’urubyiruko “Youth African Games  2018” igiye kuba ku nshuro ya 3. U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 13  bari mu mikino 3 ari yo Karate, Beach Volleyball  no mu mikino ngororamubiri.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino y’Afurika y’urubyiruko muri Algeria

Mu  mikino ngororamubiri hari  Karangwa  Kwame  usiganwa metero 100 na 200 ndetse no gusimbuka. Hari kandi Bakunzi Aime Phraditte (1500 m na  3000 m), Nishimwe Belyse (800 m), Ibishatse Angelique, Ugeziwe Dieudonné na Iradukunda Mediatrice. Iyi kipe ikazatozwa na  Karasira Eric.

Muri Karate hari  Shyaka Victor Kaberuka uzakina mu kiciro cyo kwiyereka (Kata),  Niyitanga Halifa uzakina mu kiciro cyo kurwana (Kumite) na  Umunezero Jovia (kumite). Iyi kipe izatozwa  na Nkuranyabahizi Noel usanzwe ari n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu.

Mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” hari ikipe y’abakobwa igizwe na Munezero Valentine na  Musabyimana Penelope na ho ikipe y’abahungu igizwe na Kageruka Cedrick na Masabo Bertin. Iyi kipe izatozwa na Mudahinyuka Christophe.

 Aba bakinnyi  bibukijwe ko bazaba bahagarariye Igihugu

 Tariki 13 Nyakanga 2018 ni bwo habaye umuhango wo gushyikiriza ibendera ry’Igihugu aba bakinnyi  bagiye guserukira u Rwanda muri Algeria.  Uyu muhango wabereye mu cyuma k’inama cya Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC),  wari witabiriwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, Perezida wa Komite Olempike, abayobozi batandukanye b’amashyirahamwe y’imikino ndetse n’ababyeyi b’aba bana.

Abana bari kumwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’ababyeyi babo

 Minisitiri Uwacu Julienne yibukije aba  aba bakinnyi  ko bagiye bahagarariye Igihugu. Ati: “ Iyi mikino iba igamije guhuza urubyiruko rw’Afurika kugira  ngo basabane ariko si ukujya gusabana gusa ahubwo hari no kurushanwa, mugomba kuzirikana ko  muri aya marushanwa muzaba muhagarariye Igihugu”.

Yakomeje yibutsa aba bakinnyi ko bazahangana n’abandi  bose bazaba bashaka gutsinda ko bibasaba gukora cyane bakitwara neza kandi ko nk’ubuyobozi ndetse n’ababyeyi  bazababa hafi kugira ngo bitware neza.

Minisitiri Uwacu (ibumoso) na Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb Munyabagisha (iburyo) ubwo bashyikirizaga ibendera ry’igihugu Munezero (Hagati) uzaba ayoboye bagenzi be

Minisitiri Uwacu yashimye Komite Olempike uburyo bateguye aba bana kuko babanje guca mu marushanwa hagatoranywa abatsinze.

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda  Amb. Munyabagisha Valens,  yavuze ko aba ba bakinnyi koko batoranyijwe biciye mu majonjora aho bashatse abana hirya no hino mu gihugu ababaye aba mbere akaba ari  aba bagiye. Yakomeje avuga ko  uretse kuba aba bakinnyi bagiye kurushanwa ngo babone imyanya myiza bagomba no gushaka itike y’imikino Olempike y’urubyiruko izabera muri Argentine mu Kwakira 2018. 

Amb. Munyabagisha avuga ko  aba bakinnyi bateguwe neza   ndetse banahura n’abaganga kugira ngo barebe ko ubuzima bwabo bumeze neza.

Iyi mikino ni inshuro ya  3 igiye kuba akaba ari inshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kuyitabira. Muri 2014 ubwo iyi mikino iheruka kubera Gaborone muri Botswana,  u Rwanda  rwari rwahagarariwe  muri  mikino  12 irimo Boxe, Volleyball, imikino ngororamubiri, Basketball (3×3), Fencing, Amagare, Tennis, Tennis de table, Koga, Taekwondo, Karate na Golf. Muri icyo gihe habonetse imidali 2 ya Bronze harimo   uw’ikipe ya volleyball y’abakobwa n’uwa   Cyiza Jean Pierre muri Boxe.

Abakinnyi bafite intego yo kwegukana imidali myinshi

Munezero Valentine  ukina Beach Volleyball ni we  uhagarariye iri tsinda ry’abakinnyi 13 bagiye guhagararira u Rwanda.  Munezero  yavuze ko bafite ikizere cyo kuzitwara neza bakegukana imidali akurikije imyiteguro myiza bagize. Yagize ati: “ Twakoze imyitozo ihagije, tubijeje ko tuzakora uko dushoboye  twegukane imidali”.

Uretse kwegukana imidali , Munezero yavuze ko  bafite n’intego yo kubona itike y’imikino Olempike y’urubyiruko.

Munezero Valentine na  Musabyimana Penelope muri Nyakanga 2017 bitabiriye imikino  y’urubyiruko  ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza “Commonwealth Youth Games 2017” muri Bahamas bitwara neza begukana umudali wa Bronze.  Munezero avuga ko   urebye uko bitwaye kiriya gihe bwari b’ubwa mbere,  uyu mwaka bafite ikizere cyo kwitwara neza kuko bamaze kumenyera. Ati: “Twitoje neza  kandi twiteguye guhangana ndetse tukazitwara neza birenze uko twitwaye Bahamas”.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball mu bakobwa n’abahungu,  Mudahinyuka Christophe  yatangaje ko  kuba  abakinnyi bariteguye neza  bibaha ikizere cy’uko bazitwara neza.

Akomeza avuga ko  nibamara kumenya amakipe bazahura ari bwo bazamenya neza  uko bazitwara. Ati: Nitumara kubona amakipe tuzahura na yo ni bwo tuzamenya neza uko tuzitwara  ariko intego tujyanye ni ukwegukana umudali ndetse no kubona  itike y’imikino Olempike”.

Kuba ikipe y’abahungu ari ubwa mbere igiye gukina imikino mpuzamahanga, Mudahinyuka avuga ko ari ubwa mbere ariko  bari ku rwego rwiza  akaba yizera ko bazakora ibishoboka byose bakitwara neza.

Abakinnyi bazagenda mu byiciro

Uyu munsi tariki 15 Nyakanga 2018  ni bwo ikipe ya Beach Volleyball ihaguruka mu Rwanda yerekeza  i  Alger muri Algeria. Iyi kipe izakina  kuva tariki 20 kugeza 25 Nyakanga 2018,  nyuma  tariki 27 Nyakanga 2018 igaruke mu Rwanda  ihagere tariki 28 Nyakanga 2018.

Tariki 20 Nyakanga 2018 ni bwo abagize ikiciro cya kabiri  kigizwe n’ikipe y’imikino ngororamubiri  na Karate  bazahaguruka mu Rwanda berekeza muri Algeria. Mu mikino ngororamubiri bazakina  kuva tariki 24 kugeza 27 Nyakanga 2018 hanyuma tariki 29 Nyakanga 2018 bagaruke mu Rwanda.

Muri Karate bazakina tariki 26 na 27 Nyakanga 2018 hanyuma bagaruke mu Rwanda na bo tariki 29 Nyakanga 2018.

Iyi mikino izatanga itike yo kwitabira imikino Olempike y’urubyiruko “Youth Olympic Games 2018 ” izabera Buenos Aires    muri Argentine kuva tariki 06-18 Ukwakira 2018, imikino iheruka muri 2014 ikaba yarabereye Nanjing mu Bushinwa.