Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Abayobozi mugire umuco wo kwiyoroshya – Kagame

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Mar 2, 2018

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bitabiriye Umwiherero ku nshuro ya 15 kurangwa n’umuco wa ngombwa, umuco wo kwiyoroshya birinda kwiremereza mu kazi, bagashyira imbere gahunda zirebana n’inshingano zabo.

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bitabiriye Umwiherero wa 15 gukomeza kurangwa n’umuco wo kwiyoroshya

Umukuru w’igihugu yabitangaje ejo hashize tariki 1 Werurwe 2018, ubwo yasozaga ku mugaragaro umwiherero w’abayobozi ku nshuro ya 15 waberaga i Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Yagize ati “Umuco wa ‘protocol’ si mwiza, aho usanga abantu benshi babyiganira gukora ikintu kimwe, harimo n’uwo mwanya batakaza. Nk’ubu hari igihe umuyobozi ashobora kugera ku kibuga k’indege aturutse mu gihugu runaka,  indege yahagera,  abantu bo mu nzego zitandukanye bagata umwanya bajya kwakira minisitri runaka, bakareka inshingano zindi bari bafite, ibyo ntabwo ari byo, bigomba guhagarara kuva ubu.

Perezida Kagame yavuze ko hari igihe abayobozi bakorera mu kajagari mu gihe umuntu aje, Perezida aje, Minisitiri, Meya aho kugira ngo aze akosore ibitagenda neza bakajya kwishyura ibijyanye no ku mwakira no gushagara.

Ati “Aho tuhatakariza byinshi, kandi biba ku nzego nyinshi, ikiguzi cyo kwakira, ikintu cyo kwakira abayobozi ni umuco mubi.”

Umukuru w’Igihugu yatanze ingero z’uburyo ibihugu byagiye bitezwa imbere no kubakira ku muco. Ati: “Reka ntange ingero z’abadusize, i Burayi n’ahandi, ikigira Amerika igihangange ni umuco, umuco wa mbere ni ukwigirira ikizere, umuco wa kabiri ntibatinya kurwanira inyungu zabo, bubaha ingabo zabo bifite aho bituruka, twabayeho turi igihangange kubera ko abantu babiharaniye, barakora, barizera biteguye no kubiharanira.

Abayobozi bari bitabiriye Umwiherero wa 15 ubwo wasozwaga

Perezida Kagame yagize ati: “Noneho twebwe umuco dushaka gukurikiza uba uwuhe? umuco uranga abantu, umuco wo kwiyoroshya, umuco wo gukora, umuco ni ukuvuga ubudahangarwa, kuvuga ngo kubera ko meze ntya nta we ushobora kuza ngo ampungabanye ngo ashake kungira kuba nkawe, ndaba uko nshaka kumbereye, kubereye abo bantu bahisemo kumera gutyo.”

Yabajije abayobozi impamvu bategera abaturage, akaba asanga harabuze inkingi y’umuco bitewe n’uko hari abumvise ko kuba abayobozi ari ukwicara abantu bakaba aribo bagusanga, n’abahageze ntibabonerwe umwanya.

Ati: “Iyo umuturage yegereye umuyobozi ntakemure ikibazo, icyo kibazo kiba kijyanye n’umuco n’imyifatire? Uwagiye kureba abaturage wabikoze rimwe mu gihe kirekire, aramanuka ukagomba kubyumva ko yaje, ibintu byose bigahagarara. Ntimunatware umwanya muganira icyamuzanye cy’akazi ahubwo ibintu byose bigahagarara bakagomba kumwakira n’abari mu biro bakavamo.”

Perezida Kagame yavuze ko umuyobozi wamanutse bagenda bakamukinga urukuta rw’abamwakiriye akabona ibyo gusa ibiri inyuma yari akwiye kuba abona ntabibone, ku rukuta bakandikaho icyo bashaka ko abona agataha abona ibyo bamushyize imbere.

Ati: “Ibi bintu mbibona buri munsi, twagiye iyo mu misozi ahatari umuhanda bahashyira umuhanda bujya gucya imihanda inyerera bayitunganyije, nkibaza ukuntu mu cyumweru kimwe ubushobozi bwabonetse, kuki butabonetse mu myaka yashize, ubushobozi buboneka ari uko Perezida agiye gusura aho hantu buvahe, nta bwo buva mu biro bya Perezida bufite aho buri n’ubundi bwari bukwiye kuba bwakoreshejwe no kugira ngo abo baturage babone aho banyura kuki biboneka uyu munsi?”

Yagaye abafite umuco wo gukorera ku jisho, ibyo abifata nk’akajagari gaterwa n’uko habuze umuco kandi nta bushobozi bwabuze.

Perezida Kagame yavuze ko umuco ukwiye kujyana n’ubunyamwuga kandi ko nta we ushobora guhura n’igihombo mu gihe yakoze gutyo. Ati “Wagabanyije kwiremereza ugakora akazi kawe, igitakara kiba iki? Nibwira ko umuntu yakwishimira kuba yakoze ikintu kikagira ikivamo kuri we no ku bandi bantu.”

Nyuma yo gusoza Umwiherero w’abayobozi, Umukuru w’Igihugu yakomereje mu karere ka Nyagatare aho yatashye anatangiza ku mugaragaro  Epic Hotel y’inyenyeri 4  yuzuye ifite agaciro ka miliyari  19 z’amafaranga  y’u Rwanda.