Kigali-Rwanda

Partly sunny
21°C
 

Abayobozi ku Isi barahamagarira ibihugu bikennye kuringaniza imbyaro

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 14-11-2018 saa 14:11:47

Abayobozi batandukanye ku Isi barahamagarira ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kwitabira gahunda yo kuringaniza urubyaro nk’inzira iganisha ku iterambere ry’ubukungu.

Ibyo byatangarijwe mu biganiro Mpuzamahanga kuri gahunda yo kuringaniza urubyaro mu miryango ICFP (Home – International Conference on Family Planning 2018), byitabiriwe n’abagera ku 3700 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Nk’uko byagarutsweho n’abayobozi batandukanye, bahamagariye ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kwitabira uburyo bugezweho bwo kuringaniza hagamijwe kubaho ubukungu burambye, ndetse hashyirwamo n’inkunga ya miliyoni 350 z’amadorari kugira ngo iyo gahunda ishyirwe mu bikorwa.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane avuga ko imbaraga ziri gushyirwa muri gahunda yo kuringaniza urubyaro ari iby’agaciro kuko zizatuma u Rwanda rugera ku ntego z’ikinyagihumbi mu iterambere rishingiye ku buzima.

Dr Gashumba agaragaza ko akamaro ko kuringaniza urubyaro mu miryango bishingira mu kumenyesha ababyifuza uburyo busanzweho, gutanga izo serivisi kubahisemo no kuzitabira.

Minisitiri w’Iterambere mpuzamahanga wa Canada, Marie Claude Bibeau, yemeye miliyoni 104.4 z’amadorari ya Canada, agera kuri miliyoni 78.8 z’amadorali ya Amerika azakoreshwa mu mushinga wo kuringaniza urubyaro, uburenganzira bwo gukuramo inda ku bushake kandi byemewe n’amategeko.

Minisiteri y’Iterambere mpuzamahanga y’Ubwami bw’Abongereza (Royaume-Uni) yagaragaje ko igihugu cyabo gitanga miliyoni 200 z’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu (livres sterling) buri mwaka muri porogaramu z’ubuzima akabasha gutuma ababana(couples) bagera kuri miliyoni 6 babasha kuringaniza urubyaro.

Fondasiyo Bill & Melinda Gates na yo mu gushyigikira gahunda yo kuringaniza urubyaro, yemeye inkunga yo kuringaniza urubyaro ingana n’amafaranga miliyoni 18 z’amadorari ku bihugu nka Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Guinée, Mali, Mauritanie, Niger, Sénégal naTogo.

Iyo fondasiyo yemeye no gutanga inkunga ya miliyoni 15 z’amadorari y’ibizakenerwa by’ibanze ndetse na miliyoni 3 z’amadorari zo kubishyira mu bikorwa. Iyo nkunga kandi ije ikurikiye iyatanzwe mu gihugu cya Burkina Faso mu ntangiriro za 2018.

hagarariye urubyiruko muri Zimbabwe Jane Nyathi ashimangira ko ikibazo cyo kuringaniza urubyaro kigira ingaruka cyane ku rubyiruko. Avuga ko ibihugu bya Afurika usanga bitareba cyane ikerekezo cyabyo kiri imbere n’ingaruka bishobora guhura nazo.

Avuga ko ari ngombwa ko urubyiruko rugomba guhora ruzirikana ko uko rubayeho uyu munsi n’uko ruzaba ruriho mu bihe bizaza.

Jane avuga ko kuringaniza urubyaro bigabanya ingaruka z’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara, bigakuraho umubare w’abana bata amashuri ndetse n’abagore bakuramo inda.

Madame Jeannette Kagame witabiriye ibyo biganiro, agira ati: “Tugomba kuba umuyoboro w’impinduka nziza kandi tugazishyira mu bikorwa ntawe ubuduhata. kumenya gushyira hamwe, kugira ibyo twiyemeza, ubumenyi bwagutse kandi butandukanye bizadufasha gushyiraho amategeko n’ibipimo bituma tubona ibisubizo birambye kandi by’ukuri bigomba guhabwa agaciro”.

Ibyo biganiro byitabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Son Martine Moïse, umugore wa Perezida w’igihugu cya Haïti, igikomangoma cya Jorudaniya Sarah Zeid , Dr. Ernesto Pernia, Minisitiri wa Philippine ushinzwe igenamigambi ry’ubukungu na Annette Dixon, visi Perezida ushinzwe iterambere ry’abaturage muri banki y’isi.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.