Abayobozi ba Polisi za Sudani na Centre Africa bashimiye imikorere ya Polisi y’u Rwanda

Yanditswe na Umwanditsi Wacu

Ku ya 01-07-2019 saa 10:17:13
Iburyo ni Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ashyikirizwa impano na Col. Bienvenu Zokoue, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repuburika ya Centre Africa (Foto RNP)

Ku kicaro gikuru cya Polisi, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yahakiriye Lt. Gen. Adil Mohamed Ahmed Bashair Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Sudan na Col. Bienvenu Zokoue umuyobozi mukuru wa Polisi ya Repuburika ya Centre Africa bashima ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

Lt. Gen. Adil Mohamed Ahmed Bashair ni na we uyoboye ihuriro ry’abayobozi ba za Polisi zo mu karere k’Iburasirazuba (EAPCCO). Uyu muryango ugizwe n’abakuru ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Washinzwe mu 1998 ugamije gukemura ibibazo no guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Aba bayobozi ba Polisi zombi banitabiriye umuhango wo gusoza amasomo ahanitse agenerwa aba-ofisiye bakuru ikiciro cya 7 wabereye mu ishuri rikuru rya Polisi riherere i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza mu biganiro yagiranye n’aba bayobozi bombi byibanze cyane ku mubano n’ubufatanye bugamije gukemura ikibazo cy’umutekano n’ibyaha byambukiranya imipaka cyane cyane byifashisha ikoranabuhanga.

Lt. Gen. Adil Mohamed Ahmed Bashair yashimye umubano uri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Sudani ku bikorwa bitandukanye byongera ubumenyi n’ubushobozi cyane cyane amahugurwa abapolisi bakuru baturuka mu bihugu bya Sudan na Repubulika ya Centre Africa bitabiriye amasomo ahanitse agenerwa ba ofisiye bakuru.

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Sudani yashimiye Polisi y’u Rwanda uko yashoboye kugera ku ntego y’ihuriro rihuza abayobozi ba Polisi zo mu Karere.

Col. Zokoue, umuyobozi wa Polisi ya Repubulika ya Centre Africa yashimiye Leta y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko uruhare rwabo mu gufasha ibikorwa byo kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa.

Yagize ati: “Uruhare rwanyu mu kugarura no kubungabunga amahoro mu gihugu cyacu, ndetse n’ubushake bwa Leta y’u Rwanda mu gushyigikira Repuburika ya Centre Africa binyuze mu mikoranire ihamye byagize akamaro gakomeye cyane mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke muri Rebubulika ya Centre Africa.”

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro muri Centre Africa mu mwaka wa 2014. Kugeza ubu u Rwanda rufiteyo amatsinda atatu y’abapolisi, rimwe rigizwe n’abapoli 160.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashimiye umubano ndetse n’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye hagamijwe kurwanya ibyaha ndengamipaka, iterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.

Iburyo ni Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ashyikirizwa impano na Col. Bienvenu Zokoue, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repuburika ya Centre Africa (Foto RNP)

Umwanditsi:

Umwanditsi Wacu

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.