Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
28°C
 

Abayobora ba mukerarugendo bashyizwe mu nzego hashingiwe ku bumenyi bafite

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jun 19, 2018

Abayobora ba mukerarugendo bashyizwe mu nzego hashingiwe ku bumenyi bafite ku byiza nyaburanga biri mu karere cyangwa mu Rwanda.

Nk’uko bisobanurwa na Kwizera Patrick, perezida w’Ishyirahamwe ry’abayobora ba mukerarugendo mu bice nyaburanga bigize u Rwanda n’akarere ruherereyemo, yavuze ko abayobora ba mukerarugendo bashyizwe mu nzego 3.

Abayobora ba mukerarugendo barahabwa impamyabushobozi n’imidari ibashyira mu rwego hakurikijwe ubumenyi bafite mu by’ubukerarugendo (Foto Mugisha B.)

Ati “Uyu munsi abari mu ishyirahamwe rishinzwe kuyobora ba mukerarugendo bashyizwe mu nzego, hari abashyizwe mu rwego rw’umuringa (Bronze), abandi mu rwego rwa Feza (Silver) ndetse n’abashyizwe mu rwego rwa Zahabu (Or).”

Kwizera avuga ko urwego rw’umuringa ari rwo rwego rw’ibanze uyobora ba mukerarugendo wese aheraho, hagashingirwa ku bumenyi bw’ibyiza nyaburanga bimwe na bimwe biri mu Rwanda, naho uhabwa umudari wa Feza aba ari ku rwego rwa kabiri, afite ubumenyi ku mibereho y’inyamaswa, imiterere ya zo aba ameze nk’umwarimu.

Ati “Ushyirwa mu rwego rwa Feza aba afite ubumenyi mu bukerarugendo ndengamipaka, aba azi ibyiza nyaburanga biri mu gihugu ndetse n’ibiri hanze ya cyo mu bihugu bigize akarere”.

Ku bijyanye n’urwego rwa gatatu rwa Zahabu, rushyirwamo aba afite ubumenyi mu bukerarugendo burenze akarere, ahubwo aba afite ubumenyi muri Afurika ku bukerarugendo.

Ku bijyanye n’ishusho y’abayobora ba mukerarugendo mu Rwanda, Kwizera yemeza ko atari mbi, ariko hari intera batarageraho nk’ibindi bihugu by’Afurika nka Kenya, Afurika y’Epfo na Uganda.

Nsabimana Emmanuel, umuyobozi mu Kigo k’igihugu k’iterambere (RDB) ushinzwe kwakira ababagana, avuga ko abayobora ba mukerarugendo ari abantu bagira uruhare mu kugurisha ubukerarugendo bw’igihugu n’ubwo bakorera sosiyete zigenga.

Avuga ko ubukerarugendo bw’u Rwanda bugenda butera imbere ari nayo mpamvu n’abayobora ba mukerarugendo bagomba gutera imbere mu ntera hashingiwe ku bumenyi bafite  mu by’ubukerarugendo.

Ati “Nk’uko ubukerarugendo mu gihugu cyacu bugenda butera imbere, ni ngombwa ko n’abayobora ba mukerarugendo batera imbere bagashyirwa mu ntera hashingiwe ku bumenyi bafite”.

Nsabimana agaruka ku musaruro wabonetse mu bukerarugendo mu mwaka wa 2016-2017, aho igihugu kinjije amadorari y’Amerika miliyoni 400, hakaba hari intego yo kwinjiza miliyoni 800 kugera ku mwaka wa 2024.

Avuga ko iyi ntego RDB iyishingira kuri gahunda yatangijwe yo gusinyana amasezerano hagati y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza mu rwego rwo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda, kongeraho gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda yatangiye kumenyekanisha igihugu binyuze mu kuyigurisha mu mahanga.

Ishimirwe Ingrid, umwe mu bahawe umudari w’Umuringa,  avuga ko kuri we iyi ari intangiriro y’urugendo rwe mu mwuga wo kuyobora ba mukerarugendo, ukaba umuteye imbaraga zo kuzakomeza kwihugura kugira ngo agere ku zindi nzego zisumbuye.

Ati “Iyi ni intangiriro mu rugendo rwange muri uyu mwuga, n’ubwo nkiri umunyeshuri, nzakomeza kwiga no kwihugura mu bijyanye n’ubukerarugendo nsoma ibitabo n’izindi nyandiko zimpugura ku buryo nzagera no ku zindi nzego zisumbuye mu myaka iri imbere”.

Muhire Jean Damascene avuga ko intera yateye izamufasha gukomeza gutera imbere mu bumenyi bw’ubukerarugendo no gukora neza uyu murimo ayobora neza abanyamahanga baje gusura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda.

Ati “Bizamfasha gukomeza kuyobora ba mukererugendo neza no kwiyungura ubumenyi muri uwo murimo. Iyo ubayobora hari byinshi uhigira, uretse gusa ibyiza nyaburanga, imibereho n’imiterere y’inyamaswa, unigira byinshi ku banyamahanga basura u Rwanda kuko uko muganira bakakubwira iby’iwabo na we ukagenda ubayobora unasubiza ibibazo byose bakubaza, bidusaba gusoma cyane no kuvumbura.”

Abayobora ba mukerarugendo bamaze gushyirwa mu ntera basaga 60, bari mu byiciro bitatu, umuringa, feza na zahabu.