Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Abayobozi b’Imidugudu basoje manda bahawe ibyemezo by’ishimwe

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 27-10-2021 saa 00:01:46

Kuri uyu wa Kabiri, mu midugudu 14,837 yose igize Igihugu hakozwe ihererekanyabubasha hagati ya Komite Nyobozi z’Imidugudu zicyuye igihe na Komite Nshya zatowe, abayobozi b’imidugudu basoje manda bagenerwa ibyemezo by’ishimwe bigaragaza ubwitange bagaragaje mu gukorera Igihugu.

Muri iri hererekanyabubasha ryahujwe n’inteko rusange mu Midigudu, Komite Nyobozi y’Umudugudu irangije manda yashyikirizaga Komite nshya ibitabo byose by’Umudugudu birimo ibyakozwe n’imihigo.

Ni umuhango wahagarariwe n’abayobozi b’Inzego z’ibanze barimo abayobozi n’abakozi ku Ntara, Uturere n’imirenge, n’Inzego z’umutekano. Umuhanwo wo muri imwe mu mirenge wakurikiranywe na ba Guverineri b’Intara.

Mu Ntara y’Amajyepfo Guverineri Kayitesi Alice yitabiriye umuhango wabereye i Rukoma mu Karere ka Kamonyi, mu Burengerazuba Guverineri Habitegeko François ayobora umuhango wabereye mu Murenge wa Cyanzarwe w’Akarere ka Rubavu, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla yitabira umuhango wabereye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, na ho mu Burasirazuba umuhango witabirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara Dr. Jeanne Nyirahabimana.

By’umwihariko abari bagize Komite Nyobozi z’imidugudu zishoje manda, bashimiwe ubwitange bagaragaje mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta ndetse no mu bihe bitari byoroshye byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 byatumye n’igihe bamaze ku nshingano cyiyongera.

Abaturage babatoye bifuza ko ibyagezweho byasigasirwa ndetse abayobozi bakimakaza umuco wo gutega amatwi ibyo bifuza ko byakorwa mu Mudugudu, kubegera, kubakemurira ibibazo no gufatanya mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Bamwe mu bayobozi b’imidugudu barangije manda bavuga ko ibyo bagezeho bikwiye gusigasirwa, bakibutsa ababasimbuye ko bagifite byinshi byo gukora hagamijwe guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Abagize Komite Nyobozi nshya y’Umudugudu irimo n’abongeye gutorerwa manda nshya y’imyaka itanu, bose beguriwe inshingano, bavuga ko hari ibyo bagiye gushyiramo imbaraga.

Uyu muhango wasojwe n’ubusabane mu bice bitandukanye aho abayobozi bashya, abacyuye igihe ndetse n’abaturage bacinye akadiho bishimira intambwe imaze guterwa mukwimakaza ubuyobozi bubereye buri wese.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yibukije abayobozi barimo guterwa mu Nzego z’ibanze ko nyuma yo kugirirwa icyizere bakwiye kuzarangwa n’imyitwarire myiza bagendera kure kirazira Igihugu cyiyemeje kugendera kure.

Agira ati: ““Abayobozi bashya ndetse n’abasanzwemo bazakomeza nibamara kugirirwa icyizere, icyo tubasaba cya mbere ni Discipline (imyitwarire myiza); Bazi ibyo Igihugu cyanga, Igihugu cyanga ruswa, akarengane, itoneshwa, ivangura n’amacakubiri. Wagiye mu kazi kawe ukirinda ruswa, ukirinda kwiyandarika, ukirinda ibintu bituma uta agaciro nk’umuyobozi nta cyatuma udakomeza gushyigikirwa, ikindi n’ubufatanye na bagenzi bawe”.

Abibutsa kandi ko ari ngenzi ku bayobozi kugisha inama no kuzigira abandi mu mujyo wo gukorera hamwe hagamijwe kugera ku ntego yo guhoza umuturage ku isonga.

Mu Karere ka Ngororero abayobozi bacyuye igihe bambitswe imidali y’ishimwe

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.