Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Abayobozi b’imitwe ya Politiki barasabwa kwirinda amakimbirane ya Politiki

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 27-01-2018 saa 06:54:44
Bamwe mu bari bitabiriye inama nyunguranabutekerezo y' Ihuriro ry'imitwe ya Politiki

Abayobozi b’imitwe ya Politiki bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo igamije kuganira ku makimbirane ya Politiki n’impamvu zayo ndetse n’ingaruka, akaba ari mu rwego rwo kuyirinda muri iki gihe u Rwanda rwitegura amatora y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Bamwe mu bari bitabiriye inama nyunguranabutekerezo y’ Ihuriro ry’imitwe ya Politiki

Umuvugizi w’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki Nizeyimana Pie avuga ko ibiganiro ku makimbirane muri  Politiki ari ngombwa cyane cyane muri iki gihe u Rwanda rwitegura amatora y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, akaba ari mu rwego rwo gutegura abagize imitwe ya Politiki kuzirinda amakimbirane mu gihe cy’amatora.

Ati: “Iyi nama igamije gutegura abayobozi b’imitwe ya Politiki mu matora y’abadepite ataha, ni mu rwego rwo kwirinda no gukumira amakimbirane yashobora kuvuka.”

Dr Ismael Buchanan, Umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda watanze ikiganiro ku mpamvu zitera amakimbirane ya Politiki, yahereye ku byaranze Politiki y’u Rwanda ku butegetsi bwabanje yakunze kurangwa n’amakimbirane, bikaza kugeza igihugu kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Ubusanzwe amateka y’u  Rwanda yakunze kurangwa n’amakimbirane mu bihe byashije, hari n’ubwo amakimbirane ashobora guturuka ku myumvire y’abantu itandukanye, imyitwarire inyuranye, inyungu z’abantu zitandukanye, kubura ibyangombwa by’ibanze no gusaranganya nabi umutungo.”

Uretse ibi, Buchanan asanga kandi amakimbirane aturuka ku bwishishanye, ku rwikekwe, inzangano n’ibindi, iyo rero ngo ibyo bibaye muri politiki, bigera ku bantu benshi, dore ko abanyapolitiki baba bafite abo bayoboye, bivuze ko nabo ayo makimbirane abageraho.

Yagarutse kandi ku gisobanuro cy’amakimbirane, avuga ko hari aho yumvikana nk’ubushyamirane cyangwa kutavuga rumwe hagati y’abantu babiri cyangwa benshi.

Kuba rero Ihuriro ry’imitwe ya Politiki ryahisemo kungurana ibitekerezo ku makimbirane ashobora kuvuka muri politiki, biterwa n’uko riba ryasubije amaso inyuma rikigira ku mateka yabayeho mu Rwanda, aho amashyaka atashoboraga kwicarana nk’uko uyu munsi  yicarana ahuriye muri ‘Forum’  imwe bakaganira ku iterambere ry’umuturage n’ibindi.

Dr Buchanan avuga kandi ko amakimbirane yaranze Politiki y’u Rwanda mu bihe byashize yakemuwe mu buryo burambye n’ihuriro ry’imitwe ya Politiki, kuko abanyapolitiki ba none barenze ibibatanya bagashyira imbere ibibahuza ari byo igihugu n’umuturage bakorera.

Ndangiza Madina na we wari witabiriye ibi biganiro ahagarariye umutwe wa Politiki wa PDI asanga ibiganiro ku makimbirane ya Politiki byari ngombwa mu rwego rwo kuyakumira muri Politiki, hakabaho ubwumvikane n’ubwuzuzanye aho kubaho ihangana.

 

 

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.