Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Abayobozi bakuru basaga 300 bitabiriye Umwiherero ku nshuro ya 15

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 26-02-2018 saa 07:33:49

Umwiherero w’abayobozi ubaye ku nshuro ya 15 watangiye uyu munsi  ukaba witabiriwe n’abayobozi basaga 300, uzamara iminsi 4.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryaturutse mu Biro bishinzwe ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda (OGS), rigaragaza ko Umwiherero w’uyu mwaka ubera ku ishuri rya gisirikare ry’i Gabiro, mu karere ka Gatsibo, guhera uyu munsi tariki ya 26 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2018. Uyu mwaka, ni ku nshuro ya 15 Umwiherero ubaye.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye Umwiherero ubaye ku nshuro ya 15

 

Abayobozi basaga 300 bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, ibigo biyishamikiyeho ndetse n’ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi bazitabira uyu mwiherero. Ingingo nkuru zizaganirwaho zirimo aho igihugu kigeze mu kwesa imihigo y’iterambere rirambye kiyemeje, Inkingi z’ibanze zizubakirwaho iterambere ryihuse, Uruhare rw’iterambere ry’inganda n’imigi no kunoza ubukungu, Uburezi nk’umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi, Guteza imbere serivisi z’ubuzima, U Rwanda muri Afurika no mu ruhando mpuzamahanga.

Aha imodoka zari zitwaye Abayobozi berekeje i Gabiro mu Mwiherero ubaye ku nshuro ya 15

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame azayobora Umwiherero, Dr Edouard Ngirente we azageza ku bitabiriye Umwiherero uko imyanzuro y’Umwiherero wa 2017 yashyizwe mu bikorwa.

Umwiherero ni igikorwa gishingiye ku muco nyarwanda aho abayobozi b’igihugu bahuraga bakaganira ku bibazo byugarije abaturage. Intego y’izi nama yari ugushaka ibisubizo ku bibazo byagaragajwe no kwiyemeza kubishyira mu bikorwa. Kuri ubu, iki gikorwa gikoreshwa nk’umwanya udasanzwe aho abayobozi bagaragaza ibyo bakoze, ibitaragezweho n’impamvu, bakarebera hamwe aho iterambere ry’igihugu rigeze ndetse bakanafata ingamba ku buryo bwakoreshwa mu kwihutisha ibikorwa by’ingenzi bijyana n’iterambere rirambye.

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.