Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Abayobozi ba FERWAFA basuye ikipe y’igihugu i Huye basanga ifashwe neza

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Nov 11, 2018

Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” Habyarimana Marcel n’abandi bayobozi ba FERWAFA basuye ikipe y’igihugu i Huye muri Hotel Credo  batangaza ko iyi kipe idafashwe nabi bitandukanye n’ibyakomeje  kuvugwa.

Kimwe mu byumba bicumbikiwemo abakinnyi b’Amavubi

Aya makuru yagiye hanze ku wa Gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2018   agaragaza kimwe mu bitanda byavuzwe ko byarajweho abakinnyi b’Amavubi. Aya makuru yanahamyaga ko inkomoko ya byose ari ubwumvikane buke hagati ya Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” na FERWAFA aho Minisiteri yavuze ko Amavubi azahabwa gusa umwiherero w’iminsi itanu byari gutuma akora imyitozo itatu mu gihe FERWAFA yo yavuze ko nubwo atazabona tike ya CAN 2019 bidasobanuye ko agomba gutegurwa nabi.

Umuvugizi wa FERWAFA, Mugabe Bonnie yahise avuga ko nta kibazo cy’ubwumvikane buke hagati y’izi nzego anemeza ko inzego zombi zikomeje gufatanya nkuko bisanzwe mu gutegura imibereho myiza y’ikipe y’igihugu.

Nyuma yo kubona ayo mafoto no kumva ibivugwa kuri iki kibazo, Imvaho Nshya yasuye aho abakinnyi bari kuba yerekwa ibyumba byose isobanurirwa ko ifoto y’igitanda yafashwe ari iy’aho umuganga w’ikipe yari abaye arambitse imiti by’agateganyo ku munsi wa mbere w’imyitozo kuko yihutaga.

Umutoza mukuru w’Amavubi, Mashami Vincent avuga ko nta kibazo bagiriye mu karere ka Huye. Ati Amakuru y’uko ngo twarajwe ku bitanda bibi nayamenye, ariko si byo. Nzi ko kuva twagera hano twakiriwe neza haba muri Hoteli haba mu muhanda abafana ndetse no ku kibuga uburyo dufashwe uko abafana baza kudushyigikira ni ibintu byiza cyane.”

Yungamo ati “Ibitanda nta bwo ari bibi, nta gikuba cyacitse, abakinnyi bararya neza. Nta muntu uraburara, nta n’uravuga ko ibiryo byamunaniye. Ibindi ni impamvu abantu bashakisha ku ruhande cyangwa urwitwazo ariko nkange uhagarariye ikipe ndabona nta kibazo.”

Abakinnyi bishimiye uko bafashwe

Rugwiro Herve, myugariro w’Amavubi we yemeza ko nta mukinnyi wigeze arazwa kuri icyo gitanda cyangwa ngo afatwe nabi. Ati “Twabyumvishe ariko ukuri ni uko igitanda bafotoye nta muntu numwe wakirayeho .Tubayeho neza,  nta kibazo. Iyo uryamye neza ugasinzira, nta mibu, urya neza numva nta kindi.”

Iranzi Jean Claude we yagize ati  “Hari ibivugwa ariko twe nk’abakinnyi uburyo tubamo, uburyo badufashe, uburyo turi kurya, namwe mwabyiboneye, nta bwo ari ahantu habi ngo tuvuge ngo ikipe y’igihugu byayitera ikibazo cyatuma igira ingaruka mu kazi. Ku ruhande rwacu turishimye.

Ikipe y’u Rwanda ubwo yari mu myitozo kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye

Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana nawe yagize ati “Nyuma yo kubona ariya mafoto twahisemo kuza natwe kureba niba koko ariya mashusho yagaragaye ariko bimeze. Twasuye aho baba tugirana ibiganiro abakinnyi nta kibazo batugaragarije bafite babayeho neza  barakora imyitozo neza. Aho barara n’aho bafatira ifunguro twabonye nta kibazo. Nubwo wenda aho bari utahagereranya n’aho basanzwe bakorera imyiherero i Bugesera.”

Ikipe y’u Rwanda yageze i Huye tariki 09 Ugushyingo 2018  ikaba ikorera imyitozo kuri Sitade Huye aho izakirira Central African Republic  tariki  18 Ugushyingo  2018.