Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Abayobozi b’Uturere batorewe kuyobora imyaka 5 bamenyekanye

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 19-11-2021 saa 14:05:22
Kayitare Jacqueline, Meya wa Muhanga

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo habaye amatora ya Biro y’Inama Njyanama n’aya Komite Nyobozi z’Uturere.

Abayobozi b’Uturere bamaze gutorerwa kuyobora Uturere muri manda y’imyaka itanu ni aba bakurikira:

Mu Ntara y’Amajyepfo

KAMONYI

Dr Sylvère Nahayo ni we watorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi.

Dr Sylvère Nahayo, Meya wa Kamonyi

MUHANGA

Kayitare Jacqueline ni we wongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga

RUHANGO

Habarurema Valens yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango

Habarurema Valens

NYANZA:

Ntazinda Erasme nawe yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyanza

Ntazinda Erasme, Meya wa Nyanza

HUYE:

Sebutege Ange yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Huye

Sebutege Ange, Meya wa Huye

GISAGARA:

Rutaburingoga Jerome yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gisagara

Rutaburingoga Jerome,Meya wa Gisagara

NYAMAGABE:

Niyomwungeri Hildebrand yatorewe kuyobora Akarere ka Nyamagabe

Niyomwungeri Hildebrand

NYARUGURU:

Murwanashyaka Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere ka Nyaruguru

Murwanashyaka Emmanuel

Mu Ntara y’Iburasirazuba

BUGESERA:

Mutabazi Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Bugesera.

Meya Mutabazi Richard

NYAGATARE

Gasana Stephen ni we watorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare

Gasana Stephen

GATSIBO:

Gasana Richard ni we wongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gatsibo

Gasana Richard

NGOMA

Niyonagira Nathalie ni we watorewe kuyobora Akarere ka Ngoma

Niyonagira Nathalie

KAYONZA

Nyemazi John Bosco yatorewe kuyobora Akarere ka Kayonza

Nyemazi John Bosco

KIREHE

Bruno Rangira ni we watorewe kuyobora Akarere ka Kirehe

Bruno Rangira

RWAMAGANA

 Mbonyumuvunyi Radjab niwe wongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Rwamagana

Mbonyumuvunyi Radjab

Mu Ntara y’Uburengerazuba

RUTSIRO

Murekatete Triphose ni we watorewe kuyobora Akarere ka Rutsiro

Murekatete Triphose

RUBAVU

Kambogo Ildephonse ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu.

Kambogo Ildephonse

NYABIHU

Mukandayisenga Antoinette yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyabihu.

Mukandayisenga Antoinette

NYAMASHEKE

Mukamasabo Appolonie yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyamasheke.

Mukamasabo Appolonie

NGORORERO

Nkusi Christophe ni we watorewe kuyobora Akarere ka Ngororero.

Nkusi Christophe (ibumoso)

RUSIZI

Dr Kabiriga Anicet atorewe kuyobora Akarere ka Rusizi.

Dr Kabiriga Anicet

KARONGI

Mukarutesi Vestine ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere.

Mukarutesi Vestine

Mu Ntara y’Amajyaruguru

GICUMBI:

Nzabonimpa Emmanuel ni we watorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi.

Nzabonimpa Emmanuel

BURERA

Uwanyirigira Marie Chantal yongeye gutorewe kuba Meya w’Akarere ka Burera

Uwanyirigira Marie Chantal

MUSANZE

Ramuri Janvier ni we watorewe kuyobora akarere ka Musanze

Ramuri Janvier

RULINDO

Mukanyirigira Judith ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo.

Mukanyirigira Judith

GAKENKE

Uwatorewe kuyobora Akarere ka Gakenke ni Nizeyimana Jean Marie Vianney.

Nizeyimana Jean Marie Vianney

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.