Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Abayobozi badakorera abaturage bagomba kubibazwa – Kagame

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 08-05-2019 saa 16:29:48
Perezida Kagame aganiriza abaturage bo mu Karere ka Burera kuri uyu wa 8 Gicurasi 2019

Perezida Paul Kagame yasuye Akarere ka Burera kuri uyu wa 8 Gicurasi 2019, yihanangirije abayobozi bako karere n’abandi batita ku nshingano zabo zo gukorera abaturage nko kubagezaho serivise bakeneye, avuga ko abayobozi nk’abo batazihanganirwa.

Yabivugiye mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, mu kiganiro yagiranye n’abaturage basaga 800 batuye imirenge itandukanye yako karere, bamugezaho ibibazo n’ibitekerezo, Perezida abafasha kubiha umurongo.

Ati “Abayobozi bagifite intege nke mu gukemura ibibazo by’abaturage kandi babifitiye ibyangombwa nta cyabuze, Abayobozi nkabo nta bwo bazihanganirwa.”

Umukuru w’Igihugu yibukije ko ubushobozi buhari. Ati “Dukwiye gukoresha ubushobozi buhari uko bikwiye, bukagabanya ibibazo dufite. Nta handi byahera bitari ku bayobozi bagakorana nabo bakorana bigakemuka. Hari abayobozi benshi bicaye hano baraza kubibazwa ndetse baraza no kubisubiza.”

Umukuru w’Igihugu yibukije abayobozi gushyira imbaraga mu gufatanya n’abaturage bayobora gushaka igisubizo cya bimwe mu bibazo bafite nk’ibijyanye n’umutekano, uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi, n’ibindi.

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko ari bo bagomba gufatanya n’abaturage mu kubaka igihugu no kukirinda.

Ati “Nibyo by’umutekano, mwe nta kibazo mufite, abaturage barafatanya babona umutekano bakikorera ibyabo. Iki gihugu cy’u Rwanda, ni igihugu cyacu tugomba kubaka tukakirinda, tukarinda ibyo twubaka nta bwo turi abacakara b’abaturanyi, nta bwo turi insina ngufi.”

Yongeyeho ati “Abaturanyi bashaka kuduteza ibibazo mubihorere twe dukemure ibibazo byacu. Igihe bazumvira ko tugomba kubana neza, tuzabana neza. twe tubana n’abantu bose ariko nta bwo waduhindura akarima kawe uhingamo ibyo ushaka. Natwe dufite ibyo dushaka.”

Perezida Kagame yibukije ko Abanyarwanda atari ngombwa kujya mu mahanga gushakayo ibiri mu Rwanda. Ati “Ibyo mujya gushaka hanze y’imipaka ibyinshi biri hano n’amasoko ari hano.Ariko abayobozi baragenda bakibera mu mijyi bakagira ngo Isi ni ho irangirira. Oya, nta bwo ariho Isi irangirira, hari Butaro, hari Burera, hari ahandi.”

Mu rwego rw’ubuhinzi, ku birebana n’imbuto yagize ati “Hari ibibazo dukwiye kuba tutagifite. Ikibazo k’imbuto z’ibirayi n’ibindi bihingwa nta bwo byari bikwiriye kuba bikiri ikibazo kigomba gusubirwamo buri munsi.”

Ibijyanye n’ubuzima, naho yavuze ko ubushobozi buhari, asaba abyobozi kugeza ku baturage serivisi nziza. Ati “Ibyo mwahoze muvuga by’amavuriro n’ibindi, dufite ubushobozi ndetse ku buryo ingero zimwe zitangwa ku Isi kandi bishingiye ku biriho u Rwanda ruza imbere muri izo ngero ariko ugasanga ibintu bimwe aho byakageze ku baturage, ntibibageraho.”

Umukuru w’Igihugu yanagarutse ku bijyanye n’itumanaho, agira ati “Ibibazo by’amaradiyo na televiziyo bisubiwemo buri munsi. Ku buryo abaturage bahitamo kureba no kumva amakuru y’ibituruka mu baturanyi kurusha ibikwiye kuba bibageraho hano iwacu. Ikibazo kinini kikaba ko abayobozi batanabimenya bakibwirako nta kibazo gihari.”

Mu burezi kandi Perezida Kagame yasabye abayobozi kwita ku burere n’imyigire by’abanyeshuri ntibate ishuri. Ati “Abana basiba ishuri kubera iki? Abayobozi baba bari hehe? Umwarimu nasiba ishuri n’abanyeshuri barasiba ishuri, nta bwo abanyeshuri bazajya kwiga abarimu badahari.”

Perezida Kagame yagaragaje uburyo ibibazo biri mu burezi byakemuka.Ati “Uburyo bwo gukemura ikibazo cy’amashuri muri aka karere no mu tundi turere muhana imbibi, nta mpamvu ishuri rimwe ryajyamo abana 100 mu cyumba kimwe. Abayobozi baraza gukora akazi bashinzwe cyangwa bage gukora ibindi bashaka gukora ahandi. Uburezi, ubuvuzi, dufite ubushobozi bwo kubigeza ku baturage bacu byanze bikunze.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yagarutse ku gihango n’amateka Perezida Kagame, afitanye n’abaturage ba Burerera by’umwihariko Umurenge wa Butaro wubatsemo ibikorwa remezo mu rwego rw’ubuvuzi nk’ibitaro mpuzamahanga bivura kanseri n’ibindi.

Meya w’Akarere ka Burera, Nambajemariya Florence yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego umubare w’abatuye akarere bakennye wagabanyutse, kuko bavuye kuri 50.4% ubu akaba ari 49.8%, mu gihe abari mu bukene bukabije bavuye kuri 23% ubu ari 19.9%, naho mu bikorwa remezo ingo zegerejwe amashanyarazi zariyongereye zavuye kuri 23% ubu ni 30.7%.

Bimwe mu bibazo aka karere gafite ni ik’ibiyobwenge, magendu, amazi aturuka mu gace kibirunga yangiza imyaka y’abaturage n’ibindi.

 

Perezida Kagame aganiriza abaturage bo mu Karere ka Burera kuri uyu wa 8 Gicurasi 2019

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.