Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abayobozi n’abanyamakuru barasabwa gutahiriza umugozi umwe mu guhana amakuru

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 01-02-2018 saa 06:38:53
Uhereye ibumoso ni Rushingabigwi Emmanuel, Mbanda Gerard na Mukunde Angelique

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Itangazamakuru n’itumanaho mu rwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), Gerard Mbanda asaba abayobozi n’abanyamakuru gutahiriza umugozi umwe baganisha ku cyagirira Abaturarwanda akamaro bakarangwa n’imikoranire izira amakemwa. Ibi byagarutsweho mu mahugurwa y’umunsi umwe yagenewe abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Kicukiro ku itegeko ryo gutanga amakuru.

Uhereye ibumoso ni Rushingabigwi Emmanuel, Mbanda Gerard na Mukunde Angelique

Mbanda asobanura ko uko guhuriza hamwe no gusenyera umugozi umwe hagati y’abayobozi  n’abanyamakuru kudakwiye kuburizamo kugaragaza ibitagenda kuko biri no mu nshingano z’Itangazamakuru.

Mbanda agira ati: “Itangazamakuru ni umuranga mwiza w’ubuyobozi, Turifata nk’aho ari ikiraro gihuza abaturage n’abayobozi. Ibyo itangazamakuru rikora ribikora mu nyungu z’abaturage, n’abayobozi akazi kabo kaba kagamije gukorera inyungu z’abaturage urumva ko twembi aho duhurira hakomeye cyane.

Singombwa wenda ko tuba inshuti (Abayobozi n’abanyamakuru) ariko ni ngombwa ko ibyo dukora tubikora kinyamwuga, aho duhurira tukareba ko buri umwe atabangamira undi mu kazi akora”.

Mbanda kandi anenga bamwe mu bayobozi babuza abaturage kuvugisha itangazamakuru kuko biba ari uburenganzira bwabo bwo kugaragaza ibyo bashima n’ibyo banenga.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Gerald Mbanda, avuga ko kuba umuyobozi yavuga ko ikibazo abajijwe agikurikirana mu gihe atari akizi, cyangwa atagifiteho amakuru ahagije atari igitangaza, mu gihe hari n’itegeko rijyanye no gutanga amakuru rikagena igihe ntarengwa cyo kuyatanga bitewe n’urwego ariho.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kicukiro ushinzwe iterambere n’ubukungu Mukunde Angelique, avuga ko bikwiye ko abayobozi batanga amakuru mu gihe bayafite, ariko n’abanyamakuru bari bakwiye kujya bakurikirana amakuru y’ikibazo runaka babajije abayobozi.

Mukunde atangaza ko abayobozi bagira akazi kenshi ku buryo bashobora no kwibagirwa gutangariza itangazamakuru uko ibibazo byakemutse, ashimangira ko kuri we by’umwihariko asanga abazi ikibazo neza babajijwe baba bagomba gutanga amakuru kandi ku gihe.

Umunyamategeko w’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), Ibambe Jean Paul atangaza ko ku basabwa amakuru ngo hari igihe nabo baba bakeneye umwanya wo kuyashaka no kuyegeranya, ariko abo bayobozi  nabo basabwa kubahiriza igihe ntarengwa kigenwa n’itegeko ryo kuyatanga.

Gusa kuri we asanga imvugo kwimwa amakuru ikunze kuvugwa, ari igihe umuyobozi runaka yabwira umunyamakuru ko atamuha amakuru ku kibazo runaka, cyangwa akarenza iminsi igenwa n’itegeko ryo kubona no gutanga amakuru.

Ingingo ya 590 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha ivuga ku bihano ku muntu utanga amakuru atariyo cyangwa ntayatangire ku gihe aho kiva ku mafaranga 100 000 kugera 500 000 cyangwa igifungo kuva ku kwezi kumwe kugera ku mezi 6.

Ingingo ya 591 y’iryo tegeko nayo isaba umuntu wese wanze gutanga amakuru cyangwa akayafatira mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ahanwa no gutanga amafaranga 200 000 kugera kuri 1000 000 cyangwa igifungo kuva ku kwezi kugeza ku mezi 6.

 

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.